IMYAKA ITATU ISHIZE UMUYOBOZI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI Me NTAGANDA Bernard AFUNZE AZIRA KUTABONA IBINTU KIMWE NA FPR INKOTANYI.

Banyarwanda banyarwandakazi,
Nshuti z’uRwanda,Mberakuri;

Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza rifashe uyu mwanya kugirango ryongere rizirikane uyu munsi,umunsi wabaye amateka,byumwihariko ku ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza.
Twese twibuka uyu munsi wa 24 Kamena ubwo abarwanashyaka batandukanye bakubitwaga,bagacunaguzwa cyane bazira gusa kwitabira urugendo rw’amahoro rwari rwateguwe n’ishyaka ry’Imberakuri.
Uyu munsi nanone tuzirikana imyaka itatu ishize umuyobozi w’ishyaka Nyakubahwa Me NTAGANDA Bernard amaze ari mu gihome azira gusa kuba yarafashe iya mbere ari mu gihugu akanenga kumugaragaro imiyoborere ya leta ya Kigali,aha tukaba twanabibutsa ko yafashwe kuwa 24 Kamena 2010 maze ashyirwa mu ikinamico ry’imanza maze akatirwa igifungo cy’akampi cy’imyaka ine,afungiye muri gereza ya Mpanga aho ubuyobozi bw’iyo gereza bwamuvukije uburenganzira bwo kwivuza.

Banyarwanda banyarwandakazi,
Nshuti z’uRwanda,Mberakuri;

Benshi bumvaga ko gufunga umuyobozi w’ishyaka ry’Imberakuri ariho bazakura umuti w’ibibazo bari bamwikanzemo,ariko uko iminsi yagiye ishira niko imbuto yabibye yagiye yuhirwa maze si ugutohera karahava.Byakurikiwe no guterwa ubwoba,gushimutwa,gufungirwa ubusa,gukoreshwa amanama n’intumwa za FPR nibindi bibi bikomeje gukorerwa abarwanashyaka batandukanye ntibyabaciye intege kandi nababikekaga biboneye ko bidashoboka.

Banyarwanda banyarwandakazi,
Nshuti z’uRwanda,Mberakuri;

Muri ibi bihe bitoroheye igihugu cyacu turakomeza gushishikariza Imberakuri ndetse n’incuti gukomeza gushyira hamwe maze tugaharanira uburenganzira bwacu,tugaharanira ko Imfungwa zifunze zizira amaherere cyane cyane abafunze bazira gusa kunenga ubutegetsi bwa Kigali ko bafungurwa maze leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikemera ibiganiro mpaka kuko ariyo nzira yonyine ishyaka PS Imberakuri ribona yakemura ibibazo byugarije abanyarwanda.
Imfungwa zose zifungiye ibitekerezo byazo bya politiki tuzifurije kugumya kwihangana kuko ntagahora gahanze,twibutsa ubutegetsi ko aho kwica gitera wakwica ikibimutera kandi ko inzira y’impinduka y’amahoro yatangiye idateze guhagarara.

Bikorewe I Kigali,kuwa 24 Kamena 2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.