Ijambo rya Kabarebe: Rubyiruko mushishoze!

Yanditswe na Ariane Mukundente

Twabonye muri ino minsi aho Kabarebe, umujyanama wa Président Kagame yibaza impamvu urubyiruko rutitabira icyo yise “intambara yo ku mbuga nkoranyambaga” ngo yo kurwanya abahakana genocide. Akibaza impamvu urwo rugamba ngo rusigayeho abantu batanu gusa barimo Tom Ndahiro.

Abahakana n’abapfobya genocide yakorewe abatutsi barahari. Akenshi usanga ari babandi bashobora kuba barayikoze, cyangwa bari bashyigikiye abayikoze. Cyangwa se abandi bafite uko bayisobanura(urugero Dr. Kambanda). Igiteye kwibaza ni uko Kabarebe arahamagara urubyiruko kujya guhangana n’urundi rubyiruko rutigeze rumenya genocide aho guhangana na bariya bakuru bayizi mvuze hejuru. Mu magambo make ni umuntu mukuru ushaka ko abana b’u Rwanda bajya mu ntambara bagahangana kuri genocide abo bakuru bazi ibyayo, bo bigaramiye, urubyiruko akaba arirwo rujya kurwana ku bintu batigeze bagiramo uruhare.

Ntabwo ababwiye ngo mugende muganire, mujye impaka. Mubabaze ibyo bavuga aho babikura. Namwe bababaze mubasubize. Mujye impaka zubaka, zitarwana, zidahangana, kuko mwese muri abana b’u Rwanda. Oya arababwiye ngo bajye mu “ntambara”.
Mwumve RUBYIRUKO. Hagati ya 1990-1994, hari abantu bakuru nabo bashoye urubyiruko mu ntambara ngo bibasire abandi. Byatangiye ari ibitutsi n’urwango, ngo barahiga abanzi b’igihugu. Byarangiriye kuri genocide. Urwo rubyiruko ruri mu buroko ubu. Abo babibashoyemo bari hanze n’abana babo banganaga n’urwo rubyiruko.

Rero ntimuzagire ngo mwabuze ubabwira. Mwarize, muzi ubwenge, ubuzima ni ubwanyu, bamwe muri imfubyi, abandi nta kazi mufite muriho murashakisha, abandi murashukishwa amafaranga…Mushishoze, murebe ibyo mubwirwa gukora. Niba umuntu agusabye kwihisha inyuma y’izina ritari iryawe n’ifoto, ngo urwanye abahakana genocide, ibaze impamvu. Kuki arenda kukubwira kwihisha kandi kurwanya abahakana ari ishingano za buri wese? Kuki akubwira gutukana kandi ushobora kubikora utihishe, udatukanye? Nakubwira ibyo, uzahite umubaza uti ese uwo ndwanya yavuze iki gihakana genocide yakorewe abatutsi?
Niba winjiye muri iyi ntambara nkuko abivuga. Ugomba kumenya uwo urwanya ibyo yavuze bihakana/bipfobya genocide. Kuko ashobora kukujyana mu nkiko umushinje icyaha atakoze cyane cyane ku bireba genocide kuko ari ibyaha bikomeye. Ibi ndabivuga cyane cyane kubari en Occident, umunti wese yakurega “diffamation”.

Ikindi kugira ngo murebe niba intambara murwana ariyo, murebe niba abana b’abategetsi bari kuri urwo rugamba bashaka kubajyanaho. Nkuko nabivuze, abakuru ba kera bahamagaye urubyiruko mu bikorwa abana babo batarimo. None bari muri prison, abandi bameze neza n’imiryango yabo. Ntimwemere kujya kurwana intambara zitari izanyu. Ba nyirazo, bari bakuru icyo gihe, bazane n’abana babo mujyane kuri urwo rugamba.

Rubyiruko, mwo kuza murwana, muhangana n’urundi rubyiruko. Nimuze mwese mujya impaka, mubaza abakuru impamvu babaraga ibyabananiye. Abahakana n’abapfobya genocide barahari. Nimubabaze ibyo bavuga, mubikorere ubusesenguzi. Nimusanga bapfobya/bahakana genocide mubyamagane ku mugaragaro mutihisha inyuma y’amazina, mutange ibirego aho muri, kuko inkiko zihana ibi byaha. Ariko mwirinde namwe gukora ibyaha byabajyana mu nkiko, cyangwa mugakoreshwa amarorerwa yagira ingaruka ku buzima bwanyu bwose.

Rubyiruko, ndabahanuye! Cya gihe abandi barabirebye biza baraceceka, boreka urubyiruko. Jye sincecetse, mutazagwa mu ruzi murwita ikiziba.