Bensouda ati:Mu minsi ibiri Ntaganda ashobora kuba ari i La Haye

Bosco Ntaganda wahungiye mu biro bihagarariye Amerika i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2013, azoherezwa i La Haye ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu gihe kitarenze iminsi 2, ibi byatangarijwe i Paris kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013 n’umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko, Madame Fatou Bensouda.

Madame Bensouda kandi yakomeje avuga ko barimo gukorana hafi n’abashobora gufasha iryo yoherezwa ku buryo bwihuse, mu kiganiro n’abanyamakuru yemeje ko Ntaganda azaba ari i La Haye mu minsi 2.

Ngo nagera i La Haye azashyikirizwa bwa mbere umucamanza, abacamanza b’urukiko rwa ICC bazagena itariki yo kwemeza ibyo Ntaganda aregwa. Ngo akurikije uko urukiko rukora ngo bishobora gutwara nk’amezi atatu.

Intumwa z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ubu zirerekeza mu Rwanda zije gutwara Ntaganda nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013 na Bwana Johnnie Carson, ushinzwe ibijyanye n’Afrika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali mu Rwanda ariko akoresheje ikoranabuhanga kuko yari i Washington. Ariko uyu muyobozi w’Amerika avuga ko n’ubwo nta muntu urerekana ko adashimishijwe n’uko Ntaganda ari mu maboko ya Leta ya Amerika ariko ngo amasaha 48 aza gukurikira arakomeye.

Umuntu akibaza impamvu uyu munyamerika asa n’ufite impungenge dore ko yanasabye Leta y’u Rwanda nk’igihugu ngo cyabayemo Genocide kutaba imbogamizi kw’iyoherezwa rya Ntaganda i La Haye ngo bagafungura inzira imuganisha ku kibuga cy’indege. Dore ko iki gihugu cyakunze gushyirwa mu majwi kuba ari cyo cyamukoreshaga mu bikorwa bye birimo n’ibyo aregwa n’urukiko rwa ICC.

Izi mpungenge zishingiye kandi k’uko Leta y’u Rwanda itaremera ko izakorana n’intumwa za ICC zije gutwara Ntaganda ngo itange inzira iva ku nyubako y’ambasade y’Amerika igana ku kibuga cy’indege dore ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano y’i Roma yashyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kuri Leta y’Amerika ngo ni intambwe mu rwego rw’ubutabera. Ngo kikaba n’ikimenyetso ku bandi bakuru b’inyeshyamba bo mu burasirazuba bwa Congo ku buryo byatuma hagaruka amahoro muri ako karere.

Marc Matabaro