FDLR ishobora kuba yongeye gutera iciye mu birunga!

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012, urusaku rw’amasasu rwaraye rwumvikanye mu Murenge wa Kinigi Akagari ka Bisoki hafi y’Ikirunga cya Bisoke, kugeza ubu y’uru rusaku rw’amasasu ntabwo iramenyekana, amakuru akaba avuga ko umwe mu barinzi ba Pariki yishwe.

Umunyamakuru wa IGIHE wazindukiye mu Kagari ka Bisoke yasanze bamwe mu baturage bavuye mu mirimo yabo, abandi ndetse batangiye guhunga nk’uko umwe mu baturage witwa Tuyisenge Speciose wo mu Mudugudu wa Musingi abivuga.

Tuyisenge yagize ati ”Twatangiye kumva amasasu saa kumi n’imwe mu rukerera ageza saa kumi n’ebyiri ; ubu duhagaze ku muhanda abandi barimo kugenda batambika, bamanuka ; ntituramenya icyaba cyateye aya masasu nta muntu twari twamenya wapfuye keretse abahunze.”

Abaturage twaganiriye bavuze ko amasasu yagwaga hafi y’Ikigo Nderabuzima cya Bisate. Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi Ruberwa Roger ariko atubwira ko yari ataragera aho ibyo byabereye, gusa yahamije ko byabaye.

Undi muturage waganiriye na IGIHE ariko utashatse kudutangariza amazina ye, yavuze ko aba bateye baturutse ahantu hatatu ari ho kuri Sussa, Kampinga no mu Gisasa aho barwaniye hakaba ari ahitwa Kampinga hari abarinda pariki.

Amakuru atugeraho aravuga ko umurinzi umwe wa Pariki wishwe akaba yitwaga Nsengiyumva Esdras.

Nidufashije Jean de Dieu Umuyobozi w’Umudugudu wa Shonero Akagari ka Bisoke mu nama yakoranye n’abaturage yabasabye kutagira ubwoba bagatuza bagasubira mu ngo zabo kandi bakirinda kwiremamo udutsiko.

Aba baturage kandi basabwe gutanga amakuru ku bantu bose bashobora kubona batabazi.

Hari amakuru avuga ko abateye bari bitwaje imbunda zikomeye, dore ko hari n’igisasu bateye ahitwa Kinyogo ariko kirapfuba. Kugeza ubu abateye ntabwo baramenyekana nubwo hari abakeka ko ari abarwanyi ba FDLR, ariko ingabo z’u Rwanda zamaze kugera muri ako gace, n’abayobozi batandukanye nabo bahise bajya guhumuriza abaturage.

Hari hashize iminsi mike abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bateye mu Karere ka Rubavu ho umuturage umwe yasize ubuzima mu mirwano abandi bane bagakomereka, ku ruhande rwa FDLR hapfa abasaga batanu mu gihe ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda byatangajwe ko hakomeretse bane.

Turakomeza kubakurikiranira aya makuru.

Inkuru y’igihe.com

4 COMMENTS

  1. Yee, reka babumvishe ko bariho, ko bashoboye. Ubundi kandi ngo:

    Iyo ubyinana n’umuntu w’impumyi ashobora gukeka ko ariho abyina wenyine, il faut kumukandagira kugira ngo amenye ko ariho abyinana n’undi muntu.

Comments are closed.