Icyegeranyo gishya cy’impuguke za ONU kirarega u Rwanda na Uganda gufasha M23

Amakuru aturuka mu muryango w’abibumbye ONU i New York kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeli 2012, akaba yashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters aravuga ko ngo icyegeranyo gishya cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kivuga ko n’ubwo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bibihakana ngo bikomeje gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo kandi ngo ibyo bihugu byafashije ingabo za M23 mu kugaba ibitero  byaguyemo n’umusirikare w’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO).

Icyegeranyo kikiri ibanga kigizwe n’impapuro 44 cyakozwe n’impuguke z’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (U.N. Security Council’s Group of Experts) izo mpuguke zikurikiranira hafi ibihano umuryango w’abibumbye no kubuza itangwa n’igurishwa ry’intwaro (embargo) muri Congo, zivuga ko M23 yongeye ubunini bw’akarere igenzura, ishyira mu gisirikare abana bato kandi yica abinjizwaga mu gisirikare bagashaka gutoroka ndetse n’imfungwa z’intambara.

Icyo cyegeranyo cyashoboye gusomwa n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters igira kiti:”Leta y’u Rwanda ikomeje kurenga ku bihano byo gutanga no kugurisha intwaro (embargo) byafashwe n’umuryango w’abibumbye kuri Congo, ibyo ngo u Rwanda rubikora rufasha ku rugamba umutwe wa M23 mu buryo butaziguye, Korohereza M23 kwinjiza abasirikare bashya, gushishikariza no korohereza abasirikare ba Congo (FARDC) gutoroka bajya muri M23, no guha uwo mutwe intwaro, amasasu, amakuru y’iperereza no kugira inama za politiki uwo mutwe.”

Uganda n’u Rwanda bihakana ibyo birego

Icyo cyegeranyo kivuga urukurikirane rw’imikorere y’umutwe wa M23 utegekwa n’abayobozi barimo na Bosco Ntaganda kugeza no kuri Ministre w’ingabo z’u Rwanda, James Kabarebe uvugwa ko ariwe uyoboye ibikorwa byose.

Ngo muri Nyakanga 2012, umutwe wa M23 waguye ibirindiro byawo muri Rutshuru ufashijwe n’inkunga ivuye hanze kandi witwaje ihagarikwa ry’imirwano mu kugirana amasezerano y’ubufatanye n’imitwe yindi no gukora ibikorwa bya gisirikare mu tundi duce.

Abaturage bagera ku gice cya Miliyoni bavuye mu byabo bitewe n’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo. Nk’uko bivugwa n’umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye ngo umutwe wa M23 werekanye ko wiyemeje kandi ngo Leta y’u Rwanda isa nk’aho yigaruriye uduce dukize ku mabuye y’agaciro ikoresheje inyeshyamba za M23. Ngo kandi M23 ibona amafaranga ihabwa n’abacuruzi bo mu Rwanda nayo ikabaha amabuye y’agaciro ya tin, tungsten na tantalum acishwa ku mupaka rwihishwa ava mu birombe byo muri Congo agana mu Rwanda.

Mu cyegeranyo cy’agateganyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye cyatangajwe mu mpera za Kamena 2012 cyari kirimo ibirego bisa nk’ibyo birega u Rwanda ariko kidatanga ibisobanuro byinshi nk’ibiri muri iki gishya. Leta y’u Rwanda yarakajwe n’icyo cyegeranyo cy’agateganyo ivuga ko cyari kibogamye kandi kigizwe n’ibinyoma.

Rwanda rufasha imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo kuva mu myaka 15 ishize rwitwaje kurwanya inyeshyamba z’abanyarwanda za FDLR.

Guha umutwe wa M23 intwaro ziremereye

Impuguke za ONU, zareze kandi igihugu cya Uganda guha M23 inkunga ikomeye, mu cyegeranyo hagaragaramo ko abayobozi bo hejuru bo muri Leta ya Uganda nabo bahaye M23 inkunga  y’ingabo zo kuyifasha ku rugamba ku butaka bwa Congo, intwaro, amasasu, ubufasha mu bikoresho, gupangira hamwe, kugira M23 inama mu rwego rwa politiki, no gufasha M23 mu rwego rwa diplomasi n’ububanyi n’amahanga. Ngo imitwe y’ingabo za Uganda n’u Rwanda yafashije M23 mu bitero byinshi muri Nyakanga 2012 byo gufata imijyi minini yo muri Rutshuru n’ikigo cya Rumangabo. Muri ibyo bitero, haguye umusirikare w’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) i Kiwanja.

Ngo nk’uko bivugwa n’abasirikare benshi ba M23, ingabo z’u Rwanda RDF zahaye umutwe wa M23 intwaro ziremereye nka 12.7 mm machine guns/mitrailleuses, za mortars/mortiers 60 mm, 91 mm na 120 mm, n’imbunda zirasa ibimodoka by’intambara (anti-tank) n’izirasa indege (anti-aircraft) mu gihe cy’ibyo bitero.

Ingabo z’ikubitiro z’u Rwana (RDF Special Forces) muri Rutshuru ngo zafashije inyeshyamba za M23 zirasa inshuro 13 zose kuri Kajugujugu y’ingabo za Congo mugihe cy’ifatwa rya Kiwanja.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Lt Col Felix Kulayigye yamaganye iki cyegeranyo avuga ko nta bimenyetso bihari, ngo abiyita impuguke nta muntu n’umwe bigeze babaza, ngo bishingikirije iki gifatika mu kuvuga ibyo birego, kuri we ngo ibyo birego n’umwanda.

Olivier Nduhungirehe, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, nawe ahakana ibyo birego, kuri we ngo impuguke za ONU zifite izindi gahunda zirimo inyungu za politiki zidafite aho zihuriye no gushaka impamvu nyazo z’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame nawe yahakanye ibyo birego yivuye inyuma mu gihe yari mu nama i New York mu mpera za Nzeli 2012, iyo nama na Perezida Kabila wa Congo nawe yari ayirimo.

Impuguke za ONU zivuga ko ibimenyetso zabonye bishinja u Rwanda bihura n’amakuru menshi y’iperereza. Abakora mu nzego z’iperereza bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’amajyepfo y’Afrika (SADC), bo mu bihugu by’i Burayi, bo muri Uganda, no mu Burundi nabo bameza ibimenyetso impuguke za ONU zabonye ku bijyanye no kutubahiriza kutagurusha cyangwa gutanga intwaro (embargo) muri Congo bikorwa n’u Rwanda.

Ikindi kandi ngo Leta y’u Rwanda yashakiye M23 abasirikare bashya mu Rwanda bagera hafi ku 1250. Icyo gikorwa ngo kikaba cyarakajije umurego mu mezi 4 ashize, abashakwaga cyane ni abavuye mu gisiriare cy’u Rwanda (demobs), abasivili ndetse ’impunzi z’abanyekongo.

Gukoresha no gushyira abana bato mu gisirikare bikorwa n’imitwe y’abarwanyi byariyongereye cyane cyane ku ruhande rwa M23. Ngo abana barenga 250 bashyizwe mu gisirikare. Bamwe mu basirikare bo hejuru ba M23 bategetse ko bamwe mu bari bashyizwe mu gisirikare bashya n’imfungwa z’intambara bicwa nta rubanza.

M23 ngo yakunze kubanza imbere ku rugamba abasore bakiri bato akenshi babaga barahawe imyitozo ya gisirikari y’icyumweru kimwe gusa. Abandi bakoreshwa mu kwikorera ibikoresho, kuneka, no kurinda abakuru ba M23. Abakobwa bo ngo bakoreshwa mu guteka cyangwa nk’abagore b’abakuru b’ingabo za M23.

Ubwanditsi