Abandi basirikare bakuru ba M23 bafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2012, inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafatiye ibihano abasirikare 2 bakuru ba M23 cyane cyane kubera kuregwa kwica abana bato babaga bashaka gutoroka igisirikare cya M23.

    Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe icyemezo cyo kubuza gutembera no gufatira imitungo ya Baudouin Ngaruye na Innocent Kaina.

    Twabibutsa ko Sultani Makenga, umukuru wa gisirikare wa M23 nawe yafatiwe ibihano nk’ibyo n’umuryango w’abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Innocent Kaina

    Baudouin Ngaruye ufatwa nk’aho ariwe wungirije Sultani Makenga araregwa n’inama y’umuryango w’abibumbye ishizwe amahoro kw’isi kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’iyicwa rubozo n’ubwicanyi byakorewe abashakaga gutoroka igisirikare cya M23.

    Innocent Kaina yagize uruhare mu ishyirwa mu gisirikare cya M23 n’itozwa ry’abana bagera ku 150 akaba yaranagize uruhare mw’iyicwa ry’abana b’abahungu babaga bashatse gutoroka.

    Baudouin Ngaruye

    Umutwe wa M23 wari wafashe umujyi wa Goma kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2012 ariko nyuma yo gushyirwaho igitutu n’amahanga ndetse n’ibihugu by’akarere uwo mutwe wemeye kuva mu mujyi wa Goma, wemera gusubira mu birometero 20 mu majyaruguru ya Goma ahitwa i Kibumba ariko Sultani Makenga mbere yo kuva muri Goma yatangaje ko Leta ya Congo nitubahiriza ibyifuzo byabo bazongera bafate uwo mujyi.

    Impuguke z’umuryango w’abibumbye zasohoye icyegeranyo gishinja ibihugu bya Uganda n’u Rwanda gufasha umutwe wa M23  ndetse u Rwanda rwatangiye gufatirwa ibihano n’amahanga ariko Leta z’ibyo bihugu byombi zirabihakana.

    Ubwanditsi