Igisirikare cy’u Rwanda cyarashe ku ndege y’intambara ya Congo irangirika

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, ahagana mu ma saa kumi n’imwe ku isaha y’i Gisenyi n’i Goma, ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe ku ndege y’igisirikare cya Congo (FARDC) yo mu bwoko bwa  Sukhoi-25 cyavugaga ko yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Nabibutsa ko iki kibazo cy’indege kibaye ubugira gatatu kuko ku nshuro ya mbere indege yaguye ku kibuga cy’i Gisenyi ariko ihita igenda ntiyaraswaho, ubugira kabiri indege yarashweho hejuru y’ikiyaga cya Kivu barayihusha.

Kuri ubu amakuru avuga ko yarashwe ibisasu bigera kuri bibiri ubwirinzi bw’iyo ndege (anti-missile) burabishwanyaguza ariko ibiswangi by’ibisasu birayangiza,  yashoboye kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Goma aho hagaragaye amashusho barimo kuyizimya.

Leta y’u Rwanda yahise yigamba isohora itangazo ivuga ko indege ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro y gatatu kandi ko hari ibyemezo byahise bifatwa.