ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWINGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013

Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ubu mu Rwanda ryanze kwizihiza uwo munsi mukuru, rinashimangira rwose ko ritawemera. Abatutsi bo muri FPR Inkotanyi barimo na Perezida Paul Kagame ubwe, bavuga ko batemera italiki ya 01/07/1962 y’u bwigenge bw’u Rwanda kuko bwatanzwe badahari barirukanywe mu gihugu kubera imyivumbagatanyo y’abahutu yo muri 1959 yakuyeho ingoma ya Cyami ntutsi-nyiginya. Bo rero bahisemo kwizihiza isabukuru yo kw’italiki ya 04/07 buri mwaka, umunsi bigaruriyeho umugi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda nyuma y’intambara yari imaze hafi imyaka ine.

Ntabwo ari abatutsi bo muri FPR Inkotanyi bonyine banze kwizihiza italiki ya 01/07 y’ubwigenge bw’u Rwanda. Mbere yabo , abahutu b’ingoma ya Prezida Juvenal Habyarimana nabo,  kuva bafata ubutegetsi ku ngufu z’imbunda taliki ya 5/7/1973 banze kwizihiza italiki y’ubwigenge ya 01/07 buri mwaka, bitaga ngo ni umunsi mukuru wa MDR PARMEHUTU n’uw’abanyanduga, bahitamo kwizihiza italiki ya 5/07 y’umunsi bagiriyeho ku butegetsi bakoresheje ingufu z’imbunda.

Ibi byose iyo ubiteranirije hamwe kandi ukaba umunyakuri nk’uko ari nayo ntego y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, usanga abanyarwanda mu bibazo byabo by’inzitane bya politiki, batavuga rumwe habe na gato kw’isabukuru y’ubwigenge bw’ u Rwanda iba taliki ya 01/07 ya buri mwaka.

KUKI FPR INKOTANYI YANGA KWIZIHIZA ITALIKI YA 01/07 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA?

FPR Inkotanyi ikomoka kw’ishyaka rya politiki UNAR ryariho kuva muri 1957, ishyaka ry’abatutsi b’abahezanguni batashakaga gusangira ubutegetsi n’abahutu mbere, no mu gihe cy’ubwigenge, na nyuma ya bwo. Bo bashakaga ko u Rwanda rubona ubwingenge aribo bagitegeka bonyine mu bwikanyize butagira ingano, ubundi bakikomereza gahunda zabo zo gupyinagaza abandi banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu,abatwa n’abandi biyemeje kuba abanyarwanda. Iyo gahunda rero ya UNAR (RANU) yahindutse FPR Inkotanyi kuva mu 1988 ni yo igikomeza. Nabo bumva ko italiki ya 01/07 y’ubwigenge bw’ u Rwanda ari umunsi mukuru wa MDR PARMEHUTU yabirukanye mu gihugu kuva taliki ya 1/11/1959 kugeza mu w’1972-73.

AMAHEREZO AZABA AYAHE?

Abanyarwanda baribaza bati: ese ko buri wese azana iye taliki akaba ari nayo yizihiza undi nawe akazana iye taliki akaba ariyo yizihiza, amaherezo azaba ayahe?

Uko italiki ya 05/07 yitwaga umunsi w’amahoro n’ubumwe bitigize bibaho yavuyeho ikajyana na MRND, ni nako italiki ya 04/07 yiswe umunsi wo kwibohoza kandi ingoyi y’akandoyi iyogoje igihugu, izavaho igahirimana n’ingoma ya FPR Inkotanyi. Hazasigara gusa italiki ya 01/07 y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda nk’uko yizihijwe kandi na n’ubu ikaba ikizihizwa mu gihugu cy’abaturanyi bacu b’i Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe kw’italiki ya 01/07/1962.

UMWANZURO WACU

Igikomeye twe twumva ari uguha agaciro umunsi w’ ubwigenge bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Niba Perezida Kayibanda na bagenzi be barabuharaniye (kimwe n’uko na UNAR ari bwo yashakaga), nyuma bwamara kuboneka Kayibanda na PARMEHURU ye aho gukosora amakosa y’ubutegetsi bwa Cyami-ntutsi nyiginya  bwari bushingiye ku karengane igitugu n’ivangurabwoko,  ahubwo bagatwarwa n’ubwihimure nabo bagakora amakosa asa n’ay’abo basimbuye ku butegetsi, ibyo ntaho bihuriye n’agaciro abanyarwanda bagomba guha umunsi igihugu cyabo cyabonyeho ubwigenge.

Ubwigenge bw’igihugu bivuga guhabwa kwiyobora nk’abanyarwanda. Niba abayoboye u Rwanda kuva rukimara kubona ubwigenge batararuyoboye  mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawigijweyo, ibyo ntibigabanya na gato agaciro k’isabukuru y’ubwigenge bw’ u Rwanda. Niba abanyarwanda barahawe ubwigenge bwo kwiyobora nyuma  ntibiyobore uko bikwiye cyangwa se bakiyobora nabi, ibyo ntibikuraho agaciro k’umunsi babonyeho ubwigenge. Bityo rero ikintu cyo kwibagiza no kudaha agaciro nyako italiki ya 01/07 u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, ni ikintu kibi cyane cyo kwamaganwa n’abanyarwanda bose,  baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa,baba abakiga baba n’abanyanduga. Nta rwitwazo habe na rumwe rukwiye gutuma umunsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda uba taliki ya 01/07 ya buri mwaka utizihizwa.

Twongeye kubifuriza mwese umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge bw’igihugu cyacu.

Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika taliki ya 24/06/2013

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)

Mr Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)

Mr Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby’umutekano; (Se)

Mr Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)