Intwarane ngo zigiye gufungwa indi minsi 30

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye igifungo cy’iminsi 30 abantu 9 bo mu itsinda « Intwarane za Yezu na Mariya, Inshuti z’indatana », nyuma yo ngo yo gusanga ubujurire bwabo nta shingiro bufite.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama, ni bwo Urukiko rwasomye imyanzuro rwafashe ku bujurire bw’Intwarane, aho zari zajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi iminsi 30, cyari cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Intwarane zajuririye icyo gifungo cy’agateganyo, zivuga ko zafashwe kandi zigafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo kuko benshi muri bo ibyaha baregwa ntaho bahuriye na byo.

Ubusanzwe baregwa ibyaha byo guteza imidugararo muri rubanda no gukora imyigaragambyo itemewe mu nzira nyabagendwa.

Mu bujurire bwa bo, basobanuraga ko benshi muri bo bafashwe na Polisi ibasanze mu ngo za bo, ngo bityo bakaba nta ho bahuriye n’iyo myigaragambyo baregwa. Ikindi kandi ngo itsinda rya bo rikaba ari iry’amasengesho gusa, kandi ngo gusenga bikaba bitateza imidugararo, ibyo bigatuma basaba guhita barekurwa.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama, nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’Intwarane, ngo Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasanze nta shingiro bufite, bityo rutegeka ko baba bafunzwe by’agateganyo indi minsi 30 yiyongera ku yo bari bakatiwe mbere, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso, ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi.

Bamwe muri aba bantu batawe muri yombi tariki ya 21 Nyakanga 2013, ubwo bari bageze mu Kiyovu, mu nzira yerekeza kwa Perezida wa Repubulika, bavuga ko bamushyiriye ubutumwa bari bahawe na Bikiramariya.

Umuryango