Impuguke za ONU zagaragaje ibimenyetso by’uruhare rw’u Rwanda na Uganda mu ifatwa rya Goma

  Mu ibaruwa umukuru w’impuguke z’umuryango w’abibumbye muri Congo, Bwana Steve Hege yandikiye umukuru w’akanama gashinzwe ibihano k’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ku ya 26 Ugushyingo 2012, aragaragaza ibimenyetso bishya by’uruhare ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zagize mu ifatwa ry’umujyi wa Goma kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2012.

  Muri iyo baruwa hatangwa ibisobanuro by’ukuntu abasanzwe baha amakuru izo mpuguke bazimenyesheje ibikorwa byinshi byabaye mu kwezi k’Ukwakira 2012 no kugeza ku ya 20 Ugushyingo ubwo umujyi wa Goma wafatwaga n’umutwe wa M23 ufatanije n’ingabo z’u Rwanda.

  Nk’uko izo mpuguke zibivuga ngo igitero cyo gufata umujyi wa Goma cyamaze amezi hafi abiri gitegurwa, ngo by’umwihariko tariki ya 12 Ugushyingo 2012 nibwo ingabo z’ibihugu by’ibituranyi bya Congo zinjiye ku bwinshi muri Congo kandi M23 yabonye ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo n’imyenda n’inkweto bya gisirikare bisa n’iby’ingabo z’u Rwanda.

  Amakuru ngo izo mpuguke zahawe na bamwe mu bagize M23, abashinzwe iperereza muri Uganda, n’abacuruzi b’abagande aravuga ko M23 yabonye ibikoresho byinshi bivuye muri Uganda ndetse bamwe muri izo mpuguke ubwabo biboneye ku mupaka wa Bunagana ku ya 14 Ukwakira 2012, M23 yakira inkweto za gisirikare (bote z’imvura) zari zivuye muri Uganda.

  Bamwe mu bahoze muri CNDP na M23, babwiye kandi izo mpuguke ko ku ya 20 Ukwakira 2012, M23 yabonye imyambaro ya gisirikare isa n’iyo ingabo z’u Rwanda (RDF) zambaraga kera, yenda gusa cyane nk’iyo zambara ubu. Ngo icyari kigamijwe n’ukujijisha mu gihe ingabo z’u Rwanda (RDF) zakwinjira mu mirwano zifasha M23.

  Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2012, ingabo za Uganda (UPDF) n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zongeye umubare w’abasirikare bo gutera inkunga M23. Amakuru izo mpuguke zabonye n’uko ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje indi Batayo (abasirikare hafi 800) gufasha M23 mu duce twa Bukima na Tshengerero mu rwego rwo kwitegura igitero simusiga. Ngo kandi ingabo za Uganda (UPDF) zohereje abasirikare bagera kuri kompanyi 2 (hagati ya 200 na 300) mu duce twa Busanza hafi ya Kitagoma ku mupaka, ngo ibyo byakozwe kugira ngo uduce two muri Rutshuru cyane cyane umujyi wa Kiwanja tudasigara tutarinzwe mu gihe hafi y’ingabo zose za M23 zari kuba zateye i Goma.

  Tariki ya 1 Ugushyingo 2012 ngo habaye igikorwa by’ingabo z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR)  [Expanded Joint Verification Mission  (EJVM)], mu iperereza izo ngabo zakoze mu duce twa Bunagana na Tchengerero, izo ngabo zabonye amakuru yizewe y’uko ingabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF) zarimo kwisuganya ndetse hafashe n’amafoto y’abasirikare bambaye imyenda y’ingabo z’u Rwanda, ariko abasirikare b’u Rwanda bari muri EJMV banze gushyira umukono ku nyandiko mvugo ndetse bahatira abandi basirikare ba EJMV bava mu bindi bihugu kutabiha agaciro.

  Ngo igihe M23 yuburaga intambara, ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashije cyane ingabo za M23 ku rugamba mu gace ka Kibumba. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2012 mu gihe Sultani Makenga yari ayoboye ingabo za M23 zateraga ziturutse mu gace ka Rugari, Kompanyi 4 (abasirikare hagati ya 400 na 600) za Brigade ya 305 y’ingabo z’u Rwanda (RDF) zambutse umupaka ahitwa Kabuhanga zitera ibirindiro by’ingabo za Congo by’i Kibumba. Abasirikare ba Congo ndetse n’ab’ingabo ziri muri EJMV bashoboye kwibonera amasasu arasa muri Congo avuye mu Rwanda, uwo munsi ingabo za Congo zashoboye kwihagararaho zisubiza inyuma icyo gitero zica abasirikare ba M23 na RDF bagera kuri 40 benshi muri bo bari bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda.

  Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2012, Kompanyi 4 za Brigade ya 305, kompanyi 3 zo mu zindi Brigades ndetse na Special Forces yari iyobowe na Vincent Gatama zose z’ingabo z’u Rwanda (RDF) zateye ingabo mu bitugu ingabo za M23 mu gitero cyagabwe i Kibumba mu ijoro kuri uwo munsi ngo ugereranije hinjiye abasirikare b’u Rwanda 1000 muri Congo basangayo abandi bari binjiye mbere, izo ngabo zinjiriye ahitwa Gasizi na Kabuhanga zitera ingabo za Congo zifashijwe n’imbunda nini zarasaga ziri ku butaka bw’u Rwanda. Muri icyo gitero cyo mu ijoro ingabo za M23 na RDF zafashijwe n’amataratara atuma umuntu abona mu ijoro (night-vision  goggles) akunze gukoreshwa na Special Forces z’ingabo z’u Rwanda.

  Muri ibyo bitero hakoreshejwe kandi ibisasu bya mortiers 120mm bisa nk’ibyasanzwe mu bubiko Sultani Makenga yari afite iwe muri Gicurasi 2012, ibyo bisasu akaba yari yarabibonye biturutse mu Rwanda na Uganda mbere y’uko iyi ntambara itangira (ibyo byari byagaragajwe mu cyegeranyo). Andi makuru ava mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’uko, Leta y’u Rwanda muri kwezi kwa Kanama 2012, yasabye inkunga yo gusenya ibisasu bya Mortiers 120mm yari ifite mu rwego rwo gutanguranwa mu gihe haza ibirego bishinja u Rwanda guha intwaro M23.

  Tariki ya 19 Ugushyingo 2012 mu gihe imirwano yegeraga i Goma, ingabo z’u Rwanda n’iza M23 zari kumwe mu bitero zagabye ku kibuga cy’indege no hafi y’umupaka n’u Rwanda. Habayeho kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo ibisasu byambukiranya umupaka. Bigeze saa kumi n’imwe n’igice ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zitihishira ariko nyuma y’amasaha nk’abiri izo ngabo z’u Rwanda zaje gusubira mu Rwanda.

  Tariki ya 20 Ugushyingo 2012, ingabo za M23 na RDF zatsimbuye ingabo za Congo ku kibuga cy’indege ndetse izo ngabo zininjira rwihishwa muri Congo ziturutse mu mujyi wa Gisenyi ziciye mu tuyira turi hagati ya grande barrière na petite barrière zihita zifata umujyi wose wa Goma zambaye imyenda ivanze iya RDF n’iya M23 (iya RDF ya kera) yose yenda gusa. Ngo za Batayo ya 73 na 75 za RDF zibarizwa i Gisenyi zagize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege ayo makuru kandi avuga ko ingabo z’u Rwanda 500 z’inyongera zagize uruhare mu gufasha M23 gufata Goma.

  Ngo kandi General Emmanuel Ruvusha yafatanije na Sultani Makenga mu kuyobora ibyo bitero byafashe Goma. General Ruvusha ngo niwe wari uyoboye ibi bitero ndetse yinjiye no muri Congo mu rwego rwo gukurikirana uko ibintu bimeze. Kandi ngo Bosco Ntaganda yari ayoboye ingabo za M23 mu duce twa Kibumba n’ahegereye ikibuga cy’indege. Icyo gihe cyose i Kigali niho James Kabarebe, Charles Kayonga na Jack Nziza bapangira ibitero mu rwego rwo hejuru bagaha amategeko Ruvusha, Makenga na Ntaganda.

  Mushobora gusoma iyo baruwa irimo ibimenyetso bivuga uruhare rwa Uganda n’u Rwanda mu ifatwa rya Goma Hano>>>>

  Ubwanditsi

   

   

  Comments are closed.