Inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda- Cessation Clause

    Bavandimwe,

    Mboherereje ibaruwa mu mugereka w’iyi email ibamenyesha ko amataliki y’inama mpuzamahanga ku mpunzi z’abanyarwanda yahindutse. Inama ikaba yarimuliwe mu kwezi gutaha kwa kane ku italiki ya 19 -20 i Bruseli mu Bubiligi. Impamvu ntayindi n’uko amikoro yari ateganijwe kugirango imilimo y’iyi nama igerweho atarabasha kuboneka, tukaba twihaye ukundi kwezi ko gukomeza gushakisha le minimum kugirango iyo nama ibe yaba. Komite mpuzabikorwa ikaba isaba buli muntu wese ko yakumva ko iki kibazo cy’impunzi z’abavandimwe bacukimureba kandi ko hatagize igihinduka kikaba cyazatera akababaro n’agahinda benshi muli twe, niduhaguruke dusabe abayoboke bacu, inshuti n’abavandimwe bashishikarire gutabara no gutabariza abavandimwe bacu.

    Ntabwo ari byiza kwifuza ngo iyo biza kugenda gutya ibi ntibiba byarabaye. Ngirango twagombye kumva ko niba utari n’impunzi wabaye yo cyangwa se n’uwawe yabayeyo maze wibuke ubwo buzima dutegereje ku mpunzi mu mezi abili gusa ari imbere, umunsi HCR na Kigali bizashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

    Sinabizeza ko iyi nama izabirangiza ariko nidufatanya n’imana ndakeka tudashobora kuburira byose izi mpunzi zihangayikishijwe n’aka karengane. Mwumvishe abanyarwanda ko bagombye kwishyura mu mwanya w’izi mpunzi maze batekereze ko hasigaye amazi abili gusa maze ubuzima bwazo bukaba buterewe mu kirere.

    Buli muntu atange uko yifite. Ubishoboye ajye kuli website ya OPJDR (www.opjdr.org; Donation) maze atange uko yifite. Mboneyeho kandi no gushimira mu izina ry’impunzi na komite dufatanije gushimira abashoboye kugira icyo batanga kimwe n’abakomeje gukora amanwa n’ijoro ngo turebe uko twatabara abavandimwe bacu.

    Mu izina rya Komite mpuzabikorwa
    Pascal Kalinganire

    Comments are closed.