Inyungu Leta y'u Rwanda ifite muri Mugesera zituma afatwa nk'icyana cy'ingagi

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Izuba rirashe mu nkuru icyo kinyamakuru cyise: Imibereho ya Mugesera muri gereza kiragira cyiti:

• Mugesera akoresha mudasobwa muri gereza ategura urubanza rwe
• Ashobora kuvugana n’umuryango we uri muri Canada iyo abishatse
• Arya ibyo kurya bitandukanye n’iby’izindi mfungwa
Mu cyumweru gishize; ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye Leon Mugesera; aho afungiye muri gereza Nkuru ya Kigali cyirebera imibereho ye muri gereza; usanga itandukanye n’iy’izindi mfungwa. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Leon Mugesera printer (icyuma gisohora impapuro) izajya imufasha gusohora inyandiko z’urubanza yateguye. Mugesera yari yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwamuhaye mudasobwa gusa ariko bumwima uburyo bwo gusohora impapuro ndetse ko nta na flash disk yahawe. Mu cyumweru gishize ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga Leon Mugesera aho afungiye muri gereza Nkuru ya Kigali; yari amaze ukwezi gusaga atarahabwa ibyo urukiko rwategetse ubushinjacyaha kumuha. Yagize ati; “kugeza uyu munsi sindabona ikintu na kimwe; yaba printer; Flash disk cyangwa se impapuro kandi ndacyategura urubanza ku ijisho ry’ubushinjacyaha.” Gusa; umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe agisohoka mu cyumba Mugesera afungiyemo yasanze ubuyobozi bwa gereza bwashyikirijwe ibikoresho bivuye mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda; ibikoresho Mugesera yifuzaga kugira ngo yitegure urubanza rwe. Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kigali yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hanakuweho amabwiriza yo kugenzura kenshi mudasobwa ikoreshwa na Mugesera; ubundi byakorwaga ku mpamvu z’umutekano. Gahima Rusa yagize ati; “bahawe printer [Mugesera na Uwinkindi] na flash disk n’impapuro kandi ntibizajya bigenzurwa”. Ibaruwa iherekeje ibyo bikoresho ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabonye; ivuga ko Mugesera azajya akoresha mudasobwa na Flash disk mu bwisanzure bitandukanye nuko mbere byagombaga kugenzurwa mbere yuko bisohoka muri gereza. Muri iyi baruwa handitseho amagambo agenewe Mugesera agira ati;” kutagenzura imikoreshereze y’ibi bikoresho; bizatuma ugira[Mugesera] icyizere cy’umutekano w’inyandiko zawe”. Nubwo Mugesera yahawe ibi bikoresho; ubuyobozi bwa gereza bwakoze ibishoboka byose ku buryo atazajya akoresha interineti ariko kuba ibyo yandika bizajya bisohoka hanze ya gereza bitagenzuwe ngo bisa nk’ibiteye impungenge inzego z’umutekano. Aha; umuyobozi wa gereza n’ushinzwe ikoranabuhanga; bagiranye ikiganiro kigaragaza impungenge z’umutekano wo muri gereza ushingiye ku kuba Mugesera yarahawe umudendezo usesuye; bakaba basanga bishobora gutuma hacurwa imigambi mibi mu gihe ibyo akora kuri mudasobwa bitaba bigenzuwe n’inzego z’umutekano. Umuyobozi wa gereza abajijwe impamvu bahaye uburenganzira busesuye Mugesera kandi bafite impungenge k’umutekano; yasubije agira ati; “ natwe tubona ko bishobora gutera umutekano muke ariko nta kundi byagenda.” Mugesera abayeho mu buryo bunyuranye n’ubw’izindi mfungwa. Muri gereza; Leon Mugesera avuga ko atishimiye aho afungiwe; anenga imiryamire n’imirire nubwo ahabwa amafunguro gatatu ku munsi kandi ntarye ibyo kurya bigenerwa abagororwa bose; ategurirwa amafunguro yihariye kandi meza. Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamusuraga nka saa yine z’amanywa mu cyumba afungiwemo; Mugesera yari ku meza afata icyayi cy’amata n’umugati n’ibyo kuwusiga by’ubwoko butandukanye. Mu cyumba afungiyemo uhasanga ikarito y’amazi akorwa n’uruganda rwa Nyirangarama yitwa Akandi; gusa we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko we ashaka ay’Inyange. Ati; “aya mazi; nababwiye ko adafite icyapa cy’ubuziranenge; ndashaka amazi nagirira icyizere ameze nk’Inyange.” Mu gihe izindi mfungwa zirya rimwe ku munsi; Mugesera kimwe n’izindi mfungwa nke; afungura saa sita na n’ijoro; kandi ibyo arya ntibitekerwa muri gereza [n’abafungwa] ahubwo hari uwatsindiye isoko rya kantine ya gereza akaba ari nawe uteka ibyo kurya bya Mugesera; gusa avuga ko biba bitetse nabi. Ku bijyanye n’abamwunganira; Leon Mugesera avuga ko urugaga rw’abavoka rwimye uburenganzira umwe mu banyamahanga bagize itsinda ry’ubwunganizi. Mugesera yagize ati; “mfite abavoka babiri bazava hanze; umwe ava muri Amerika undi ni Umunyakenya; ariko uwo muri Kenya bamwimye uburenganzira[Accreditation] kuva yabisaba muri Kamena uyu mwaka.” Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Rutabingwa Athanase; we avuga ko uwo mu Avoka wo muri Kenya atigeze asaba uburenganzira kandi ko nta n’impamvu yakwimwa uburenganzira. “Kugeza ubu; ubusabe twabonye ni ubw’Umunyamerika; uwo wundi ntabwo tumuzi; nta mpamvu twamwima uburenganzira bwo kumwunganira.” Urubanza rwa Mugesera ruzatangira kuburanishwa mu mizi taliki ya 19 Ugushyingo 2012.” • Ibyo akorera kuri mudasobwa ntibishobora kugenzurwa

Iyo usesenguye iyi nkuru ukanakurikirana uburyo urubanza rugenda n’igihe Léon Mugesera yamaze yambaye kositimu ye mu gihe abagororwa bandi bahita bambikwa imyenda y’abagororwa ikitaraganya, bigaragara ko hari inyungu Leta y’u Rwanda ifite mu gufata neza Léon Mugesera n’ubwo imushinja ibyaha biremereye.

Ugufatwa neza kwa Mugesera ni umuvuno wa Leta y’u Rwanda, mu rwego rw’ubutabera, ndetse na diplomasi. Ibyo bose bikaba biba bigamije guhuma amaso amahanga ngo nayo ajye ahita yohereza mu Rwanda uwo afashe wese n’iyo yaba abeshyerwa bakamwohereza bavuga ko azarenganurwa.

None se murumva wasobanurira umunyakanada gute ko mu Rwanda bafunga nabi mu gihe iyo abajije Leta ye ihita imuha urugero rw’uko Mugesera afashwe neza? Ahubwo abanyarwanda bari muri Canada bararye bari menge kuko uwo bazajya batunga agatoki gusa n’iyo baba bamwitiranije feri ya mbere izajya iba ari i Kigali.

Ubu ibihugu byinshi iyo byima ubuhungiro abaka ubuhungiro cyangwa abaregwa ibyaha bavuga ko batizeye ubutabera bw’u Rwanda, bahita babaha urugero rwa Mugesera n’uriya Uwinkindi woherejwe avuye Arusha. Ndetse hari n’abashinyagura bakavuga ko kubera ko go mu Rwanda nta gihano cy’urupfu gihari mu mategeko ngo ubwo byose ni munange. Bakiyibagiza ko icyo gihano uretse gukoreshwa ku gihe cya ba Karamira kitongeye gukoreshwa, uretse gusetsa se ubundi ba Rwisereka, Rugambage, Cyiza n’abandi bagiye bicwa bakatiwe urwo gupfa? Uretse ko na burundu bw’umwihariko nabyo ari nko gupfa uhagaze.

Ibi bakorera Mugesera bimeze nko gukatira Madame Ingabire imyaka 8 gusa kandi ubushinjacyaha bwari bwamusabiye burundu.

Abatareba inyungu za Leta y’u Rwanda babona guha Mugesera za Printer, mudasobwa, amazi ya nyirangarama, imigati isize n’ibindi no gukatira Madame Ingabire imyaka 8 ari ukujenjeka kwa Leta ariko ntibamenye ko inyuma yabyo hari inyungu nyinshi. Gukatira Madame Ingabire imyaka 8 kandi arengana hari ababibonyemo igikorwa cyiza cya Leta y’u Rwanda cyo kumubabarira ariko bakiyibagiza ko arengana atagombye kuba ari no muri Gereza, iyo myaka 8 ishobora guhuma bamwe amaso bari barishyizemo ko azakatirwa burundu bityo bikagabanya igitutu kuri Leta y’u Rwanda ngo afungurwe we n’izindi mfungwa za politiki akenshi ziba zifunze kugira ngo zibererekere FPR isigare mu kibuga cya politiki yikinana yonyine, itsinda ibitego ntawe bakina ndetse inategeka abafana (abanyarwanda) gufana ibyo bitego n’ayo macenga y’ikipe yikinana yonyine.

Ibi bya Mugesera ni nka wa mukino bita damu (jeu de dames/Draughts) aho umuntu yigomwa inka imwe cyangwa 2, kugira ngo ashobore kurya inka nyinshi z’uwo bakina cyangwa atsinde umukino. Ntibizabatangaze Mugesera bamuzaniye n’umugore we akajya aza kumusura bakararana!

Marc Matabaro

5 COMMENTS

  1. nejejwe no kugusuhuza wowe mwanditsi wiyo nkuru ,amahoro y’IMANA akomeze agukoreremo ariko mfite ikibazo cyo kukubaza mwisesengura ryawe werekanye ko hari inyungu urwanda rufite mugufata neza MUGESERA muri gereza none ikibazo mfite niki niyihe nyungu u rwanda rwari rufite mugufata nabi abagororwa bari mumagereza. ikindi ko wagaragaje ko u rwanda rushaka kwigaragaza neza mumahanga kugirango bage barwoherereza abakoze ibyaha ngo baze kuburanira murwanda ubundi kuri wowe wagirango rwigaragaze nabi kgirango rwungucye iki ? njye numva ahubwo rwakomerezaho bagakomeza gukora neza kugirango ibyo ayo mahanga yavugaga abibure maze u rwanda rukomeze rutere imbere.

  2. Iyi ni ikinamico !!!! Nigute umunyamakuru yasohotse agahuza nuko ibikoresho babizanye????? Ese bari bararindiriye kœ asurwa n’abanyamakuru???? Harimo akantu peeee ntawabyizera

    • Ku mugani, biriya byose by’ukuntu imfungwa zimwe, cyane cyane izizwi, zifashwe neza, ni ikinamico. Nubundi byatangaza kubona ahantu hatagira itangazamakuru ryigenga, hashobora kuba abanyamakuru batari aba Leta bavuga nabi ibyo ikorera abanyururu. Ibi byose bigamije kujijisha, Leta ya Kigali ishaka kwiyerekana uko itari muri ruriya rwego, nkuko isanzwe irimanganya no mu zindi nyinshi. Birasanzwe.

  3. Ntuzabwire abo hanze y’umuryango wawe amafuti y’umwe muri mwe,cyereka niba hali ikiza byatanga(ariko si kenshi) kuko azagusekera mumutima.{urugero: umugore yabwiye undi uko umugabo we acuragura..}

Comments are closed.