Musenyeri Welby Yanenze Gahunda y’Ubwongereza yo Kohereza Abimukira mu Rwanda

Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abanglikani, kuri iki cyumweru yanenze gahunda y’ubufatanyanye y’Ubwongereza n’u Rwanda igamije kwohereza mu Rwanda abinjiye mu Bwongereza bashaka ubuhungiro ariko badakurikije amategeko. Musenyeri Welby yavuze ko iyo gahunda inyuranije n’ugushaka kw’Imana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, Priti Patel yashubije abashyira mu majwi gahunda ya Leta , avuga ko nabo ubwabo nta bisubizo batanze. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru, Times, afatanije na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta yavuze ko gahunda yatangajwe igamije guhagarika ubucuruzi bw’abantu butuma benshi bapfa.

Bongeyeho ko miliyoni 120 z’amapawundi zizatangwa mu ikubitiro n’Ubwongereza zizakoreshwa mu guhanga imirimo kubera ko ubushomeri buri mu bitera abantu kwimuka.

VOA