Kigali: Guhera 25 Kanama, abakoreraga hagati ya UTC na KCT ntibongera kuhakorera

Guhera kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25 Kanama 2012, abantu bose bakoreraga mu gice cy’Umujyi wa Kigali giherereye hagati y’inyubako UTC (Union Trade Centre), KCT (Kigali City Tower) na Rond-Point ntibemerewe kongera kuhakorera nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko Impamvu y’ihagarikwa ry’ibikorwa mu nyubako zigize iki gice cy’Umujyi ari izijyanye no guteza imbere imyubakire y’Umujyi wa Kigali hashyirwa mu bikorwa ingamba zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yabwiye Abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa gatandatu, ibikorwa byakorerwaga muri izi nyubako bihagarara , abahakoreraga ntibongere kuhakorera.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ngo muri aka gace (quartier) hagiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe zizasimbura izari zihasanzwe zari zishaje ndetse zimwe zikaba zajyaga ziteza impanuka zirimo inkongi y’umuriro.

Fidele Ndayisaba yakomeje atangariza Abanyamakuru ko na none ihagarikwa ry’ibikorwa muri izo nyubako zishaje, hakubakwa izijyanye n’igihe biri mu buryo bwo kongera ibyinjiza amafaranga kuri ba nyir’imitungo ndetse no kongera imyanya yo gukoreramo ku bantu bakeneye aho gukorera ndetse n’aho kuba. Ndayisaba yongeyeho ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ugiranye ibiganiro n’abahafite ibibanza, ngo gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi zikaba zirimo kugenda neza.

Abajijwe niba iki gikorwa kitazatinda nk’uko byagenze ubwo bimuraga abaturage bo mu Kiyovu, Umuyobozi w’Umujyi Fidele Ndayisaba yatangaje ko bafite icyizere ko bitazatinda kuko gahunda zose baziteguye neza kandi n’abashoramari bahakeneye bakaba ari benshi kuko ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi.

Iki gice giherereye hagati y’inyubako zo kwa Rubangura, Umuturirwa wa KCT (Kigali City Tower), Centary House (Caritas), UTC (Union Trade Centre cyangwa kwa Rujugiro) ndetse na Rond-Point nini yo mu Mujyi. Cyari kgizwe n’imiryango ikorerwamo igera ku 150, ikaba yakorerwagamo n’abantu bagera ku 150 barimo AKAGERA MOTOR, COSTA, BENALCO n’abandi.

Tubibutse ko ko abahakoreraga bari barahawe igihe cy’amezi 3 cyo kwitegura gusoza ibikorwa byabo byakorerwaga muri izo nyubako. Ayo mezi atatu bikaba biteganyijwe ko arangira kuri uyu wa 25 Kanama 2012. Nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi, bikaba bivuga ko nta muntu wemerewe kongera gukorera muri izo nyubako.

NYUZAHAYO Norbert

UMUSEKE.COM