Rutsiro: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yarwaniye n’umuturage mu muganda

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yafatanye mu mashati n’umuturage, bapfuye ko uwo muturage yari yikoreye amatafari make, mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/08/2012.

Abaturage batwaraga bayazana ku kigo cy’amashuri, ahagomba kubakwa ibindi byumba by’umwaka wa Gatanu muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, aho buri muturage wese yari ategetswe gutunda amatafari nibura 50.

Amwe muri ayo matafari yavanwaga mu ntera ya kirometero imwe uturutse aho iryo shuri ryubatse, mu gihe andi yakurwaga nko mu birometero bibiri uvuye ku ishuri.

Mu bagenzuraga imigendekere y’icyo gikorwa harimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, bwana Niyodusenga Jules, waje kubona umuturage witwa Theogene Murenzi, adakora nk’uko bikwiye atangira kumutonganya amubaza impamvu yikoreye amatafari macye.

Murenzi yamusubije ko n’ubwo yari yikoreye amatafari macye, hari abandi benshi bari biryamiye batigeze baza mu muganda harimo n’umugore w’uwo muyobozi.

Aba bombi baje guterana amagambo kugeza ubwo bafatanye mu mashati, icyakora baza gukizwa na bamwe mu basirikari bari bitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda. Nta byinshi byangirikiye muri ayo makimbirane usibye uwo muyobozi wakomeretse ku maboko.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, nta nama cyangwa se ibiganiro byigeze biba hagati y’abaturage n’abayobozi nk’uko bisanzwe bigenda.

Bamwe mu baturage bari mu muganda basaga n’abashimishijwe n’ibyo uwo muturage Murenzi yakoze, kuko ngo uwo muyobozi asanzwe agaragaraho ibikorwa byo guhohotera abaturage.

Uwo munyamabanga nshingwabikorwa amaze amezi atanu ayobora umurenge wa Gihango, yawujemo nyuma yo kuva mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro aho yakoraga akazi nk’ako.

Naho Murenzi Theogene we ni umugabo wubatse wahoze ari umusirikari, ubu wamaze gusubizwa mu buzima busazwe.

Akarere ka Rutsiro niko kaje wa nyuma y’utundi turere twose mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011 – 2012.

 

Malachie Hakizimana

Kigali Today

3 COMMENTS

  1. Bibere ubutegetsi ko umuganda atari umurimo wagahato aho umuntu yiyahuza akazi kugeza apfuye.umuganda ni igikorwa kigamije guhuza abantu.abaturage si udupupe twabategetsi bakiniraho uko bashaka.Gitifu nagabanye amarere kuko kuba inkotanyi y,amarere bitandukanye nokuba ingegera yamarere.Monsieur Muturage nawe gabanya agasuzuguro kuko revolution si ugutesha agaciro ukuyobora.gitifu iyo yitwaye gikaritasi ugerageza kumwima amagambo nibwo umushobora AMANI KWAKO MWANA INCHI

  2. Mumbwire niba uyu muyobozi w’Umurenge atari wawundi n’ubundi wimuwe mumurenge wa Mushubati agiranye ibibazo nkibi n’abaturage b’uwo Murenge?

Comments are closed.