Ishyaka RDI Rwanda Rwiza yashizeho abayobozi bashya

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI

Tariki ya 13 Ukwakira 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateraniye i Buruseli mu Bubiligi, isuzuma ingingo zinyuranye, zirimo izi zikurikira :

1.Raporo ya Prezida w’ishyaka ku ruzinduko we n’intumwa yari ayoboye bagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada kuva kuwa 19 Nzeri kugeza kuwa 06 Ukwakira 2012.

2.Uko ishyaka RDI rihagaze muri iyi minsi, cyane cyane mu bihugu by’umugabane w’Afurika no muri Amerika y’amajyaruguru

3.Ibikorwa byihutirwa mu mezi atatu ari imbere, bijyanye ahanini n’imyiteguro yo kuzajya kwandikisha ishyaka mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2013

4.Ishyirwa mu myanya y’ubuyobozi rya bamwe mu barwanashyaka ba RDI

Ku byerekeye imiterere y’ishyaka mu bihugu byo muri Afurika no muri Amerika

Bwana jean Marie Mbonimpa, umunyamabanga mukuru wa RDI Rwanda Rwiza

*Inama yishimiye ko RDI ikomeje kuyobokwa n’abanyarwanda b’ingeri zose, ari abari mu Rwanda ari n’ababarizwa mu bindi bihugu by’Afurika. By’umwihariko, inama yishimiye ibikorwa by’amaclubs amaze iminsi yungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka, cyane cyane ay’i Durban muri Afurika y’epfo, Pointe Noire muri Congo Brazzaville, Maputo muri Mozambique, Dar-ES-Salam muri Tanzania, Kampala muri Ugunda na Mamuzu muri Mayotte.

*Ubuyobozi bw’ishyaka RDI bushyigikiye kandi icyifuzo cyatanzwe na benshi mu barwanashyaka bari muri Afrika, cy’uko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kitakwibagirana, ahubwo ababifitiye ubushobozi bagakora ibishoboka byose kugira ngo Leta ya Kagame ivaneho inzitizi zikomeje kubuza abana b’u Rwanda gutahuka mu Rwababyaye bemye kandi bizeye n’umutekano wabo n’uw’imiryango yabo.

*Inama yagejejweho iby’imikorere ntangarugero ya Club y’i Sherbrooke muri Canada, ishimira cyane abayoboke n’abayobozi b’iyo Club kubw’ubushake n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kwamamaza amatwara ya RDI, cyane cyane mu rubyiruko, ari rwo Rwanda rw’ejo. Basabwe gukomereza aho, bumvikanisha buri munsi kurushaho ihame ry’uko urubyiruko mu by’ukuri, ari rwo rugomba gufata iya mbere mu guharanira amahindura azageza u Rwanda ku butegetsi bushya bwubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa buri wese.

Ku byerekeye imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda,

*Inama yishimiye ko Abanyarwanda batari bake bo mu gihugu imbere bakomeje kohereza ubutumwa babaza itariki yo kubageraho, ibyo bikaba byerekana ko ishyaka RDI ari amizero y’abaturage bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR

*Inama yasanze gahunda y’imyiteguro iri gukurikizwa nk’uko yemejwe, isaba Umunyamabanga mukuru kuyinonsora vuba, kugira ngo ibikenewe byose bizabe byashatswe mu gihe kitarenze amezi atatu.

*Inama yongeye kwibutsa ko ikigamijwe mbere na mbere ari uguhatanira ko Leta ya Kagame ifungura urubuga rwa politiki, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akemererwa gukorera mu gihugu imbere mu bwisanzure, kandi n’abafungiwe ibitekerezo byabo bakarekurwa nta mpaka nta n’ayandi mananiza.

Bimwe mu bindi bikorwa byihutirwa

Inama yashyigikiye umushinga wo gushyiraho urubuga rw’Ishyaka kuri Interneti, nk’uko wateguwe na Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru. Yashimiye umuyobozi w’iyo Komisiyo, Bwana Isumayeli Mbonigaba hamwe n’impuguke muby’itumanaho bafatanije, kubw’ubuhanga n’ubwitange berekanye muri uwo mushinga, ibasaba gukora ibishoboka byose ku buryo iyo site ya RDI-Rwanda Rwiza yaba yatangiye gutangaza amakuru bitarenze impera z’ukwezi k’Ugushyingo.

Bamwe mu bashyizwe mu myanya y’Ubuyobozi

*Madamu Mariya Mukamwiza : Komiseri ushinzwe imibereho myiza n’amajyambere

*Bwana Isumayeli Mbonigaba :Umuhuzabikorwa muri Amerika y’amajyaruguru, akabifatanya n’Ubukomiseri asanganywe muby’itumanaho n’itangazamakuru

*Bwana Visenti Uwineza : Umuhuzabikorwa mu bihugu by’amajyepfo y’Afurika

*Bwana Alberti Bimenyimana : Umukangurambaga muri Amerika y’amajyaruguru

*Bwana Serge Habincuti : Umuyobozi wa Club ya Sherbrooke (Canada).

Bikorewe i Sion (Suisse) kuwa 15 Ukwakira 2012

Mbonimpa Jean-Marie
Umunyamabanga Mukuru

1 COMMENT

  1. Murakaza neza murisanga tuzabakira turi benshi
    Twagiramungu wenda wadukiza ubutegetsi bwagatsikokuko urinyangamugayo kdi ufite inararibonye niwowe ukwiye u Rwanda

Comments are closed.