Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga kigiye gusohora igitabo kiswe: “ U Rwanda mu gihirahiro, twubakire amahoro arambye ku masomo y’amateka”

Itangazo rigenewe itangazamakuru

Tariki ya 16 Gicurasi 1998 – tariki ya 16 Gicurasi 2023 : imyaka 25 irashize umunsi ku wundi Seth Sendashonga, umwe mu bantu baharaniye ubwiyunge bw’abanyarwanda n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yiciwe i Nairobi muri Kenya. Nk’uko Perezida Paul Kagame umaze hafi imyaka 29 ku butegetsi yabyivugiye muri Gashyantare 2019 imbere y’abayobozi bakuru b’igihiugu bari mu nama yaberaga i Gabiro mu ntara y’iburasirazuba, icyo gikorwa cy’ubwicanyi niwe wagitanzeho amabwiriza.

Mu rwego rwo kwibuka uwo muvandimwe, uwo mubyeyi, iyo ntwari y’igihugu cyacu, ikigo cyamwitiriwe (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl) kizashyira ahagaragara igitabo cyitwa “ U Rwanda mu gihirahiro, twubakire amahoro arambye ku masomo y’amateka”. Ni igitabo gikubiyemo umusanzu w’abanyarwanda b’intiti batuye mu bihugu binyuranye by’isi kandi bakomoka mu turere tunyuranye tw’u Rwanda. Icyo gitabo kigamije gufasha abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakareba inzira u Rwanda rwanyuzemo uhereye igihe Nyakwigendera Seth Sendashonga yavukiye, mu w’1951. Ni urugendo rwabayemo impanuka nyinshi zasigiye umuryango nyarwanda ibikomere byinshi.

Imyaka 70 irimo ingoma ya cyami mu marembera yayo, irimo ubukoroni nabwo bugiye kurangira, irimo Repuburika ya mbere yamaze imya 12, irimo Repuburika ya kabiri yamaze imyaka 21, irimo na Repuburika ya gatatu imaze imyaka 29. Uburyo izo ngoma zagiye zisimburana ni amakorosi akomeye yashyize igihugu cyacu mu gihirahiro.

Icyo gitabo kizamurikwa mu biganiro mbwirwaruhame biteganijwe tariki ya 20 Gicurasi 2023 nk’uko byatangajwe mbere. Twibutse ko adresse y’aho ibiganiro bizabera ari 40, Rue Washington, 1050 Ixelles (Bruxelles), hafi y’umuhanda wa Avenue Louise. Ababishoboye muzaze kumva ibyo biganiro.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 15/05/2023

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa ISCID asbl