Ingoma z’Igitugu Zihirima mu gisa n’Ubufindo: Umwami w’Abami BOKASSA

Muli iyi minsi twatangiranye ikiganiro ku ihirima ry’ingoma z’igitugu akenshi usanga zihirima mu buryo abantu bataba biteze bitewe nuko abenshi baba bazibonamo ingufu zidasanzwe, ubucuti n’ibihangange ku isi, umutungo ukabije w’ishyaka riri ku butegetsi, igisilikali giteye ubwoba mu bwinshi no mu bikoresho, ndetse n’inzego z’iperereza nyinshi kandi zikaze mu guhiga no kugirira nabi (no guhotora birimo) umuntu wese ugerageje kugaragaza ububi bwazo, umuntu wese ugerageje kuzisaba guhinduka, yewe n’umuntu wese ugerageje gukangura rubanda ngo ayereke ko ikwiye gusaba ubutegetsi bubi kuyiha amahoro.  Twasanze ko hejuru y’ibyo byose abanyagitugu baba biringiye, ukubitiyeho no gushyira iterabwoba rikabije ku banyagihugu aho babarizwa hose, iyo abaturage batangiye gukanguka nta kabuza igitugu kiva mu myanya mu buryo busa n’ubufindo!

Twaganiriye ku ngoma y’Abasovieti mu Burusiya yazanywe n’uwitwa Lenine, nyuma tuganira ku mwami w’Abami (Empereur) Caligula w’Abaromani nawe wagize igitugu kirenze ubwenge bwa muntu. Ubu noneho tugiye gufata akanya gato tuganire ku munyagitugu Umwami w’Abami (Empereur) BOKASSA wo mu gihugu cya Santrafurika.

Ubwana bwa Bokassa, ihangana rya se n’abakoloni, kwicwa kwase no kwiyahura kwa nyina

Uyu mugabo wategetse Centre Africa hagati y’umwaka w’1966 n’uw’1979, ubundi amazina ye yose ni Jean Baptiste de La Salle Bokassa. Mu guhina izina rye rya gi-kirisitu yiyise Jean Bédel (Bédel bisimbura Baptiste de la Salle). Yavutse mu mwaka wa 1921 avukira ahantu h’igiturage uko twabyita mu kinyarwanda cy’ubu, mu murenge witwa Bobangui wo muli Prefegitura ya Lobaye, nko mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui ugana mu majyepfo y’Uburengerazuba.

Jean Bédel Bokassa yababaye akiri muto kuko yapfushije ababyeyi be bombi agifite imyaka itandatu (6) yonyine. Se umubyara, Bwana Mindongon Mgboundoulou, yari umukuru w’Umurenge tugereranyije (Chef de Village) akaba yari ashinzwe kunoza ama-lisiti na gahunda  by’abagombaga gukora mu mirima ya Sosiyete z’abakoloni. Bidatinze rero uburyo bafatwaga bwaje gutera se wa Bokassa umujinya maze yiyemeza guhangana n’Ubuyobozi bwa gikolonize (Centre Africa yakolonizwaga n’abafaransa). Uyu mugabo yahise atangira kwamagana cyane ihutazwa rikabije (brutalité) abanyagihugu bakorerwaga, yamagana gukoreshwa ku gahato nta gihembo no gukubitwa n’insoresore twakwita local defence z’amasosiyete y’abakoloni. Muli iryo hangana rye, uyu mugabo yabashije kubohoza imfungwa nyinshi zakoreshwaga Ubucakara mu mirima y’ipamba. Abakoloni ntibabyishimiye, kuko yaje gufatwa akazirikwa iminyururu akajyanwa ahitwa Mbayiki aho yahise acirwa urwo gupfa ndetse bagahita banamunyongera ahongaho mu ruhame imbere y’abaturage bose ku italiki ya 13 Ugushyingo 1927.  Ubwo iyo nkuru y’incamugongo ikigera ku mugore we witwaga Mariya Yokowo, aliwe nyina wa Bokassa, byahise bimurenga ku buryo nyuma y’icyumweru kimwe gusa nawe yahise yiyahura. Bokassa rero yasigaye wenyine atwarwa na Sekuru ubyara se aba ariwe umurera kuva ku myaka itandatu.

Amaze gukomeza amashuli rero, Abamisiyoneri b’abazungu bamureze bashakaga ko akomeza igipadiri, aliko Bokassa arabyanga nibwo ahise yiyemeza kujya mu gisilikari cy’abafaransa mu mwaka wa 1939. Icyo gihe intambara ya kabili y’isi yaratutumbaga ndetse yari yaranatangiye ku buryo byatumye ibihugu byinshi byari biyirimo byiyambaza abo byakolonizaga mu kubarunda mu ngabo ku bwinshi kugira ngo bazajye gushirira iyongiyo aho koherezayo abana babo bonyine.

Bokassa yaje kwitwara neza ku rugamba maze aza guhabwa ipeti rya Sergent (sgt) mu ngabo z’Ubufaransa zigenga (les forces française libres) hanyuma anigaragaza neza cyane mu gitero cya Provence ku rugamba rukomeye rwamenyekanye ku izina rya « bataille du Rhin ».  Nyuma yoherejwe muli Sénégal mu ishuli rya gisilikali aza gukomereza mu ishuli rya gisilikali ry’ahitwa Châlons-sur-Marne mu Bufaransa. Yaje gukundwa cyane na Général de Gaule waje no kumuhimba akazina ka « le Soudard ». Intambara irangiye yaje koherezwa n’igisilikali cy’ubufaransa mu gihugu cye cya Centre Afrika kugira ngo agire uruhare mu ishyirwaho n’itozwa ry’ingabo z’igihugu iwabo kuko icyo gihugu niyo cyari kikijya gutangiza igisilikali cy’abanyagihugu. Ubwo Bokassa yari afite ipeti rya Kapiteni (Cpt).  Nyuma yaje gusezera mu ngabo z’ubufaransa kugira ngo akomeze yitangire igihugu cye.

Bokassa mu ngabo z’Igihugu cye cya Santrafurika no  gukorera Coup d’Etat mubyara we

Mu mwaka wa 1964 uwitwa David Dacko wari Perezida wa mbere w’icyo gihugu yiyambaje mubyara we Jean Bedel Bokassa kugira ngo amufashe mu gutunganya igisilikali, ali nabwo yahise amugira Chef d’Etat Major w’Ingabo muli uwo mwaka nyine wa 1964.  Ntibyatinze Bokassa aza gutangira kugira akanyota k’ubutegetsi aliko bikamutera ubwoba guhitana mubyara we wari ukili Perezida, ahitamo kuba yitonze agategereza igihe azabona bimworoheye. Mu mwaka wa 1965 ahagana mu mpera zawo, nibwo uwari Chef d’Etat-Major wa Gendarmerie yashatse guhirika ubutegetsi (gukora Coup-d’Etat) bwa David Dacko, hanyuma yohereza n’aba-jandarume gufata Jean Bedel Bokassa Umugaba w’Ingabo mugenzi we, aliko abikora nabi yohereza abantu bacye cyane kuko yari aziko ngo amutunguye. Nibwo Bokassa abikanze abatangira ntacyo bagishoboye kumukoraho, arabivuna bwangu maze afata ingabo ze akocoranaho na Jandarumori gake maze arayiganza bidasubirwaho, ahita abyungukiramo arangiza umugambi nawe yari ajunditse wo guhirika mubyara we. Yahise afata ubutegetsi ku ngufu rero ku italiki ya 31 Ukuboza 1965, mu cyaje kwitwa « Coup ‘Etat de la Saint-Sylvestre », ni uko ahinduka atyo Perezida wa kabili w’igihugu cya Centre Afurika. Yanze kwica mubyara we ariko yahise amufungira ahitwa N’garagba.

Ikomerwa amashyi n’abaturage rya Bokassa mu myaka 7 ya mbere no kwimakaza kwe kw’igitugu gikabije mu myaka yakurikiyeho

Nkuko bikunze kugenda ku banyagitugu bose, habayeho igihe twakwita « Honey Moon cyangwa Lune de Miel » ku baturage ba Santrafurika, kuko mu myaka irindwi ya mbere rwose yakomewe amashyi biratinda, ateza imbere ubwubatsi, ubuhinzi, n’ibindi, akundwa n’abaturage b’igihugu, nubwo yanyuzagamo akagira abo ahutaza! Aliko rubanda ntiyari izi ibiyitegereje nyuma yaho gato cyane.

Nyuma rero, uyu mugabo yimakaje icyitwa iterabwoba rikabije, iyicarubozo rihinduka igikorwa gisanzwe mu gihugu, abaturage abamarira ku munigo, abategetsi bibeshye bagashaka gutekereza ku byiza bya rubanda agafata akabaga nk’ubaga amatungo. Maze yigabiza umutungo w’igihugu, abaturage abicisha inzara itarigeze ibaho, ahotora aba-Ministre, ahimba amazu y’ibohero (prisons) ahantu henshi hatazwi aho abantu bicirwaga n’inzego zishinzwe iperereza nta gutabaza nta no gutabarwa! Abaturage bahinduka ibihungetwe, naho Bokassa n’abe bigaragura mu mutungo w’igihugu no mu misoro y’abaturage nk’abatumwe kubitsemba, babaho ubuzima buhenze cyane, mbese isi bayivaho basa n’abageze mu ijuru, mu gihe abaturage baboroga barira ayo kwarika! Ubutegetsi bwe bwari bushyigikiwe cyane n’igihugu cy’igihangange cy’Ubufaransa kuko Ubufaransa bwamubonagamo umuntu urengera inyungu zabwo muli ako karere ka Afurika kose, maze nabwo buhitamo kwicecekera aho guhita bumuryoza ibyo akorera abaturage. Burya ibihugu by’ibihangange kubyiringira ni ibibazo, iyo abaturage batihagurukiye bakiha gutegera amashyi imiryango mpuzamahanga gusa ngo izabakiza umunyagitugu, amaso yabo ashobora guhera mu kirere. Keretse iyo Umunyagitugu atangiye kwibagirwa ikimuhatse yibwira ko yabaye Imana mu bantu, noneho agatangira kwadukira Ibihugu by’ibihangange byamushyigikiye akabituka akabigaraguza agati, nibwo bishobora kumuhaga bigahumiriza, agahirima nk’igiti gihuye n’ishoka y’abaturage!

Kuzengereza abaturage byaje gufata indi ntera ubwo, muli 1972 ku italiki ya 2 Werurwe, yihandagazaga akavuga ko nta matora azigera abaho, ko we ubwe abaye Pereziida w’ubuzima bwose (Président à Vie cyangwa Life President) akanabitangariza abaturage bose mu ijambo ry’umukuru w’igihugu. Ntibyahagarariye aho, noneho kugira ngo yereke bose ko aliwe wica agakiza kandi yiha icyo ashaka, ku italliki ya 19 Gicurasi 1974 yahise asimbuka ama-peti yose ya gisilikali maze yishyira ku rwego rwa Maréchal (Field-Marshall).  Aha yagira ngo hatazagira n’undi mu perezida wo muli afurika umurusha intera ya gisilikali. Bokassa ntiyacogoye, ahubwo gukanda abaturage no kubazengereza yabikubye noneho inshuro amagana.

Kuko abanyagitugu bagira amayeri menshi yo kwigarurira inshuti, Bokassa yaje gusanga akeneye ubucuti n’igihugu cya Libiya cyayoborwaga na Kolonel Mouamar El Kadhaffi wakundaga idini rya Islam cyane, noneho abona nta kundi yamureshya, nibwo yigiriye inama yo kumwereka ko yakunze Islam nkawe ndetse n’igi-kirisitu yavukiyemo ashatse yakireka. Mu mwaka wa 1976 niho Maréchal Jean Bedel Bokassa yatangarije isi yose ko ahinduye idini abaye umuyisilamu, ndetse ahita afata n’amazina mashya maze yiyita Salah Eddine Ahmed Bokassa, agira ngo ashimishe Kaddhafi yifuzagaho inkunga y’amafaranga kuko ubutunzi bw’igihugu cye bwari butangiye kuzungera! Kadhffi nawe rero yaranyuzwe ntiyazuyaza kumurundaho ifaranga ngo ryo gufasha abaturage ba Centre Afurika aliko uko yaritangaga niko ryashiriraga mu buzima bwiza bwa Bokassa n’Akazu ke, abaturage imiborogo n’inzara no guhutazwa kwabo bigikomeza! Ndetse n’izindi nkunga zose zazaga zashiriraga mu bifu by’abiyemeje kuba benumutsima ubuzima bwose, kuko abaturage bari baranakuriwe inzira ku murima ko iby’amatora bagomba kubyibagirwa!

Ubwo mbere gato ku italiki ya 2 Mutarama 1975 Bokassa yahinduye guverinoma ahita yiyemeza gushyiraho Umwanya wa Minisitiri w’Intebe awugenera umugore witwa Elisabeth Domitien, ali nawe wabaye umutegarugori wa mbere muli Afurika wahawe umwanya nk’uwonguwo. Muli Nzeri 1976 iyo guverinoma itaramara n’imyaka ibili yahise ayikuraho avuga ko ntacyo bimaze kugira guverinoma, maze ahita ayisimbuza icyo yise Inama y’Igihugu y’Ivugururamatwara (Conseil de la Révolution Centre-Africaine). Ubwo yahise anafungura mubyara we David Dacko, yari yarakoreye Coup-d’Etat, maze amugira Umujyanama we wihariye. Mbese yakoraga ibyo ashaka, agafunga uwo ashaka igihe ashakiye, akamufungura igihe ashakiye cyangwa akamwica bitewe nuko bimujemo, agahindagura ibyo ashaka byose uko bimuje mu mutwe, nta rubanza, nta bisobanuro, mbese we n’agatsiko ke bayoboranaga igihugu bari barakigize agatobero, uvuze bagashyira iwa kajwiga, utatse bagahwanya, uwicecekeye bagakomeza bagahonyora kuzageza anogotse, kandi bakamufata nk’aho aliwe munyagihugu mwiza!

Bokassa yiyambika ikamba akaba Umwami w’Abami Bokassa wa mbere (Bokassa 1er)

Kwishyira hejuru kwa Bokassa no gushaka ibyubahiro ntibyigeze bihagarara kuko yakomeje kubigirira inyota, noneho agera aho yumva kuba Marishali bitagihagije kuko n’Abantu nka ba Idi Amin bari barigize ba Marechall, ndetse nyuma gato na Mobutu, n’abandi nka Samora Machel wa Mozambike, ku buryo yari asigaye abona aho bukera atazaba akiruta abandi muli afurika yose kubera ko kwiha ama-peti n’intera n’abandi ba-perezida bashoboraga kubikora. Nibwo afashe icyemezo cyo kuba igitangaza kurushaho, maze ku italiki ya 4 Ukuboza 1977 atangariza isi yose ko abaye Umwami w’Abami (Empereur), niko guhita afata n’Izina ry’Ubwami rya Bokassa wa Mbere (Bokassa 1er).

Iyimikwa rye ryari riteye ubwoba kuko ryahitanye umutungo utabarika w’igihugu, Umunsi mukuru wabereye ahitwa mu Ngoro y’Imikino (Palais des Sport) mu murwa mukuru wa Bangui, aho abatumirwa Ibihumbi bitanu bari bitabiriye urwo rubanza rw’iyimikwa ry’Umwami w’abami Bokassa wa Mbere. Uwari Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Bwana Robert Galley, ndetse na Perezida w’Igihugu cya Ile Maurice bari bitabiriye uwo muhango. Kugira ngo yereke abantu ko atari umuntu wa hafi aha, Bokassa yakoresheje Umwambaro uhenze cyane umeze neza nk’uwo Napoleon 1er w’Ubufaransa yari yarambaye yimikwa mu myaka hafi magana abili mbere yaho. Ayo yose ni amafaranga yavaga mu mitsi ya rubanda rugufi rwaribwaga abaryi barwicayeho nta kivugira. Uwo muhango wari ukabije guhenda kuko watwaye ama-miliyari menshi cyane y’amafaranga y’igihugu, hakoreshejwemo amacupa arenga ibihumbi mirongo itandatu ya Champagne zihenze cyane n’izindi nzoga n’ibinyobwa by’ubwoko bwose, za Zahabu n’imitako ikoze muli diama n’andi mabuye y’agaciro byuzuye hose, ibikoresho bihenze cyane birimo intebe, imitako, utumeza, utubati, udukinisho, n’ibindi byose byari byarakorewe mu bufaransa n’abahanzi banyuranye b’abafaransa bahasaruye akayabo kabatunze ubuzima bwose.  Intebe y’Ubwami (trône) nini cyane yahanzwe n’umuhanzi wari ikirangirire mu bufaransa no ku isi witwaga Olivier Brice (sculpteur), iyo ntebe y’Icyubahiro yari ishushanyijemo (ibajemo) amashusho ya Kagoma ahambaye n’ibindi byinshi kandi itatse diamants ahantu  hafi ya hose n’andi mabuye y’agaciro kanini cyane. Bamukoreye na Garde Robe yo kubikamo imyambaro y’Ubwami yakozwe n’abahanzi b’abafaransa ku kayabo ka miliyoni nyinshi cyane. Ikamba ry’Umwami w’Abami ryo ryari rikoze muli Zahabu rikaba ryaratunganyijwe n’umuhanzi w’ikirangirire Claude Arthus-Bertrand, ndetse ryari rinavanzemo diama nyinshi cyane.  Mbese uwavuga iby’uwo munsi ntiyabirangiza. Gusa umuntu yakongeraho ko mucuti we Kadhafi yamutwerereye amafaranga asaga miliyoni ijana z’amafaranga y’icyo gihugu (ubwo ni hafi miliyoni ijana z’amanyarwanda).

Izina rye ry’Ubwami mu magambo arambuye ryari : Umwami w’Abami wa Centre Afurika ku bw’Ugushaka kw’Abaturage ba Centrafurika, bibumbiye mu bumwe bw’Ishyaka rya politiki ry’abanyagihugu ariryo MESAN (Mouvement pour l’Evolution Sociale de l’Afrique Noire), mu gifaransa  « Empereur de Centrafrique par la volonté du peuple centrafricain, uni au sein du parti politique national : le MESAN » (“Mouvement pour l’évolution sociale de l’Afrique noire”).

Nyuma yaho Empereur Bokassa yaje gukabya ubunyamaswa bwe kuko yavuzweho cyane kurya inyama z’abantu, abo yicaga bamwe yasabaga ko babamutekera agafata ku ifunguro ry’ikiremwa muntu kuko ngo abapfumu be bari baramubwiye ko alibyo bizamuha imbaraga zidasubirwaho no kuba atakwisukirwa n’uwashaka kumuhitana wese ! ibindi bintu byose byo ku isi yari yarabihaze. Ibi abacamanza n’abashakashatsi n’ubu baracyakomeje kubikorera ubushakashatsi bwimbitse.

Yaje gutangira rero kwangwa n’abaturage bari bageze habi, aliko ingufu za gisilikali ntizitume binyagambura, ni uko arushaho kubakandamiza no kubishongoraho mu magambo y’ubwirasi nk’abanyagitugu bose, abumvisha ko nta washobora kumukuraho n’umwe. Uko kurya inyama z’abantu (cannibalisme) niko kwaje kuviramo Umwami w’Abami Bokassa aga-surnom ka « Ogre de Berengo » kubera Ingoro ye y’igitangaza yabaga ahitwa Berengo mu gihugu cye.

Nyuma yo kwishyira hejuru atya rero, yaje gukaza umurego mu kuzengereza abturage be no gusesagura umutungo w’igihugu, kwica abasilikali bakuru bo  mu ngabo na jandarumori, mbese uzamuye agatwe wese ashaka kumubwira iby’umutungo wa rubanda no kuyoboza igitugu inkota n’iterabwoba yahitaga amwerekeza inzira yo kwicwa nta nkurikizi. Iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byo ntibyabagaho.

Yigabije abagore ararongora agira 18 maze ababyaraho abana 40 bose akajya abaha izina rya Prince Bokasa. Dore amazina y’abagore be cumi n’umunani barimo amoko yose, abirabura n’abatari abirabura: 1) Annette Van Helst; 2) Marguerite Green Boyanga;3) Martine Nguyen Thi Hue; 4) Jacqueline Nguyen Thin; 5) Astrid Elisabeth Van Erpe; 6) Catherine Denguiadé; 7) Christine Tongui; 8) Marie-Joëlle Aziza-Eboulia; 9) Marie-Jeanne Nouganga; 10) Éliane Mayanga; 11) Alda Adriano Geday; 12) Gabriella Drimbo; 13) Chantal Belleka; 14) Marie-Charlotte Mathey; 15) Rita Carlos Pimenta; 16) Brigitte Eyenga; 17) Augustine Assemat; 18) Zara Victorine.

Ibibi bye byarakomeje agera aho yica gusa atababariye n’iyonka, ku buryo ubwoba bwabaye bwose mu banyagihugu, amarira aba yose kandi aliko bose bakomeza gukomera amashyi umunyagitugu no kuvuga ko ali we wa mbere mu miyoborere myiza, ali ukugira ngo bakunde baramuke! Amarira y’abaturage bose yatembaga ajya mu nda kuko nta kundi bali kubigenza !

Mu mwaka wa 1979 Amnestey International  yaje kumurega Urupfu rw’utwana ijana (100 enfants) yahotoreye muli prison y’i Bangui mu murwa mukuru w’igihugu cye, atuziza ko twari twagaragaje ko ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugura imyenda y’ishuli ihenze cyane bari bategetswe kuzajya bambara.

Ihirima ry’icyiswe Empire Centrafricain n’Amaherezo mabi y’Umunyagitugu Bokassa

Ahagana mu mwaka wa 1979, abantu bose balimo n’abasilikali n’inzego z’perereza n’abandi bari barahahamutse nta n’umwe ugifite umutima mu gituza kubera ubutegetsi bw’igitugu gikabije bwa Bokassa, n’ubwoba bwabarenze, buli muntu yikeka undi, nta ucyizera n’uwo basangiye ibere cyangwa se uwo bashakanye ngo hato atamutanga ku munyagitugu Bokassa.

Hali aho byageze birakabya rero, ndetse binatuma mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira uwa 21 Nzeri 1979, ubwo Umwami w’Abami Bokassa wa mbere yari mu ruzinduko mu gihugu cya Libiya, Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze icyo gihe rwari ruzwi ku izina rya SDECE (Service de Documentation Extérieur et de Contre-Espionnage-SDECE) rwiyemeje kuva mu bwoba rufata initiative yo gukuraho umugabo mu cyaje kwitwa Operation Caban. Kuko babonaga abandi bose yewe n’abagize Etat-Major yaba iy’ingabo cyangwa se iya gendarmerie barishwe n’ubwoba barahisemo kwirira bakicecekera kandi agatsiko kica uwo gashatse nta mbabazi. Abo bahungu rero bo muli Service y’Iperereza ryo hanze SDECE baje gusanga bikabije badashobora gukomeza kubyihanganira maze biyemeza gufata risk zose bakareba ko barangiza ibibazo muli iryo joro Bokassa akili muli Libiya, maze bitoranyamo ikipeya gi-komando  (un commando) bacengera (infiltration) muli bataillon yari ishinzwe gutabara, kwakira no kurinda ikibuga cy’Indege babifashijwemo n’uwari uyoboye iyo batayo aliwe bitaga Colonel Briançon-R, maze bakora akantu ku kibuga cy’indege cya Bangui-Mpoko.  Habaye imirwano ikaze muli iryo joro aliko bwagiye gucya ikibuga cy’indege gikuru abahungu bagikaciye. Mu rukerera hoherejwe ingabo nyinshi zije gutabara, hari n’indege n’abandi basilikali, aliko ingufu zikomeza kwiyongera, abakoze igikorwa baratabarwa nabo mu nzego zose, abandi basilikali babona ko kabaye bali barabuze uko bigobotora biyemeza gusanga bagenzi babo batangiye igikorwa (dore ko abatishimye bari ishyano ryose bari buzuyemo na benshi bo mu ngabo zirinda umukuru w’Igihugu), maze imirwano ikomereza muli Capital ya banguio yose, umunsi urinda wira, gukocorana birakomeza, noneho nko mu ma saa sita z’ijoro abasore baba banogeje ingabo zihaye gukomera ku Umwami w’Abami Bokassa wari yarajengereje abanyagihugu.  Ubwo mu gicuku hagati nibwo abaturage batangarijwe ko zahinduye imirishyo kandi imirwano yarangiye. Batangarizwa ko icyari Empire ya Centre Afurika cyahirimye kandi cyavuyeho na Empereur Bokassa 1er yahirimye, ko hagiyeho Repubulika. Bokassa yahise ahungira muli Cote d’Ivoir ahamara imyaka ine, nyuma ajya mu Bufaransa. Yaciriwe urubanza rwo gupfa kubera ibyaha byinshi cyane yaregwaga, arucirwa adahari. Yaje kunanirwa kuba mu Bufaransa, nyuma afata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye muli 1986 nubwo yari yaraciriwe urwo gupfa. Yarafashwe arafungwa, hanyuma agirirwa imbabazi igihano cyo gupfa cye bagihinduramo igifungo cya burundu muli Gashyantare 1988. Nyuma igihano cye cyagiye gisabirwa kugabanyuka bitewe no kugezwa habi n’ubuzima bwo mu munyururu ndetse n’ubutegetsi bwagendaga buhinduka. Kugeza ubwo muli 1993 Perezida André Kolingba yabonye uko azahajwe n’uburoko ahitamo gutanga imbabazi z’Umukuru w’Igihugu (grace presidentielle) n’ubwo ntacyo byahinduye ku buzima bwe byari kuruta iyo yigumira mu buroko aho abaturage yahemukiye batamubona ngo bajye bamujoga amanywa n’ijoro. Umwami w’Abami Bokassa wa mbere yaje kunanirwa kubaho apfa ahagaze umutima kubera guhahamurwa n’ibyo yakoze n’inyama z’abantu yariye, n’ibindi. Yapfuye mu mwaka wa 1996 rero ahagaze umutima, apfa atakigira n’urwara rwo kwishima, yambaye imyenda iteye ibiraka, anywa amazi y’umugezi nayo akayabona ku bwa burembe hari umugiriye impuwe, mbese yageze habi rwose, ku buryo nta n’umuturage wamuririye!

Ngayo nguko, ngayo amaherezo y’Umunyagitugu wishyize hejuru bigatinda.

 

Bamara, Prosper

National Security Vice-Chairman

PRM/MRP-ABASANGIZI

4 COMMENTS

  1. icyo nkundira Prosper jya ubabwira! Uwumva yumve ! Adrien we ko numva uterura ngo umuvuge,yaba ari Rujindiri rurya ntiruhage alias pahulo? Sha noneho abahungu bo mu bubiligi ibyo bamukoze ntazapfa abyibagiwe! Mbega ngo baramutamika amazirantoki y’indogobe n’amagi y’amahuri(abatayazi ni amagi yaboze anuka kubi)!!!!! Ye baba weee!! Abana bo mu bubiligi ntibakina mukomeeze aho! Gusa abanyagitugu nta mwanya bagifite kurino si! Pahulo we asigaye atigiswa n’abantu batageze no ku ijana bakamunyuza mu cyanzu! Ibihe biregereje!

  2. Ibi byose ni byo ariko ibya umutwe wa nyuma ntabwo uhuje n’amateka. Bokassa ntabwo yavanyweho n’abasirikari b’igihugu cye. Ahubwo amaze kwica abana bigaragambyaga, habaye inama y’abakuru b’ibihugu bya francophonie i Kigali, bemeza ko hagiyeho iperereza mpuzamahanga. Iperereza ryemeje ko Bokassa yishe abana, bamwe akaba yaranabiyiciye ku giti cye. Nibwo rero u Bufaransa bwari busanzwe bumushyigikira, bwabonye ko bugiye kuhatera amababa, bwohereza abasirikari muri opération bise Barracouda. Ni abafaransa bamuvanyeho yagiye muri Libiya, bashyira ku butegetsi mubyara we yari yarahiritse David Dacko. Ibya Bokassa biba birangiriye aho. Umuntu yavuga ko yahiritswe n’abana!

    • Zambrota;
      commentaire yawe niyo kabisa warasomye kweli ka Opération Baracounda urakazi! aliko n’ibivugwa muli uyu mutwew’iyi nkuru nibyo ni uko umutwe wa nyuma wabaye summarised cyane, Abafaransa nibyo bafashe icyemezo aliko bakoresha ntibaje directement, babinyujije kuli Service y’iperereza y’iki gihugu kuko aliho harimo abatinyutse kwitambika gi kommando nubwo bali bafite icyo bizeye cyo hejuru ku bafaransa, bagira infiltration kuliya byanditse muli iyi nyandiko, hanyuma ahubwo nyine, umu Coloneli wari Ndjamena muli Tchad witwa colonel Bernard Degenne niwe wasabwe kohereza indege gutabara yohereza nyinshi nubwo na Bokassa ubwe yari azifitiye zari kumurwanaho. Aliko ikibazo ni uko abanyagitugu batajya bumva, nka Mr Gaciro ubu ntaba abona ibi byose ngo agire icyo yibwira, kuko nikajya kumubaho ntazamenya iyo zakiniwe! Aha ubanza uwabyanditse yabi rezumye cyane cyangwa yagira ngo abijyanishe neza n’amaherezo ya Bwana Gaciro yirengagiza kuvuga abafaransa, kuko iyo batabona abanyagihugu bava hasi bo bonyine ibyo bari gukora byari kwitwa iterabwoba! ntawamenya!

Comments are closed.