Ikihishe inyuma y’ibaruwa yitandukanya na Eugène-Richard Gasana.

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nyandiko yatangajwe mu kinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi bwa Kigali uvuga ko ari Alice Gasana, mushiki wa Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yasabye musaza we gusaba imbabazi z’ibyaha atanavuga ibyo ari byo ndetse no mu nyandiko wumva anashidikanya ko byabaye!

Alice Gasana mu gusoza inyandiko ye agira ati: “Muvandimwe Gasana, ndabizi ko kera wajyaga unyumvira, mu gihe utaratera intambwe ngo usabe imbabazi ku byo twumva waba warakoze byose, njye ndazigusabiye kuko dusangiye amaraso.”

Ikigaragara muri uru rwandiko ni amaburakindi, ubwoba, gushidikanya ndetse no kwereka Eugène-Richard Gasana ko bamukunda ahubwo bafashwe bugwate bageragezaga kumutaka aho bavuga ko yagize ubutwari bwo guha Se impyiko ndetse ko ari umusore wakundaga amategeko. Ibi iyo ubihuje n’uburyo bumeze nko gushidikanya ku biregwa Eugène-Richard Gasana bugaragara muri iyi nyandiko umuntu yakeka ko ahubwo Alice Gasana yagiraga ati : “Wasubije amafaranga y’abandi ukareka n’ibindi urimo umuryango wacu batawurimbura?” dore ko n’igitangaza makuru igihe.com muri iyi nyandiko habuze umunyamakuru uyiyitirira gisoza kibutsa ko ikibazo ari amafaranga aho kigira kiti: “Bwerekanye ko Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.”

Twe tubibona gute?

Ibi bije nyuma y’ifungwa n’itakaza ry’ingufu rya bamwe mu basirikare bari hafi y’umuryango wa Perezida Kagame kubera umubano hagati y’imiryango yabo n’umuryango w’umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi aho baturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Aba basirikare bari barakomeje gukingira ikibaba umuryango wa Eugène Gasana ariko aho nabo bisanze mu bibazo uwo muryango usa nk’uwibona nk’aho nta kirengera bityo ukaba waremeye gusaba imbabazi no kwitandukanya na Eugène-Richard Gasana ngo bareba ko bwacya kabiri.

Abo basirikare amakuru dufte ni uko bashinjwa gukorana na Eugène-Richard Gasana n’umuherwe Tribert Rujugiro, ibi burego ariko bikaba byarazamukiye mu kwihorera kwa bamwe mu basirikare bakomoka mu gihugu cya Uganda bari baribasiwe mu bikorwa byo kwigizayo no gukubura mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Kagame no mu yindi myanya ikomeye (stratégiques) abakekwaga kuba hafi ya Gen Kayumba Nyamwasa cyangwa Col Byabagamba cyane cyane baturutse Uganda basimbuzwa abaturutse mu Burundi na Congo.

Kuba ibi birego byo gukorana na Eugène-Richard Gasana n’umuherwe Tribert Rujugiro biburanishwa mu manza zitarekuriwe rubanda (à huis clos/behind closed doors) abashobora kumenya ibizivugirwamo bemeza ko ari uburyo abaturutse Uganda babonye bwo kwihorera dore ko uretse gukuburwa no kwibasirwa kubera ba Gen Kayumba Nyamwasa, Col Byabagamba n’abandi habayeho kurengera aho umuryango wa Nyamvumba nawo utangiye kwibasirwa.

Abakora isesengura basanga abari hafi ya Jeannette Kagame bararengereye aho bashatse kugereka kuri Robert Nyamvumba (murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba) ibyaha bya ruswa nyamara ari bo bamutumye kwaka umushoramari 10% ya ruswa bakoresheje kumusaba ubufatanye na Jean Damascène Niyongabo, witirirwa Master Steel ltd nyamara bizwi ko ari umushumba w’umuryango wa Kagame n’abari hafi yawo.

Iki kibazo cyari gikomeye ku buryo cyatumye Robert Nyamvumba akatirwa byihanukiriwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw! Ndetse n’abayobozi mu by’amagereza bagize uruhare mu gutuma asurwa n’abo mu muryango we (umugore we na mushiki we) barafunzwe n’ubwo nyuma urukiko ngo rwabagize abere! Abo ni Zuba Camille wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Sengabo Emmanuel Hilary wari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza na Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere.

Mbese umuntu yavuga ko aho ruzingiye ari ibyo Robert Nyamvumba yaganiriye n’umugore we na mushiki we umuntu atashidikanya ko bari intumwa za Gen Patrick Nyamvumba na Col Andrew Nyamvumba. Ibi bikaba bitarifuzwaga ku buryo byageze aho bariya bayobozi bo hejuru mu by’amagereza bafungwa.

Kuba abari hafi y’umuryango wa Kagame bo barafunzwe ndetse baburana mu ibanga ndetse bahanagurwaho ibyaha, Robert Nyamvumba we agashyirwa ku karubanda imbere y’amenyo y’abasetsi agakatirwa biremereye, ibi ntabwo uruhande rwa ba Nyamvumba n’abandi bibasiwe n’abari hafi ya Jeannette Kagame mu bihe bitandukanye bari kurebera ntibagire icyo bakora.

Mu isesengura twakoze ni uko bahisemo gushakisha ibirego bikomeye bijyanye no gukorana n’abantu Leta ya Kagame itinya cyane ari bo Eugène Richard Gasana na Tribert Rujugiro dore ko byoroshye cyane kubahuza n’abo bantu bitewe n’amasano, ubushuti n’amateka.

Iki kibazo cya Nyamvumba ni kimwe mu bibazo byinshi byakomeje gucamo ibice ku ruhande rumwe abavuye Uganda no ku rundi ruhande abavuye i Burundi na Congo bari hafi ya Jeannette Gasana, rero mu gihe inzovu ebyiri zirimo zirwana ubwatsi bwahababarira muri iki kibazo ni abantu basa nk’abafashwe bugwate nk’umuryango wa Gasana.

Mu gihe Leta y’u Rwanda na Kagame bafite ibibazo bijyanye na diplomasi mpuzamahanga aho bamwe bakeka ko Eugène Gasana ashobora kuba agira uruhare rukomeye mu gushyira ibihato mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda muri diplomasi mpuzamahanga, bigaragare ko Leta y’u Rwanda irimo gukoresha umuryango wa Gasana ngo barebe ko yareka ibyo bikorwa dore ko nk’umuntu wari hafi ya Kagame afite amabanga menshi n’amakuru ku bantu bose bakomeye mu isi bari hafi ya Kagame mu bucuti cyangwa mu bindi bikorwa bituma ubutegetsi bwe butsimbatara.

Ariko hari abandi babona hejuru y’ibya diplomasi ikibazo cy’amafaranga cyatewe n’ibibazo by’ubukungu bifite imizi mu cyorezo cya Covid19 ndetse n’amabanga menshi ajyanye n’ahagiye hahishwa imari, imitungo n’ishoramari bya Kagame mu mahanga, byaba ibyo bivugwa ko Gasana yashoboye kwigarurira cyangwa yabangamira aho biherereye, ibi rero bishobora gutuma hari ababona ari ngombwa kwereka Eugène-Richard Gasana ko atagomba kurenga umurongo utukura basaba cyangwa bagira inama umuryango we ufitwe bugwate kumuha ubutumwa bumubwira ko agenda yegera umurongo utukura.

Hari abandi ariko babibonamo amayeri ya Eugène-Richard Gasana yo gusaba umuryango we kwitandukanya nawe kuko abari bawukingiye ikibaba barimo bafungwa naho abandi batakaza ingufu kandi bashinjwa gukorana nawe.

Abazobereye mu bijyanye n’isesengura mu itangazamakuru bemeza ko niba atari ubuswa kugarura izina rya Eugène Gasana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bikozwe na Leta y’u Rwanda byerekana ko Leta y’u Rwanda nta yandi mahitamo yari ifite ku buryo inyungu ziri muri iki kibazo ari nyinshi kurusha kwibutsa abakurikira amakuru izina rya Eugène-Richard Gasana rituma ikibazo cy’ibivugwa ko yabyaranye na Jeannette Nyiramongi cyongera kugaruka mu biganiro by’abantu, kereka niba ari ukwemera gutangaho igitambo isura y’umufasha w’umukuru w’igihugu ngo bifashe kurangaza rubanda batabona ibindi bibazo leta y’u Rwanda idafitiye ibisubizo.

1 COMMENT

Comments are closed.