Byari bimaze iminsi bivugwa ko Lt. Joel Mutabazi wahoze mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Republican Guard), yaba yarashimuswe ndetse akaba yaraburiwe irengero, ubu Polisi ya Uganda iremeza ko yari yatawe muri yombi kubera ibyaha yaregwaga mu Rwanda, ariko ubu akaba yararekuwe kubera ibyemezo by’ubuhunzi bye.
Inkuru ya Redpepper, ivuga ko byari byatangajwe ko Lt.Mutabazi yashimuswe mu ijoro ry’itariki ya 20 Kanama, bamukuye muri hoteli yitwa UNIK iri ahitwa Kyaliwajjala, hafi y’umujyi wa Kampala, aho byavugwaga ko abamushimuse bari bitwaje impapuro mpimbano zo kumuta muri yombi za Polisi mpuzamahanga.
Byavugwaga kandi ko yashimuswe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro, bamusanze mu cyumba cye, bamujyana mu modoka y’umweru ifite icyapa kiyiranga (plaque) nomero UAK 551B. Ariko byaje gutangwazwa ko yari yatawe muri yombi ndetse akaba yari yabaye acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jinja.
Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama, na Patrick Onyango, Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, Polisi yabonye impapuro zo guta muri yombi Lt. Joel Mutabazi, zivuye muri Polisi mpuzamahanga (Interpol), bikaba byari byasabwe na Leta y’u Rwanda ku itariki ya 14 Kanama 2013, aho yashinjwaga ubujura bwitwaje intwaro. Ngo hakaba harashyizwe mu bikorwa iryo tabwa muri yombi, maze baza kumusanga muri hoteli ya UNIK ahitwa Kyaliwajjala.
Ibi bivuzwe nyuma y’aho kuwa gatatu tariki ya 21 Kanama, Judith Nabakooba umwe mu bavugizi ba Polisi, yari yatangarije ibitangazamakuru byo muri Uganda ko bakiriye ikirego cy’ishimutwa rya Lt.Mutabazi ngo bakaba batangiye iperereza kuri icyo kirego.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Onyango yakomeje avuga ko yari yabaye acumbikiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Jinja, mu gihe bagitegereje ko u Rwanda rwerekana impapuro zemewe n’amategeko mpuzamahanga kugirango bamubashyikirize.
Aho ni ho Polisi yaje kumenyera ko Lt.Mutabazi yari arinzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi UNHCR. Yahise arekurwa nyuma y’aho Musa Ecweru Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze yerekanye ibyemezo by’ubuhunzi bye.
Ubwo Lt.Mutabazi yatabwaga muri yombi, mu mpapuro zo kumuta muri yombi (arrest warrant) harimo ko we na bagenzi be babiri (2) ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro, bwakorewe muri BK(Banque De Kigali) muri Nzeri 2011.
Mutabazi ngo wari umaze imyaka isaga 20 arinda Perezida Paul Kagame mbere y’uko ahunga igihugu, ngo akurikiranyweho kwifashisha imbunda ntoya eshatu mu kwiba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni icumi (10.000.000) muri BK.
Umuryango
biramenyerewe ko leta ya kagame iyo uyihunze igushakira ibyaha ahubwo nibo bajura bo murwego ruhanitse nogushakiraabantu ibyaha munyandiko mpimbano!muhumure banyarwanda ntacyitagira iherezo one day is one day.