BITUMARIYE IKI?

Ubusanzwe umuntu atandukanira n’inyamaswa ku bushobozi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza kuko yahawe ububasha bwo gutekereza, gushishoza no guhitamo igikwiye, ibi bikaba bitarahawe inyamaswa nyinshi, igitangaje ariko nuko iyo urebye ibyo mwenemuntu ahugiyemo bigaragaza kugabanuka kw’imitekerereze n’ubushobozi bw’ubwonko kuko uretse no kuba ibikoko, abantu muri rusange n’abanyarwada benshi by’umwihariko basigaye barahindutse inyamaswa z’inkazi kuko barusha kure ubugome ibindi bireme, byaba ibyabayeho cyangwa ibiriho.

Ibi njye nsanga bigendanye n’umugambi w’ijambo ry’Imana, kuko byanditswe ko mu minsi y’imperuka hazabaho akababaro gakomeye cyane, abantu ababyeyi, bazaba babi cyane, aho abavandimwe bazasubiranamo, bakagambanirana, bakicana, umwana azica umubyeyi, umubyeyi yice umwana, umugabo yice umugore, umugore yice umugabo, hazabaho umubabaro uteye kwiheba aho abategetsi bazimika ikibi bakagiha imbaraga, ukuri guhinduke ikizira, intambara ihinduke amahoro, intwaro zibe isoko y’umutekano, ishyanga ritere irindi, habeho ubugome ndengakamere ariko ibi byose bizaba bishyira ku gusohoza kw’umugambi w’Imana umaze imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza wo kuzatwika iyi si ishaje yanduye yuzuye amabi, imibabaro n’amarira, haremwe isi nshya izaragwa intungane kandi mubivugwa n’amadini atandukanye yigisha iyobokamana nuko ibikorwa by’umuntu aribyo bizamucira urubanza, bityo nkaba nibaza nti, bimaziki kuba wahabwa ubutunzi n’iby’isi byose maze ukazabura ubugingo?

Izi ntambara mureba abanyarwanda barwana buri munsi z’imibereho mibi, ubukene, ibyorezo, akarengane, igitugu, kwicwa, gufungwa, gutotezwa, kwamburwa ibyawe, guhozwa ku nkeke z’ibyaha abantu batanakoze cyangwa ngo bagiremo uruhare, kubiba inzangano mu banyarwanda babaremamo imbuto mbi z’ivanguramoko, gutonesha bamwe no gutoteza abandi, uburyarya, ubugome ndengamere no kuba mu matsinda y’abahora bategura amabi n’uburiganya by’amoko yose agamije guteza urujijo mu baturage, byose bikorwa mw’izina ryo gushaka ubutunzi, gushaka icyubahiro n’ikuzo. Aha niho mubona abantu b’inda mbi bahagurukira gukora ibyo basabwe byose, bakitandukanya n’isoni, cyangwa imitekerererze isanzwe iranga umuntu, bamwe bakavuga ibyo batemera, bakagoreka indimi ngo bakunde bahabwe iby’isi.

Irari ry’ubutunzi n’ubutegetsi, doreko ibi bintu bidatana niryo rikomeje guteza isi akaduruvayo, aho umwanzi Satani akoresheje abantu bamwe bamugurishijeho roho zabo, batagifite icyo baramira doreko iby’isoni nke bo batabikozwa, barenze ihaniro, bagenda bakadutoranyiriza babandi bahora bafite agatima karehareha, bamunzwe n’irari ry’iby’isi biteguye gutamba byose, bataretse n’ubumuntu bwabo, b’abariganya, inkozi z’ibibi, abicanyi n’abagome, maze bakabahumekeramo imbaraga runaka bakabamamaza mu bitangazamakuru makabahindura abantu bakomeye, nyamara muribo ari ibizu abapfu bahagaze, doreko baba batakigira ubwenge cyangwa umutima wa kimuntu.

Abibaza rero impamvu abo bantu bamara guhabwa ibyo byose (ubutunzi, ubutegetsi, igitinyiro n’icyubahiro) ariko bagakomeza kubaho batiyizeye cyangwa ngo banezerwe, njye nsanga aruko baba bataramenye kera, barashukwa maze bamenya ukuri bagahinduka ibyihebe kuko baba batakibashije kubyivanamo gutyo gusa, maze kubera ntacyo baba bakiramiye bakamaramaza mubibi bategekwa cyangwa basabwa gukora doreko Satani ariwe mwami wabo.

Ikibazo nibaza kandi nifuza ko nabandi mwibaza ni iki? Ibyo bintu mwirukaho mukabishaka mubibi, mwica abandi, mubiba inzangano, murenganya abavandimwe banyu, mwigwizaho igihe abandi bapfa bishwe n’inzara ntimubiteho, ngo ngaho muriyubakira imitamenwa, imiturirwa, mbese muriyubakira ubukire, ubwo bukire bukomeje kubahuma amaso mukaba musigaye mutakimenya no gutandukanya ikibi n’icyiza, aho mwibeshya ko amakimbirane abagirira neza, mukiringira intwaro zibashuka zikabatera gusubiranamo, maze intambara mwamara kuyirema no kuyikwirakwiza mukavuga amahoro, ayo mahoro ava muntambara, mu kubiba inzangano, mu bugome no mu bujura ndengakamere bwo kwigwizaho ibirenze ibyo mukeneye, ayo mahoro n’iterambere murata mubishingira kuki?

Ese ko mwivuga imyato ngo ngaho mufite ubuyobozi bw’igitangaza, ubwo buyobozi murata utabuzi ninde? Ese haruyobewe ko ababushyirwamo ari inkorabusa zirya zidafite n’icyo zimaze uretse kubiba amatiku n’inzangano, rero bamwe ngo ni abahanga mu gusopanya ndetse basigaye babigororerwa aho abantu nka ba Bamporiki bateza imidugararo batumwe na shebuja, maze bakagororerwa kubera umurava n’ubushake mu kwitandukanya n’ubwenge bwabo no kujijisha rubanda mu mafuti, harya abo nibo ba “HONORABLE” dutezeho kwubaka igihugu gifite inzego zishoboye, azwiho iki usibye gusopanya no kugira akarimi keza kavuga ibyo umutima utemera kubw’inda? Maze mwamara kurengwa imitsi ya rubanda mukabishongoraho mubakegeta amajosi, yewe n’ubahunze mukamukirikira iyo mu mahanga, musesagura imisoro batanga bavuza induru mudateze kuborohereza?

Ubwo se nyuma yo kubona ibyo byose mwaharaniye, ubwo mwemeraga kugurisha roho zanyu mukazigurana ibyo twavuze haruguru, mwatubwira icyo mwungutse ari iki? Kwica murica, buri munsi muriba, muracyagambana, yewe ntamahoro mufite niyompamvu muhora mutukana, muvuga imvugo nyandagazi, musebanya, muhigira kwica, mushimuta, muheheta, mutwikira abantu, mubakegeta amajosi, mubakindura mutitaye ku bana basize, muraritura imiryango n’abayikomokamo, ubugome muburusha Rusufero, muteje intambara mu nzirakarengane, isi murayitobanze, abafitanye isano namwe DUFITE ISONI ZO KWITWA ABANYARWANDA KIMWE NAMWE, ABICANYI RUHARWA MWAMAMAYE KW’ISI YOSE, harya ubwo nyuma y’ibyo byose…. Bitumariyiki kuyoborwa namwe? Mwebwe se bibamariyiki niba mutabasha kugira ubutwari bwo kwegura ko mwamye mwivuga imyato ngo ngaho imiyoborere myiza, harya akaga mumaze guteza abanyarwanda hirya no hino mwibwirako tutakazi? Ngaho niba haricyo ubutunzi bwabamarira, nimutange ayo mwibye mukesha amaraso y’inzirakarengane mwamennye, mukuremo amamiriyoni maze muguremo ibitotsi n’intsinzi y’izi ntambara zituruka impande zose? Abaturage tubahanze amaso ubwo muzaba mwitesha agaciro…

Kanyarwanda