IHURIRO NYARWANDA(RNC) RIKOMEJE UMUREGO MU GUHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA

Pretoria- Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2012, Ihuriro nyarwanda(RNC) muri Afrika y’epfo aho gukora ibirori by’isabukuru y’imyaka ibiri rimaze rivutse,ahubwo ryatangaje ko akazi aribwo kagitangira rihitamo gukorera imyigaragambyo ku biro bya Ambasade y’u Rwanda hano mu murwa mukuru wa Afrika y’epfo!

Iyo myigaragambyo yari yatumiwemo n’abavandimwe bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda yatangiye saa tanu kugeza saa saba, nk’uko uruhushya rwatanzwe na Tswane Metropolitan Council rwabisabaga, ndetse ko itagomba no kurenza abantu magana abili(200) nyuma yaho ambasade ikoze ibishoboka byose ngo imyigaragambyo itemererwa gukorerwa imbere y’ibiro byayo ariko bikananirana gusa RNC igasabwa ko itagomba kurenza uwo mubare kubera ko ambasade yabeshye Tswane Metro Police ngo Ihuriro Nyarwanda rirategura igitero cyo kuyisenya! Ikaba yari igamije kwibutsa amahanga ndetse n’abanyarwanda bagitsimbaraye ku mahame ya FPR /Inkotanyi ko intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo ari intambara bwite ya Perezida Kagame ko abakongomani n’abanyarwanda ari abavandimwe basangiye byinshi ko mu by’ukuri nta cyatuma barwana. Hakaba kandi harimo no gutabariza abasore n’inkumi bari mu ngabo z’u Rwanda batumva impamvu bajya gupfira inyungu z’umuherwe Paul Kagame nkaho ariwe Rwanda!

Abigaragambya basabye ko umwanya wo gukorera politike mu Rwanda ufungurwa, abafungiye ibitekerezo byabo bose bakarekurwa nta mananiza maze hagatangizwa ibiganiro bitaziguye abanyarwanda bose bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bibateranya ntawe uniganwe ijambo. Bongeye kandi kwamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa mu magereza azwi n’atazwi bukorwa kenshi n’inzego zishinzwe umutekano ziyoborwa n’agatsiko k’abasirikare b’indobanure bimitswe na Perezida Kagame.

Bwana Ntwali Frank uhagarariye Ihuriro nyarwanda by’agateganyo muri Afrika yashimiye abari aho bamwe bari baturutse kure nka Cape Town, anibutsa ko urugamba rwo guhindura amatwara mu Rwanda ruzakorwa n’abanyarwanda ubwabo kandi ko igihe nta kindi ari iki tugezemo! Ati: Abavuga ko RNC itabaho nka Ambasaderi Karega noneho bazongere bahakane ko RNC Itabagendereye ndetse ibazaniye n’ubutumwa bwiza bakanga gukingura! Yongera agira ati Ikinyoma ntigihabwa intebe kabili na leta y’Afrika y’epfo Ambasade yabwiraga ko RNC ari gashoza ntambara, inkozi z’ibibi, n’ibindi… Batangajwe n’ukuntu imyigaragambyo yabaye mu mudendezo nabo ubwabo batamenyereye mu myigaragambyo isanzwe ikorwa n’abenegihugu. Akomeza agira ati aho naho twabatsinze ikindi maze amashyi ngo kaci kaci!

Michael Rwarinda
Pretoria

11 COMMENTS

  1. Mukomereze aho.Ariko muharanire kwegera u RWANDA,cyane cyane mwiyunga na FDLR kuko nibura iri hafi y,ubutaka bw,u Rwanda.

  2. nta kibi nko guhera ishyanga, urabona ukuntu bamwe bashonje inyagwa igaragara no mu maso!!!! nakumiro mwatashye se maze iyo mishyikirano musaba mukazayisaba mururimo?yewe mwebweho nta kigenda peee FDLR se muzayisunga iri kuri liste y’iterabwoba nka al shabab cg al qaid? muze turwubake nahubundi ibyo ndabona muzarinda mukuka amenyo mugisabako Kagame avaho, ntabyo rero mbona vubaha.

  3. Bravo, kandi courage ukuntu hafatwa umunsi umwe abantu bose bagakora imyigaragambyo hose mu mpande 4 z,isi tukamujegeza nkuko abyivugira

  4. ariko mumenya ko iyo muri ari ishyanga twe abari mugihugu turabatashya dushishikajwe n’iterambere ryacu n’igihugu muri rusange naho mwebwe muzagwa ishyanga mwizize kuko imiryango ikinguye kumunyarwanda wese wifuza gutaha murwamubyaye kandi uwiyishe ntaririrwa, naho iyo ngirwa politique muvuga mukora ni baringa abababona benshi barabakwena kuko babonako ntacyo muteze kuzageraho kandi iyo mivumo muraga abana banyu amateka azabibabaza.twagize amahirwe yo kugira igihugu kizima gifite icyerekezo kuko rudasumbwa ukirangaje imbere ntakindi aharanira ndetse ntekereza ntashidikanyako ni muva ibuzimu mukajya ibuntu ibyiza byigihugu cyanyu kandi cyacu tuzabyishimira hamwe, nibyo byose mukora dufite reta iri responsable ni mugaruka muzafatwa nka wamwana wikirara uvugwa muri BIBLE muzakirwa neza nkuko mujya mubibona kubandi.naho iyo myigaragambyo mushyize imbere ngo numubare 200 reka tubyemere usiye ko njye mbona mutarenze na 50 ariko ndagira ngo mbamenyeshe ko ubu urwanda rufite abaturage basaga miliyoni 11 byaba ari ubuswa bukabije kumva ko uko mungana mwatesha igihe abantu.usibye ko mbonamo nabameze nkindorerezi bari kwitegereza nkabari kureba abantu basaze!Rwose mbasabe mugirire impuhwe n’urubyaro rwanyu kuko bitatinze mbisubiremo AMATEKA AZABIBABAZA!

  5. ariko KAGAME mupfa iki?ko twe tuba mugihugu ntacyo adutwaye yaduhaye amajyambere aduha kwigirira ikizere,ese niba afasha m23 si umuntu w umugabo ahubwo kuko afasha abantu guharanira uburenganzira bwabo!ubukoroni ntabwo buzashira mba mbaroga!ese ntimuzi nubwo opposition ibona ihabwa inkunga yo kurwanya urwanda,ayo mahanga aba akoresha ya politike diveser pour reigner,ubwo se nkabanyarwanda mwaje tugashyira hamwe ko byatuzanira imbaraga zo kwiyubaka!naho nimushaka intambara ndizera ko namwe itazabasiga amahoro nubwo mwaba mwihishe muri ibyo bihugu,ngezi zanjye ndabahamagarira gutaha murwababyaye!

  6. RNC oyeeeeeee mukomereze aho kandi tuzatsinda ingoma yigitugu yica rubozo izahirima bitinde bihere nta joro ridacya

  7. yayayaaa!!! dore uko basa nukuri, uziko murutwa fraicheur nabari 1930 kweli, aho guhera amahanga nataha byibuze niryo jana nkaribona

  8. Mukomeze umurego bana b’Urwanda, ndabona muvanze :abahutu abautsi, ni mukomere cyane wenda mwatubohora kuko twaraboshywe, cyakora mufatanye na FDLR YO IFITE INTWARO, MAZE MUBWIZE KAGOME URURIMI YUMVA NEZA.

  9. ubwo iyo mutitabaza abakongomani mwali kugeza ku bantu 50 ahubwo nimuyite GLNC (great lakes national congress) kuko abanyarwanda ari mbarwa ! Ahubwo nimuyigire NGO kuko nizo zitagira abarwanashyaka kuko mwarababuze gusa ntimukibeshyere abantu 200 barihe koko?

  10. Amakuru aturuka Pretoria aremeza ko iyo myigaragambyo ajemo abatarenga 50. Amafoto ari haruguru arabyerekana. Muri abo 50, hafi 30 Bari abanyekongo. Buses ebyiri Bari bakodesheje ajemo ubusa ! Abanyekongo ku mu nota wa nyuma bateye utwatsi rnc. Ngiyo iyo rnc iri kwizihizaimyaka 2.

Comments are closed.