Ingabo za Leta ya Congo zakozanyijeho n’inyeshyamba za M23

  Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko ingabo za Congo zakozanyijeho n’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama guhera mu gitondo kugeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2012 mu mugoroba mu majyaruguru ya Kiwanja muri Territoire ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’igisirikare cyangwa abantu bigenga ntavuga niba hari abaguye muri iyo mirwano.

  Hari amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zagerageje guca iruhande ngo zizenguruke ibirindiro by’ingabo za Congo. Ngo ingabo za Congo zasubije inyuma inyeshyamba za M23 ahagana ku mudugudu wa Mabenga, uri mu birometero 18 mu majyaruguru ya Kiwanja. Nta bayobozi b’ingabo za Congo i Mabenga bagize icyo batangaza kuri iyo mirwano.

  Andi amakuru yemeza ko urujya n’uruza rw’imodoka hagati ya Kiwanja na Kanyabayonga muri Territoire ya Lubero rwahagaze kubera iyo mirwano. Imodoka zitwara abantu n’imizigo byabaye ngombwa ko zisubira inyuma aho zari zivuye.

  Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki ya 25 Kanama 2012 hari agahenge mu mudugudu wa Mabenga ndetse abaturage bari bahunze barimo bagaruka mu ngo zabo.

  Tubibutse ko hari hamaze iminsi hari agahenge, ndetse n’umukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23, colonel Sultani Makenga yatangaje ko biyemeje guhagarika imirwano bagashyira imbere inzira y’ibiganiro babisabwe na Perezida Museveni wa Uganda.

  Marc Matabaro