Ibi ndabirambiwe!: Kuvuga umwicanyi w'umututsi ni ugusenya opposition naho kuvuga umwicanyi w'umuhutu ni ubutabera?

Kuri Bwana Marc Matabaro, umuyobozi w’ikinyamakuru The Rwandan, ikinteye kubandikira iyi nyandiko n’ukubera ko mbabazwa cyane n’uburyo mbona opposition nyarwanda irimo kubakira ku musenyi cyangwa guhingira ku rwiri yimika ikinyoma no gushaka kugira bamwe mu banyarwanda ibikoresho.

Nagerageje gusoma kenshi inyandiko mucisha ku rubuga rwanyu mbona muri abantu bagerageza gushyira mu gaciro ariko muri iyi minsi mwaradohotse musigaye mwiterurira iby’abandi akaba ari byo mutangaza wagira ngo mwabuze umwanya wo kwandika cyangwa mwarambiwe umurimo mwari mwariyemeje.

Ntizimbye mu magambo nifuzaga kubagezaho icyanzinduye uyu munsi. Nizere ko inyandiko yanjye uyitambutsa nk’uko nayiguhaye, aha niho abasomyi tuzapimira ubwigenge bwanyu mu gutangaza inkuru. Icyo nshaka kuvuhaho uyu munsi ni imyitwarire idahwitse nabonanye bamwe mu batutsi bitwa ko bari muri opposition.

Mpereye ku ntangiriro natangira ngaya bamwe mu bashinze ishyaka cyangwa ihuriro RNC, abo bagabo bakoze amabi menshi bafatanije n’uwari shebuja Kagame, ibyaha bijanditsemo birenze ukwemera  n’ubwo ibyinshi batabyemera bagashaka kubigereka kuri Kagame wenyine.

Imbabazi burya ntawe utazitanga mu gihe azisabwe kandi abazisabye bakagira umutima wo kwicuza nyabyo ariko iyo haje ikintu kimeze nko gushaka kurusha abantu ubwenge ubabyina ku mubyimba ubashinyagurira biba ibindi bindi.

Ikibabaje ubu ni uko iyo hagize uvuga amabi yakozwe n’aba bagabo bashinze RNC cyangwa izindi nkotanyi z’amarere bafatanije bihita byitwa gusenya opposition cyangwa kuba intagondwa, nyamara iyo hagize umuhutu ufatirwa Genocide kandi ashinjwa n’aba biyita ko bari muri opposition byo ntabwo babyita ko ari ugusenya opposition ahubwo babyita ubutabera ndetse bakanabyishimira. Ubwo se uretse kurusha abahutu ubwenge ibi byo twabyita iki?

Nibarize abari muri RNC, ese ubu Bagosora cyangwa undi muhutu wese wiswe ruharwa ashinze ishyaka mutabeshye mwafatanya? Ndahamya ko igisubizo ari oya.  None se kuki mushaka gutegeka abarwanya Kagame gufatanya n’ababahekuye mwitwaje ngo ko ngo bazi neza FPR ngo bashobora kuyirwanya ku buryo bworoshye?

Sintize ku by’ubwicanyi byo ni agahomamunwa birarenze ariko reka nibarize bamwe mu bagize RNC ibi bikurikira:

-Bwana Rudasingwa waba warasabye imbabazi Bwana Mushayidi ko twumva ko ngo wari umurasiye mu biro bya FPR ukiri umunyamabanga mukuru wayo umuhoye ko yari akubwiye ko muri gukora ubwicanyi ndengakamere?

-Bwana Gahima Gerald ufatanije na Bwana Jean de Dieu Mucyo mwazengurutse isi yose mufatisha abantu mubagerekaho Genocide mukoresheje bya bindi byanyu byo gutekinika. Ese Gahima ko uri muri opposition abo bantu wafungishije wabasabye imbabazi? Ese ubu wabuze itike ngo uzenguruke mu bihugu byose waciyemo mbere  usobanurira abayobozi babyo ko ibyo wakoraga mbere byari ugutekinika? Hari benshi ubuzima bwabo bwapfuye abandi barafungwa .

Kugeza kuri uyu munsi nta mututsi n’umwe urahanirwa icyaha cy’ubwicanyi, ubu se bikomeje gutya ntibazagira ngo bafite ubudahangarwa bavukana nk’uko ngo bamwe bavukanaga imbuto?

Simbabujije gukora politiki kuko n’ubundi nta bushobozi mbifitiye ariko na none mugerageze gushyira iyo ntwaro yanyu mwakuye muri FPR ngo ni Genocide hasi kuko namwe umuhutu uvuze amabi mwakoze mumwita intagondwa cyangwa ko asenya opposition. Niba mushaka amahoro namwe nimuyatenge kandi mureke kwireba mwenyine. Ese kuki mwumva mukwiye imbabazi nta n’izo mwasabye? Ubuse ababorera mu magereza mu Rwanda no kw’isi yose banze kuba bari hanze ngo nabo baze muri iyo opposition? Ese Kagame yashoboraga kurimbura abahutu mu Rwanda no muri Congo mutabimufashijemo?

Reka mpinire aha

Faustin Hategekimana

Paris, France

12 COMMENTS

  1. Nabashuhuje Mwese….

    Mukomere kurugamba rwokwibohora Ingoma Yamaraso nubuhemu nibindi….

    Bwana Faustin Hategekimana, watangiye uvuga ko . first, my advice to you is don’t give up. when u do, uba its being defeated.

    Ikindi navuga, wowe Faustin, ubona ingoma yibwicanyi ya FPR yavaho GUTE???? nonese duzahora mundirimbo abuntu bapfa burimunsi mugihugu no hanze yasto??? umenye ko nawe baguciye murihumwe bakugarika.

    Ibyabaye byarabaye nawabihindura isibye gusa ariko abantu barabikoze kandi bazahora banabikora ahobibaye ngombwa. ariko kandi sinabyo twahoramo kuko ntabwo byatabara ibanyarwanda baborera muburoko, ibicwa, abandi bategangwa kwicwa uyumunsi, ejo, nejobundi………………

    Ibyabaye byarabaye so, what every Rwandan wants to see, is a good change for a better life. ubuzima butarimo kwican, butarimo urwistekwe, butarimo GUTEKINIKA???????? ubuzima bucenera kwicisha bugufi kwaburiwese, ubuzima bwokubahana buzira gusenyerana nibindi…

    impanvu ushobora kuba warambiwe nuko utinya gufata Icyemezo cyicyo ushaka. mbere yabyose,banza umunye WHAT YOU WANT TODAY??? Amateka azahoraho.

  2. Ibi uvuze ni ukuri Faustin. Gusa wibagiwe kuvuga ko uvuze amabi y’abatutsi yitwa interahamwe cg umuhutu w’igicucu. Harya ngo bavukana imbuto? Ubanza hari n’abahutu bavukana 6 yisumbuye nyamara. Ukoma urusyo ajye akoma n’ingasire!!!

  3. Urakoze muvandimwe kubera ubutumwa bwawe.

    Ntavuze menshi abahora bavuza induru ngo barakora opposition bakwiye gukurikira neza ubutumwa bwawe kuko k’ubwanjye aha niho ipfundo ry’ikibazo abanyarwanda dufite riri, kinatuma iyo opposition ibaho ariko ugasanga ntihuriyemwo na bose kubera iri pfundo ritarashobora kugira uripfundura.

    Nkaba ngushimira cyane kandi mvuga nti uwo ari we wese ushaka guhuza abanyarwanda ari aha yagombye guhera.

    MURAKOZE

  4. Nabashuhuje mwese turikurugamba rwa FREEDOM murwanda….
    umuntu uwariwe wese yakwibaza ukuntu AMOKO ABIRI (sinibagiwe ko aratatu!) ananirwa kunvikana no kubana ntankomyi. kandi ugasanga mubindi bihugu BIFITE AMOKO MIRONGO, abaturage babanye ntankomyi…. What is very wrong with Rwandans???????

    For how long can Rwandans waste thier time in Races instead of working for REAL changes of life???? we can do nothing about races. we found them and we shall leave them alive! let us forget about races because every one knows accepts by nature his or her race. therefore let us focus on other great real changes for our every lives.

    and for this time now, its the REGIME CHANGE. its Kagame to leave and let Rwandans enjoy Rwanda without Fear & etc

  5. Good points. Njye nakongeraho ko iyo baza kuba abagabo kurusha shebuja Kagame bagombaga kugana Arusha, izo mbabazi akaba ariyo bazisabira.

  6. muvandimwe faustin,ibyo uvuze rwose ni ukurri,ibibazo by’u Rwanda mu gituma biguma no gukomera ni iki kintu cyateye ko abatutsi ari abantu beza cg abamalayika,naho abahutu bakaba abicanyi cg shitani.None se bariya bagabo bashinze RNC koko ko bagize uruhare mu bikorwa byinshi byamennye amaraso y’abahutu(nako bavuga ko abahutu bapfuye baziraga amasasu yabagwagaho bitagambiriwe),kuki badatanga umusaznu ngo bavugishe ukuri nabo za mbabazi bahatira abandi gusaba bazisabe?ku bwanjye mbona bakiri RPF,gusa ikaba ikindi gice cyashwanye n’iya Kagame,bapfuye indonke aka bya bisambo byarwaniye mu kigega,ideology yabo iracyari ya yindi,barasaka abantu bazakoresha nk’abayoboke bamara kugera ku butegetsi bakazabakora nk’ibyakorewe Bizimungu,kanyarengwe cg pire encore ba Seth Sendashonga na Lizinde.

  7. Urakoze Faustin kuba utugejejeho iyi nyandiko kuko abenshi muli Diaspora ariko babibona. Because, if there must be justice, it has to be there for all and no impunity for others. En effet, si le crime de genocide , les crimes contre l’Humanite et autres crimes de guerre sont IMPRESCRIPTIBLES, cela regarde tous ceux qui l’ ont commis et pas seulement ceux d’ une partie au conflit. Ce n’ est pas parceque les crimes commis par l’ autre partie au conflit n’ ont pas encore ete referes a un organe judiciaire competent que ceux qui l’ ont sont d’ office exoneres ou qu’ ils n’ ont perpetres ces crimes!
    Mu magambo macye, ntago ba BAGOSORA n’ abari bagize Gouvernement y’ Abatabazi baba barakulikiranweho ibyaha byo kurimbura ABATUTSI n’Urukiko rwa Arusha, abandi bagakurikiranwa n’ Inkiko z’ U Rwanda ndetse na za Gacaca, noneho ngo abakoze itsembatsemba ry’ ABAHUTU(KABONE NUBWO BAMWE BABA BATAKIVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI BURIHO nka ba KAYUMBA, KAGAME, IBINGIRA, GUMISIRIZA, NZIZA, etc…)ngo bitwe cg se bagirwe “abere”. Kuki se hari abumva ko Genocide yakorewe ABATUTSI abayikoze babihanirwa, ariko abakoze ITSEMBATSEMBA ry’ ABAHUTU bo batakurikiranwa!!! Kabone nubwo ARUSHA I irimo isoza imirimo yayo, ARUSHA II nayo igombe kubaho niba koko twifuza u Rwanda rwejo ruzagira amahoro arambye!!!!!
    Kwitwaza ko bamwe bari muli RNC nk’ ishyaka rya opposition rirwanya ubutegetsi bwa KAGAME, ntibibagira abere du tout!!! Kuvuza iya bahanda rero ngo “kuko nta rukiko rurabacira urubanza” bibagira abere si byo !!! Ibyo kwitywaza ko RNC tuyikeneye cyane kugira ngo turwanye umwanzi umwe ariwe KAGAME n’ agatsiko ke, ibyo byaba ari ukwibeshya cyane bibwirako ngo “L’ENNEMI DE TON ENNEMI EST TON AMI”, c’est archi-faux. Nakwongeraho ngo “PAS NECESSAIREMENT”!!!!
    Niba RNC ishaka kwemerwa m’ uruhando rwa opposition, nishyire imbere (muli leadership yayo) abagabo n’ abagore bazwiho ubunyamugayo no kuba batarijanditse mu itsembatsemba n’ihigwa ry’ ABAHUTU. Il en est de meme ku yandi mashyaka yaba afitemo(leadership yayo)abijanditse mu mateka mabi yaranze igihugu cyacu, baba ABAHUTU cg se ABATUTSI.

    Murakagira Imana

  8. Mwese abamaze gutanga ibitekerezo kuli iyi nyandiko ya Faustin!
    Hari ikibazo kimwe nshaka kubaza munsubize rwose:

    To move forward, we Rwandans need to forgive and forget,and then unite and plan ahead the future of a new RWANDA. For that, we need a very strong and unified FORUM OF RWANDAN OPPOSITION POLITICAL PARTIES. Dore rero ikibazo aho kili ni aha:

    1. Abatutsi ubwabo(imbere mu gihugu no hanze)ntibumva intambara igomba kurwanwa kugira ngo ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda buhinducye.Kuki ? Kuko abari imbere mu gihugu, soit ni abari ku ibere rya RPF, soit ni abo bose bumva cg bogejwe ubwonko ko KAGAME n’ Agatsiko ke aribo babarindiye ubuzima ngo ABAHTU (INTERAHAMWE) batazongera kubakorera Genocide. Abari hanze nabo abenshi muli bo ni intore zikorera KAGAME na RPF , ndetse bo bakaba banafite mission yo gucamo kabili amashyaka ya opposition.

    2. Abahutu nabo ubwabo cyane cyane abari hanze ,(kuko ab’imbere bo bababaye “imbata” zabujijwe kuvuga no kwinyagambura baragiwe nk’ amatungo)nabo bacitsemo ibice kubera gucyekana ko bamwe baba bakorera KAGAME rwihishwa birira ku ma dollars ya KAGAME kuko bamukorera neza akazi ko gushwanyaguzanya(divide and rule).Aba ni abo “inda zatanze imbere”. Mais pour la majorite de la Diaspora Rwandaise HUTUE, ibya politiki BISA NKAHO NTACYO BICYIBABWIYE akenshi kubera inzira mbi y’ umusraba banyuzemo! Mbese ABENSHI BABAYE BA NTIBINDEBA, car ils en ont ras le bol!!!!

    3. URWIKEKWE N’ AMACENGA RERO HAGATI Y’AMASHYAKA YA OPPOSITION IKORERA HANZE UBU YAGEZE MU RWEGO RWO HEJURU : RNC IRIHANUKIRA ITI MWEBWE ABAHUTU NIMUNYOBOKE KUKO NZI NEZA UMWANZI TURWANA NAWE(KAGAME and RPF)KANDI MFITE N’INGABO ZANYOBOTSE IMBERE MU GIHUGU ZIRI MULI RDF. ISHEMA, RDI, CNR INTWARI, PDR IHUMURE,…(yose afite leadership y’ABAHUTU)NAYO ATI RNC IRASHAKA KUDUKURURIRA MULI RNC(leadership y’ABATUTSI) MAZE IZATUGIRE UKO YAGIZE BA KANYARENGWE, LIZINDE, BIZIMUNGU, SENDASHONGA NA TWAGIRAMUNGU !!!

    IKIBAZO RERO NI IKI : UYU MUKINO W’INJANGWE N’IMBEBA UZAGARUKIRA HE CG SE UZATUGEZA KUKI ????? NI RYARI SE UZARANGIRA??????????????
    NGAHO NIMUSUBIZE NJYE(kimwe n’abandi benshi)BIMAZE KUNCANGA NDETSE BYARANDENZE !!!!!!

    NONE SE BAVANDIMWE, MURUMVA IYO OPPOSITION YO GUHANGANA NA KAGAME N’AGATSIKO KE IZAKOMERA RYARI IGATAHIRIZA UMUGOZI UMWE ???????

Comments are closed.