Imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC hafi ya Goma

Amakuru aturuka mu majyaruguru ya Kivu muri Congo aravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 19 rishyira iya 20 Gicurasi 2013 imirwano yubuye mu majyaruguru ya Goma, amakuru ava mu baturage batuye hafi yaho bavuga ko imirwano yatangiye mu ma saa kumi mu rukerera. Ngo humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye igitondo cyose cyo kuri uyu wa mbere mu gace ka Mutaho (groupement ya Kibati) muri territoire ya Nyirangongo.

Ibyo byemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Olivier Hamuli  yavuze ko batewe n’ingabo za M23 zikoresheje imbunda ziremereye ahitwa Mutaho ngo ingabo za M23 zari zigamije guca aho i Mutaho ngo zifate Mugunga ahaca inzira yinjira mu mujyi wa Goma bityo umugi wa Goma ube ugoswe, kandi ngo M23 yari imaze nk’icyumweru zivuga ko zizatera Goma na none.

Ku ruhande rwa M23 bo batangaje ko ngo ingabo za Congo zifatanije na FDLR zateye ibirindiro byabo i Kanyarucinya ariko ngo bakazisubiza inyuma. Ariko nyuma yaho umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko ari M23 yateye i Mutaho ngo igamije kwirukana ingabo za FDLR zari zimaze iminsi zihari.

Nyuma y’iyubura ry’imirwano muri Congo abantu benshi bibajije byinshi ku mpamvu y’iyubura ry’imirwano:

-Ese byaba bifite aho bihuriye n’uruzinduko rwa Bwana Ban Ki-moon umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere?

-Ese byaba bifite aho bihuriye n’amagi n’amase byatewe Perezida Kagame, ubwo yari Oxford ku wa gatandatu ushize? Bamwe bati: “Kagame nyuma yo kubwira abanyekongo ngo ibyo bamubaza babimubarize muri Congo, yahisemo gusubiza amase n’amagi akoresheje amasasu!”

Turacyakurikirana nitugira icyo tumenya turakibagezaho!

Ubwanditsi

 

 

 

4 COMMENTS

  1. Tutibajije byinshi Kagame uko avuga turakuzi: iyi mirwano ni igisubiza Kagame ahaye abakongomani bamuteye amagi n’amase. Iki kandi ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza ko M23 ari ingabo z’u Rda murindi zina cg muri project M23.

  2. Oya byo birazwi ko m23 ari tools, bafite umuntu ubakoresha akababeshya ko abafasha kd ari inyungu ze, iyabaye atatumaga barasana,ngo bamarane ubwabo! gusa sinibaza ukuntu amaraso yabantu agirwa igikinisho. ibi birarambiranye! KAGAME

  3. Bariya bahungu biyise M23 ni abarwayi bo mu mutwe. Reba kuva kuri Mutebutsi, Nkunda, Ntaganda ukagera kuri Makenga abantu babo bamaze gupfa n’abari mu buhungiro.

    Abarwayi bo mu mutwe si abavurirwa i Ndera gusa.

  4. Mubyukuri mujye mumbwira!uwakurikirana neza yamenya bomuribo Congo nigihugu gifite ubutegetsi gifite prezida M23 n’abakongomani RDC nabakonomani nonese ibibazo byabo mubibaza rwanda gute?

Comments are closed.