Ubushinjacyaha bw’u Rwanda byashyizeho inyandiko zo gufata Eugène Gasana.

Ambasaderi Eugène Richard Gasana

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru yageze kuri The Rwandan tumaze iminsi dukoraho iperereza aravuga Leta y’u Rwanda mu izina ry’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye yashyizeho inyandiko mpuzamahanga zo gufata (Red Notice) uwahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Eugène Richard Gasana.

Iyi nyandiko The Rwandan ifitiye kopi bigaragara ko zasohowe ku itariki ya 25 Nyakanga 2020 zashyikirijwe polisi mpuzamahanga (Interpol) ivuga ko Eugène Richard Gasana ashakishwa ku byaha ngo byo gufata ku ngufu, gushaka gufata ku ngufu no gushyira umuntu ku nkeke biganisha ku gitsina (harcèlement sexuel) 

Nabibutsa ko ibyaha nk’ibi byaregewe mu nkiko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka ushize. Ntiturabasha kumenya neza niba ari umuntu umwe wareze mu Rwanda no muri Amerika cyangwa ari ibirego bishya.

Mu minsi ishize kandi mushiki wa Eugène Richard Gasana ngo mu izina ry’umuryango wabo yasohoye ibaruwa ifunguye yacishije mu kinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi bw’i Kigali yitandukanya na musaza we ngo kubera ibyo akekwaho atasobanuye neza muri iyo nyandiko ye.