Ibibazo biri muri minisiteri y’ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y’uko leta itangaza imishahara mishya

Nk’uko twakomeje kubibabwira ko zimwe muri za minisiteri zatangiye kwikuraho inshingano zazo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amafaranga leta yabonaga ko byanze bikunze azaba make cyangwa akanabura burundu, minisiteri twakunze kugaragaza ko ifite ibibazo bikomeye ni iy’ubuzima aho usanga leta yarakoze uko ishoboye ngo igabanye amafaranga itanga mu buvuzi haba mu guhemba abakozi haba no kugura ibikoresho n’imiti bikoreshwa kwa muganga.

Twakunze kugaragaza ikibazo kiri mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bya Kigali (King Faisal Hospital of Kigali) aho twaberetse uburyo byananiwe kurangiza inshingano zabyo bikageza n’aho leta ubwayo ibikuraho amaboko kugeza magingo aya bikaba byaraheze mu kirere ababikoramo barabuze ayo bacira n’ayo bamira. Amakuru atugeraho kugeza ubu ni uko impuguke z’abaganga (specialist) bakora muri ibyo bitaro banze kwitabira amabwiriza yo kwandikira umukoresha mushya w’ibyo bitaro ari we Rwanda Biomedical Centre (RBC) basaba akazi bundi bushya nk’uko babitegekwaga n’icyo kigo. Impamvu batanze ngo ni uko babona minisiteri y’ubuzima, ari ibitaro ari n’icyo kigo nta cyerekezo babona bifite. Iki kibazo kikaba cyarakuruye impaka muri leta kugeza ubwo ishyizeho komisiyo y’abaminisitiri bagera kuri 6 bagomba kucyiga bakazageza imyanzuro ku nama y’abaminisitiri.

Hagati aho ariko abakozi bakomeje guhembwa na leta n’ubwo basabwaga kuba binjiye muri icyo kigo gishya. Amakuru mashya ni uko leta ngo irimo gushakisha uburyo abakozi b’ibyo bitaro basinyishwa kontaro y’agateganyo y’amezi 3 mu gihe ngo icyo kibazo kicyigwaho. Ngizo impamvu twabandikiye inkuru zibanza zerekanaga ibibazo biri muri leta muri rusange no muri minisiteri y’ubuzima by’umwihariko no mu bitaro by’umwami Fayisali ku buryo budasanzwe.

Si ibyo bitaro gusa ariko kuko amakuru atugeraho aratumenyesha ko kuva aho leta ifatiye icyemezo cyo kuvugurura imishahara y’abakozi bo mu nzego za leta zitandukanye harimo n’abaganga ubu ngo ibitaro byinshi hamwe n’ibigo nderabuzima byaba byaratangiye guhura n’ibibazo by’imikorere mibi kuko ngo abenshi mu baganga babikoramo batishimiye ivugurura ry’imishahara ngo bigaragara ko ryabashyize hasi cyane. Abaganga batandukanye bakaba baratubwiye ko n’imishahara bahawe ngo batazayihembwa yose kuko ngo imishahara mishya igaragara mu igazeti ya leta yihariye yo kuwa 14 Nyakanga 2012 ngo ni igipimo ntarengwa umuntu yakwita 100% ariko ngo iyo mishahara n’ubwo ahenshi ari mito ugereranije n’iyari isanzwe ihabwa abaganga, ngo biranagoye ko hari abazayibona yose uko yakabaye kuko ngo izajya itangwa hakurikijwe amanota yahawe ibitaro kandi ngo biragoye ko ibitaro byabona amanota 100%.

Bikaba byumvikana ko ari amayeri akomeye cyane leta yakoresheje ngo ihananture imishahara y’abaganga bidateje umwuka mubi hagati ya leta n’abaganga. Izi ngo zikaba ari zimwe mu mpamvu zaciye integer abaganga bakaba baratangiye gukora nabi.

N’ubwo ariko abaganga ubu barira ayo kwarika abarimu bo cyane cyane abo mu mashuri abanza ngo bararuciye bararumira kuko bahora babeshywa iyongezwa ry’imishahara ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Bamwe muribo twavuganye ntuma y’uko u Rwanda ruhagarikiwe imfashanyo batubwiye ko ntacyo biteze ku byo bagiye bemererwa byo kubongeza imishaha kuko ngo kuba bitarakozwe mbere y’uko leta ihura na kiriya kibazo ngo ntibabona uburyo byakorwa n’udufaranga tw’intica ntikize twatangwa n’abanyarwanda baba hanze y’igihugu. Kuri bon go n’utwo babonaga dukomeje kuza byaba ari igitangaza kidasanzwe. Abasirikari bo ngo n’ubundi ayakaswe ni aya ba patoro ngo bamenyereye impungure z’ibigori naho ifaranga ngo ntibazi icyo ari cyo. Umwe muri bo yagize ati: n’ubundi ayo mafaranga ntayo tuzi tubona twirirwa ku mihanda tukarara ku mihanda turinze za baringa ba patoro batubeshya ko abanzi bashaka gusenya igihugu ati abenshi bajyanwa muri Congo kwicwa n’amabombe ya MONUSCO na FARDC naho Darfur aho umusirikari yizera kuvana igikwembe cy’umugore hoherezwa ufite icya cumi ati mu dufaranga duhembwa icyo cyacumi abenshi ntaho twagikura.

Kuba rero leta yarahagarikiwe imfashanyo kandi ikaba itanga amafaranga Atari make ku ntambara irwanira muri Congo ni ikibazo gikomeye gishobora no gutuma n’iyo mishahara bita mito itanaboneka. Leta mu kugerageza guhangana n’ingaruka zo guhagarikirwa imfashanyo ikaba yarashyizeho ikigega yise Agaciro Development Fund ngo abashaka guhangana n’ingaruka zo gufungirwa imiyoboro y’amafaranga bazashyiramo imfashanyo yabo ngo leta irebe ko yakwigobotora abi kera bitaga ba gashakabuhake b’abazungu. Ibi ariko bikaba ntawabishingiraho yemeza ko bizakemura ikibazo kuko mu gihe diaspora nyarwanda yigeze kwiha inshingano zo gukusanya amafaranga yo gufasha imfubyi za jenoside kubona amacumbi hatanzwe atarenze miliyari imwe y’amanyarwanda mu gihe u Rwanda rwashyizeho ingengo y’imari irenga miliyaridi igihumbi zose.

RWANDA IN LIBERATION PROCESS