IWACU MU CYARO: Pasika iwacu mu cyaro

Natinze kubazanira IWACU MU CYARO y’iki cyumweru. Nabuze aho nyandika ngo mubashe kuyisoma kubera ibi bihe turimo. Nahuriranye n’impunzi zivanwa mu Bwongereza zijya mu Rwanda, ibihe by’icyunamo biracyari byose, iminsi mikuru ya pasika yo ntiyari ikibazo kuko n’ubundi ari yo tuganiraho.Mpisemo ariko kumvira bamwe muri mwe badasiba kunyibutsa ko natebye ngo ntebuke. Murangaye guhera rero ntimungaye gutinda. Reka tuganire kuri Pasika.

Mu cyaro cy’iwacu rero Pasika yatangiranaga n’ibihe by’igisibo, igatangira kuganirwaho guhera ku munsi w’ivu. Abantu babaga barizinduye ku wa gatatu w’ivu bakaribasiga bakaritahana mu mpanga rikavanwaho n’uko banyagiwe dore ko imvura y’itumba iwacu irindwa mubi. Mu gisibo abantu basabaga penetensiya. Kutayisaba byabarwaga nk’icyaha, abarimu bakabyibutsa abanyeshuri, ibyumweru bitatu bisoza igisibo kiliziya y’i Shangi yabaga yuzuye. Hari abantu nzi bo mu Bikunda na Mugera na Nyamirundi bararaga i Shangi muri bene wabo ngo bazasabe penetensiya mu ba mbere babashe gutaha kare dore ko yatangwaga guhera saa cyenda. Mu gihe nakuraga namenye padiri Théodose Nkizamacumu w’i Rurindo nka Padiri mukuru, aza gusimburwa na Thadeyo Ngirinshuti w’i Nyamasheke . Abo bombi paruwase bari barayishyizemo ubukangurambaga butuma amasakaramentu yitabirwa cyane. Icyo gihe Paruwase ya Shangi yabarurwagamo abakristu ibihumbi 36, banditse mu gitabo cy’umukarani Evarisiti Kayonga, bitabira imirimo ya paruwasi kandi bagatanga amaturo buri mwaka bakabiherwa icyemezo cyitwa Status (Sitantusi). Amashuri y’i Shangi hafi ya yose yari ay’abagaturika uretse iry’i Nyarutovu ry’abaporoso. Na ryo kandi higagamo abaporoso mbarwa. Abo bose batangaga ituro ry’abanyeshuri rya 20, guhera bageze mu wa gatatu ngo bahabwe Ukaristiya. Abandi batangiraga gutura bigira batisimu no gukomezwa mu wa kane bitwa abategurwa, mu wa gatanu bitwa abazatorwa no mu wa gatandatu bitwa abatowe ari bwo banabatizwaga abandi bakazakomezwa. Ababatizwa kuri pasika rero babaga benshi cyane kuko benshi babatizwaga bakuze, ukuyeho n’abo banyeshuri b’imyaka 12, 13 habagaho n’abanya kibeho cyangwa abo bitaga abigishwa. Abo bose abagejeje igihe bategerezaga ibihe bya pasika ngo babatizwe. Pasika rero y’iwacu yari igihe cyo kubatiza abantu benshi barenze 500 buri gihe no gushyingira abagarukiramana babaga barishyingiye. Mbere gato y’umunsi wa pasika habaga icyumweru gitagatifu. Iminsi yitabirwaga ni umunsi wa kane mutagatifu, uwa gatanu, uwa gatandatu na pasika. Babyitaga misa za nimugoroba zigatangira saa kumi zibanjirijwe n’umurishyo w’ingoma urangira, w’abakaraza ba Nyakwigendera Yozefu Rusuri.

Ku wa kane mutagatifu kiliziya yabaga yuzuye no hanze. Ku wa gatanu na ho bikaba uko.

Ku wa gatandatu hakaba batisimu. Uyu munsi ubanziriza pasika ukaba igitangaza mu cyaro kuko abantu bose banywa akayoga bararanaga akanyamuneza kandi bari hafi ya bose.

Ukuyemo abashyingiwe bakomerezaga mu birori by’ubukwe, abana n’abakuru bibatirijwe n’abababyaye muri batisimu batahanaga bose uko bakavuye ku musozi umwe. Baheraga ku rugo rwa mbere akaba ari ho bakirwa. Abakuru bakanywa inzoga, abana bakabasomya ariko bakanabajyana mu nzu kubagaburira. Ibi nta mwana utabicagamo kuko n’utibatirijwe yageragaho agakomezwa kandi byari kimwe. Niba hari abantu 10 babatijwe, ingo zose uko ari icumi ababatijwe n’ababyeyi babo ba batisimu bazicagamo. Ababyeyi bo mu nda bo babaga bahitiye mu ngo kwitegura abashyitsi. Nta rugo rwarutaga urundi ngo hagire urusimbukwa. Umukene, umukire, hose barahanyuraga iyo babaga babatirishije.

Umwarimu wabyaye muri batisimu ntiyinubiraga kujyana n’uwo yabyaye na bagenzi be kwicara ku ntebe y’urubaho ku muturanyi agasangira n’abandi urwagwa mu gicuma banywera ku muheha umwe. Umwana wa mwarimu na we ntiyinubiraga gusangira n’abandi amateke n’ibishyimbo birimo amamesa kwa mugenzi we w’umukene wabatijwe. Ibi by’amoko byadutse ntabyo nahabonaga sinanabyumvaga mbarahiye nkomeje. Nta burozi bwabagaho ahari, icyakora icyo nibuka ni uko abana bararaga bigaragura kubera izo mvange bariye mu ngo zinyuranye. Gusa akagwa babaga babasomejeho koroshyaga igogora bikagera ubwo bigabanuka. Ibyo birori byarangiraga mu ma saa tatu y’ijoro. Iyo babaga barenze icumi bigabanyaga amatsinda bakurikije uko baturanye. Nta kibazo cy’umutekano cyaharangwaga . Icyakora habaga isahaha y’abasinzi ariko i Nyakibingo byari ibintu bisanzwe ko umuntu wagasomye ataha yidoga bati aratashye naka. Aha nanze kugira izina mvuga ngo abana batababara dore ko abenshi banishwe muri génocide ubu turi kubibuka. Ariko rwose ku musozi twari dufite abantu bageze kuri barindwi bataha banezerewe tukabyumva tukabona bisanzwe. Abantu bakanabibakundira kuko ntawe bahohoteraga. Icyakora nyine bamwe muri bo génocide yabaye barabaye abapentekoti (abaseduwasi) batakigasoma !

Umunsi w’Icyumweru cya pasika rero wageraga abantu bafite indarane. Ariko ku bw’amahirwe habaga misa eshatu, iya nyuma igatangira saa tanu. Kandi Iyo wihutaga rwose mu isaha imwe wabaga ugeze kuri Paroisse uvuye Nyakibingo na Rubayi iyo. Uwaraye abyaye muri batisimu rero cyangwa uwaraye abatijwe biyumviraga iya gatatu.

Kirazira gusibya umwana waraye abatijwe misa. Yabaga yambaye utwenda dushyashya bamudodeshereje twa Gaburadini ( Gabaldine) cyangwa tetero turiho imifuka na mapenderezo, yabaga yambaye akazibahu keza ka popeline cyangwa UTEXTWA n’inkweto agomba kuratira abataraye bamubonye kuko bataje mu misa ya batisimu ! Ntiyasibaga. Yego nyine yabaga anishimiye kujya guhazwa bwa mbere dore ko akenshi bababatizaga ntibahazwe kuko nta misa iba ku wa gatandatu mutagatifu, ariko no kwereka abandi ko bamuguriye ntibyaburaga.

Abakuru na bo iyo bavaga mu misa baboneragaho gusuhuza abaraye babatirishije bakabaha pasika mu zaraye. Uwo munsi na wo ukaba mwiza cyane kuko inzoga zabaga zigihari. Umugabo yagendaga azindutse akagaruka bugorobye yanezerewe kandi atigeze ajya mu kabari. Yabaga yazimaniwe n’abaraye babatirishije cyangwa babyaye muri batisimu.

Umwana wabatijwe kandi yararaga kwa se cyangwa nyina wa batisimu. Mu Rwanda umubyeyi wa batisimu aba ari umwe, umuhungu akabyarwa n’umugabo umukobwa akabayarwa n’umugore. Umubyeyi wa batisimu kandi ubwo wumva na we yagombaga kuba yaratanze ituro bitaba ibyo bakamwanga ugashaka undi. Akenshi umubyeyi wa batisimu ni we waguriraga umwana umwenda w’ibirori yaba atifashije akamushakira nibura ishapule. Imiryango yabyaranye muri batisimu yabaga ifitanye igihango nk’icy’abahanye inka. Barasuranaga bakanafashanya kandi ikibazo cy’umwe kikaba icy’undi.

N’ubwo rero ubunani na noheli byasigaga akanyamuneza neza mu bantu, Pasika na yo byari uko ndetse byararushaga kuko hiyongeragaho ko n’uwa mbere wa pasika wabaga ari umunsi w’ikiruhuko abantu bakinaniwe bakabanza bakaruhuka. Gusa na none bakomezaga kwinywera inzoga kuko inzoga ngo zivurwa n’izindi. Zabaga ari nyinshi kuko abasengerezi ntibabaga baziguze kubera ko batari bubone abakilia kandi bose bahugiye mu makwe.

Inzoga za pasika ziri mu zatindaga mu ngo rwose, icyumweru gikurikira pasika cyarangwaga n’uko buri mugoroba ab’inkoramutima mwabaga muri kunywe mwinywera inzoga zanze gushira mu nzu.

Jean Claude NKUBITO
18 Mata 2022