Twibuke abacu batikiriye muri génocide n’ibindi byaha ndengakamere nyokomuntu n’iby’intambara.

Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga  ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994. Nk’uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKIGI no mw’Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda.

Buri munyarwanda wahekuwe n’ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro ke.  Nk’amashyaka ya politique, ntabwo dushinzwe kwandika amateka. Niyo mpamvu icyemezo cyacu kigomba gufatwa mbere na mbere nk’igikorwa cya politique. Ufite igitekerezo kidahuye n’icyacu tuzamwubaha. Ariko nawe azatwubahe. Niyo nzira nziza ya démocratie, yemera  ukutavuga rumwe kuri byose.

Ubutegetsi bwa FPR n’umuryango IBUKA baragira bati twe dutangira icyunamo ku itariki ya 7 Mata, kuko aribwo génocide yatangiye. Ni uburenganzira bwabo. Kandi natwe tuzirikana abo Batutsi bazize ubwoko bwabo, tukaba twifatanyije nabo mu kababaro.

Bamwe mu Bahutu bakagira bati iryo ni ivangura. Bagatangira icyunamo ku itariki ya 6 Mata, umunsi indege ya nyakwigendera Habyarimana yahanuweho.Na bo ni uburenganzira bwabo. Ntawakwirengagiza koko ko hari n’Abahutu bahekuwe koko, haba  mbere , muri génocide na  nyuma yayo. Twe dusanga nabo bagomba kwibukwa kuko akababaro kabo nako gafite ishingiro.

Birumvikana ariko ko kwibuka ku matariki atandukanye  bitubaka  u Rwanda twifuza. Dusanga rero icyunamo kitagomba kuba umwanya wo gutanya abanyarwanda no gukomeretsa ibikomere, ahubwo ko kigomba kubafasha kwiyunga, buri muntu yumva akababaro k’undi. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda kwibuka ku itariki yindi itari iya 6 Mata cyangwa iya 7 Mata. Bityo tukareka kuba ingwate z’amatariki. Tugahuzwa no kwibuka abacu, aho kurwanira amatariki.

Uyu mwaka tubararikiye guhura ku itariki ya 14 Mata mu gitambo cya misa kizabera i Bruxelles kuri adresse muzamenyeshwa. Icyo gitambo cya misa kizakurikirwa n’ikiganiro kizabera nacyo i Bruxelles ahantu muzamenyeshwa. Tuzakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo buhamye bwo kwibuka no kubaka u Rwanda rubereye bose. Twongeye kwibutsa ko iyo tariki atari kamara. Haramutse habonetse indi yahuza abanyarwanda twayitabira.

Abayoboke ba FDU Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC batazashobora kwifatanyiriza n’abandi i Bruxelles basabwe na bo kuzahamagarira abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwitabira mu karere barimo icyo gikorwa cy’imena mu kunga imitima y’abanyarwanda.

Umusanzu wa FDU INKINGI na RNC ni ukubaha urubuga, naho imbaraga zizava muri mwe. Turabararitse rero muzaze muri benshi.

RNC new logo

RNC                                                                                                                      

Dr Rudasingwa Théogène  

images (1)

FDU INKINGI                                                                     

Dr Nkiko Nsengimana

 

3 COMMENTS

  1. Kuki abanyapolitike bacu mukunda gukora ibidafitiye abanyarwanda akamaro abanyarwanda barashaka kuva mubuhungiro nimukore ibishoboka byose mukureho ubutegetsi bwigitugu.Naho ibindi byose mwirirwamo ni ugusetsa rubanda.Nimufata igihugu muzashyiraho itariki mwifuza. naho ubu iyabahutu ni le6 iyabatutsi ni le 07.naho ibindi murata igihe.Murabona u Rwanda rukeneye amashyaka 33,ubu se uwabareka ngo nimwiyamamaze mwese ntimwakwicana ubwanyu yewe na KAGAMe ararengana.Abanyarwanda barihanze nabo mugihugu; abahutu n’abatutsi icyo twifuza ni umuntu udaha amahoro.Ese iyo tariki ya 14 mwayihisemo mukurikije iki?Ni RUDASINGWA wayihisemo cyangwa se ni NKIKO?RNC na FDU mugomba gukora politike ibyo mukabiharira ba MATATA nibo basanzwe babishinzwe;keretse niba politike yabananiye,nabyo mwabivuga.Ntimukavange ibintu.

  2. NIMUSHAKE UBURYO MWAKURAHO UBUTEGETSI BUTUMAZE BW’IGITUGU,IBINDI BIZAZA NYUMA.GUSA NJYE NJYA NIBAZA NIBA MUZABISHOBORA MUDAKORESHEJE IMBARAGA ZA GISIRIKARE,DORE KO U RWANDA RUTEGEKWA N’IGISIRIKARE MURI BYOSE.Haaaaaaa!!!!MUZAGITSIMBUZA IKI? KO NTEKEREZA KO UBUNDI BWOSE BW’IBIGANIRO BUTAZASHOBOKA,KANDI KO MUZI KO KARIYA GATSIKO KA GISIRIKARE KAKOZE MABI KAKABA GAKINGIWE IKIBABA N’UKO KARI KU BUTEGETSI

  3. Ariko ubwo muba mwivugisha ibiki? Niba kwibuka inzirakarengane byaragenewe itariki bitewe nicyo gihe Abahutu batangiriye kwica icyo nicyaha? Genocide nabahutu bayitangiye rero baravuga ngo uwiyishe ntaririrwa, ntampanvu rero yokwibuka abahutu barashwe bazira ko bishe abatutsi, ese niryari mwunvise ko abatutsi bakoze genocide yabahutu, ikindi kandi mubatutsi bishwe harimo nabahutu bahaguye bazira impuwe zabo ngo bararwana kubatutsi ariko theme yarigamije abatutsi apana double standard …niyo mpanvu hibukwa Genocide yabatutsi ariko nabahutu Bose bagerageje kurengera abatutsi bakahagwa nabo twifatanya nabo ikyo gihe tukibukira hamwe, urugero Agatha uwiringiye imana…ariko ntuzane abantu bamaze gutenagura abatutsi bakagenda nimihoro yabo, nimbunda mumashuka FPR igize ngo ibagarure bagatangira kurasa kuri FPR…ikyo gihe wowe wakora iki kugira ngo wikize umwanzi wamahorov? Sukumumishamo urusasu? Niko byagenze rero abapfuye nabaribasize bahekuye igihuku rero ntimukigire babwengye buke nimpumyi nkaho mutagira ubwengye nango amaso….Genocide yakorewe abatutsi apana abicanyi babahutu bazize ibyo baribakoze.

Comments are closed.