Iraswa ry’Umwana w’Imyaka 15 Rihangayikishije Abaturage bo muri Rubavu

Mu Rwanda, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Cyanzarwe akagali ka Busigari bahangayikishijwe n’umutekano wabo nyuma y’uko umusirikare w’u Rwanda yishe umusore w’imyaka 15.

Hari mu ma saha ya mu gitondo ubwo Ijwi ry’Amerika ryagera mu mudugudu wa Bugu aho uwo musore yiciwe. Inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’aba polisi, RIB, n’inzego zibanze na bo rugikubita bari bahageze.

Ijwi ry’Amerika ryasanze kandi hari abaturage bari mu myigaragambyo yamagana ubwicanyi bwakorewe uyu umusore w’imyaka 15 witwa Maniragaba Samuel warashwe isasu ryo mu gatuza n’umusirikare w’u Rwanda.

Insiguro zatanzwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, z’icatumye umusirikare “Paul” arasa Maniragaba Samuel , zitandukanye n’izo abaturage batuye muri aka gace batangarije Ijwi ry’Amerika.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bongeye kubwira Ijwi ry’Amerika ko batari bamenyereye iyi mico ku basirikare b’u Rwanda. Kuri bo iyicwa ry’uwo musore ryatumye ubwoba buba bwose muri benshi mu batuye ako gace, kuko biramutse bikomeje batazajya babasha kubatandukanya n’abasirikare bo mu mitwe yo mu gihugu cya Repuburika ya demokrasi ya Kongo.

Abaturage bo muri aka karere gakora ku mupaka na Kongo basabye ubuyobozi ko igisirikare cy’u Rwanda cyakongera kwibutswa inshingano zacyo zo kwita ku mutekano w’abaturage.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Gloria Tuyishime.