Yanizwe n’inyama iramuhitana

Umugabo w’imyaka 50 wo mu murenge wa Rugendabari ho mu karere ka Muhanga yahitanywe n’inyama tariki 04/11/2012.

Uyu mugabo ubundi usanzwe atuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara yari yitabiriye umunsi mukuru w’umuhungu we utuye mu murenge wa Rugendabari. Ubwo ibirori byari bigeze aho gufungura, uwo mugabo yanizwe n’inyama ariko yihagarararaho yanga kubivuga.

Bamwe mu bari aho ariko bavuga ko ngo yabibwiye umugore we bari begeranye maze babigira ibyoroshye, ariko nyuma y’akanya gato aba yikubise hasi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge nawe wari aho yahise amujyana ku kigonderabuzima kiri muri uwo mudugudu w’ikitegererezo ariko abaganga ntibabasha kumuramira kuko yahageze umwuka umushizemo.

Impanuka ziterwa n’inyama igihe abantu bafungura zihitana abantu bitewe n’uko zibangamira inzira y’ihumeka nk’uko tubikesha umuforomo ukorera ku kigonderabuzima cya Rugendabari, bityo uhuye nayo akaba aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga atabikinishije.

Ernest Kalinganire

Kigali today