Ishakwe – Rwanda Freedom Movement: ITANGAZO RYA LYON

Kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 29 ukuboza 2022, Inama nkuru y’ishyaka Ishakwe – Rwanda Freedom Movement yateraniye i Lyon mu Bufaransa kugira ngo isuzume uko igihugu cyacu cy’u Rwanda kifashe muri iki gihe. Ku murongo w’ibyigwa hari kandi ikibazo cy’intambara jenerali Kagame yagabye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ingamba z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba wo gufata iya mbere, ku giti cyawo, mugufasha Kongo ngo itsinde iyo ntambara, ndetse n’ibindi bikorwa byo mu Karere cyangwa mpuzamahanga byo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nk’uko twabivuze mu nyandiko yacu twise Impagarike y’u Rwanda muri 2021, imiterere y’igihugu mu nzego zose, ari imibereho, ubukungu, ubuyobozi bw’igihugu, ububanyi mpuzamahanga n’umutekano bikomeje kujya irudubi. Agakingirizo ka Nyirarureshywa ko u Rwanda ari igihugu gituje, gifite imihanda isukuye, ibintu bigendera ku murongo, umutekano, demokarasi n’amajyambere ntikagifata. Nta na rimwe ingoma yigeze isukuma biteye ubwoba kariya kageni muri iyi myaka hafi mirongo itatu y’ingoma ya jenerali Kagame. Abenegihugu b’u Rwanda baguye mu mutego w’uburakari buhoraho, ukuzinukwa, agahinda, ubwoba, kwiheba, intimba zidahwitse no kwigomeka. Abanyarwanda bafashwe bugwate n’ubutegetsi bwa gisirikare, burangwa n’ubutasi buhekura bwa rwihishwa bwakwirakwije iterabwoba mu miryango yose, mu Rwanda no mu mahanga. Ariya maganya ya jenerali Kagame, mu ruhame, mu mpera z’umwaka wa 2022 agaragaza ko yatakaje imitima n’ibitekerezo by’abaturage b’u Rwanda, kandi ko ariho atakaza inkunga z’abahoze ari inshuti ze z’amahanga.

Ingoma ya gisirikare ya Kigali ihora ishoza intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko buri gihe iba irwana n’abenegihugu bayo. Igitugu cy’imbere mu gihugu n’ubugizi bwa nabi hanze y’igihugu ni ingamba ubutegetsi bwafashe kugira ngo ingoma yabwo iramuke. Ibiranga ingoma ya Jenerari Kagame byihariye ni ingoma y’ikinyoma itarigeze ikurikiranwa ku marorerwa yakoze kandi igikora, guteza intambara mu Karere, gukangisha jenoside ibi biteye ishozi, uburiganya no kutita ku buzima bwa muntu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nta na rimwe kuva mu gihe cy’abakoloni n’Intambara y’ubutita habaye ingaruka zikomeye nk’izi zo guhungabanya umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, bikagira inkurikizi zibabaje cyane ku bantu, ku gutakaza ubuzima no guhungabana mu mibereho n’ubukungu.

Kuva yafata ubutegetsi mu Rwanda mu wa 1994 nyuma y’intambara yamennye amaraso y’abenegihugu na jenoside, jenerali Kagame yagabye intambara zihoraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Intego zazo ni ugucamo ibipande Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no gusahura umutungo kamere wayo, mu gihe abeshya isi yose ko agamije kurinda ubuzima bw’Abatutsi bo muri Kongo (Banyamulenge), no guhiga icyo yita imitwe y’inyeshyamba zasize zikoze ibara rya jenoside mu Rwanda zikorera mu burasirazuba bwa Kongo. Ubutegetsi bwa Kigali buhejeje u Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba mu ntambara z’urudaca, bukabyitwaza burangaza amahanga kugira ngo batagira icyo bamubaza ku miyoborere iteye ubwoba y’u Rwanda.

Inkubi y’umuyaga irimo kotsa igitutu ingoma y’igitugu mu gihugu n’intambara zayo zo gusahura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Guverinoma n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bashyigikiwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango mpuzamahanga, bahagurukiye guhagarika no guhindura burundu intambara z’urudaca za jenerali Kagame. Iby’ingoma y’ibinyoma, yikirigita ikisetsa, yibeshya ko yubakiye kuri fondasiyo y’urutare, ubanza akayo karangiye. Aho izongera kwigamba ngo niyo ikwiye gushingwa kubungabunga umutekano mu Karere no mu bindi bihugu by’Afurika? Ingoma ya Kigali ikoresha imbaraga zidacogora zo gukangisha icyaha ibihugu by’Uburayi kuba bitaragobotse u Rwanda mu gihe cya jenoside no kuvuga ko ari yo ngoma yonyine ishoboye kurinda inyungu z’ibyo bihugu aho biyihamagarira hose kw’isi. Ibi ingoma ya jenerali Kagame ibikorera kugira ngo ikingirwe ikibaba, yoye gukurikiranwa ku mahano y’indengakamere yakoze. Amaherezo izi mbaraga ikoresha zigiye kuba imfabusa.

Turashima kandi dushyigikiye abavandimwe na bashiki bacu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Guverinoma yabo, kuba barahagurukiye kurwanya intambara z’ubwicanyi n’isahura za jenerali Kagame.

Turashima imbaraga Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ukoresha mu bijyanye n’umutekano na diplomasi, mu rwego rw’ibikorwa bya Nairobi na Luanda, bigamije guharanira amahoro akwiye kandi arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Turashima intambwe zihamye z’Umuryango Mpuzamahanga mu kwerura ntukomeze guhishira intambara za jenerali Kagame zihungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu kugaragaza ubushake bwo kwamagana ibyaha ndengakamere ingoma ye
yakoze.

Turasaba kandi duhamagariye abaturage ba Kongo n’u Rwanda, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa bose gukomeza kuba maso no kwitonda mu bijyanye no gushyikirana na jenerali Kagame. Ni umuntu ukunda guhonyora amasezerano yemeranyije n’abandi, ni umubeshyi ruharwa kandi uhora mu bugambanyi, ntatinya kurenga ku masezerano y’amahoro no kwica abayasinyanye nawe.

Igihe cyose ubutegetsi bw’iterabwoba bwa jenerali Kagame buzaba buganje mu Rwanda, nta mahoro n’umutekano Afurika y’Iburasirazuba izagira.

Turahamagarira abanyarwanda bose kurenga ubwoba n’amayeri yose yo kubacamo ibice kugira ngo bakoreshe aka gahenge duhawe no guta isaro bya jenerali Kagame mu rwego rwa diplomasi no kwigunga mu ruhando mpuzamahanga. Abanyarwanda bagomba guhuriza hamwe gahunda kugira ngo basezerere ubudasubizwaho ukudahanwa kwa FPR idufashe bugwate; barandurane n’imizi ubutasi bwa kirimbuzi burangwa n’iterabwoba (DMI). Ukuri ni ko kuzaduha ubwisanzure kandi ni nako kuzomora ibikomere byacu. Ni nako kuzaca inzigo zidashira zo kudahana mu Rwanda. Hakwiye guhanga udushya mu miyoborere ya demokarasi irangwa n’gihugu kigendera ku mategeko no kuzamuka kw’imibereho myiza y’ubukungu burambye, no gushyiraho uburyo bw’amahoro n’umutekano by’ingenzi mu gukurikirana intego nyamukuru y’umuryango yo kurema igihugu kibumbiye hamwe cy’Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uwo mushinga uboneye kandi ureba ukubaho kwacu, urugamba rw’abaturage ba Kongo n’u Rwanda rugomba kuba nk’umubiri umwe. Tugomba guhashya no gutsindira hamwe.

Koko rero ni igihe abanyarwanda bazaba baranduye burundu ingoma nyidishyi ya jenerali Kagame, ko intambara zo gusahura, kwigarurira no kwica zizaba zarasheshe ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda bizashobora gukoresha ubushobozi bwuzuye bw’amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu mipaka ya buri gihugu no mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Jenerali Kagame ubwe yasobanuye ko ateganya kwagura ingoma ye y’urugomo n’agasuzuguro indi myaka 20 ndetse na nyuma y’aho. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bose bahuriza hamwe urugamba rwabo rw’amahoro rwo guhindura ubutegetsi bafatanyije n’izindi mbaraga za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo bakureho burundu intugunda zikomeje guterwa n’ingoma ya jenerali Kagame. Afurika y’Iburasirazuba igomba guhagarika no gusubiza inyuma intambara z’urudaca zo guhungabanya umutekano za Kagame witwikiriye umutwe wa M23 n’izindi nyeshyamba zihindura buri gihe amazina yazo. Afurika y’Iburasirazuba igomba guhagarika ivogonyo jenerali Kagame abunza ryo kurinda, nk’aho ari ishema, inyungu za Mpatsibihugu. Ingoma ya Jenerali Kagame ni yo mwanzi ukomeye w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uharanira kwibumbira hamwe nk’igihugu kimwe kugira ngo umusaruro wiyongere kandi abaturage bose babyungukiremwo.

Abanyarwanda n’Abanyekongo bagomba kwemera guhangana n’ejo hazaza bakerebutse, bafite ubutwari, bemera ko icyo baharanira ari gikuru, bafite ukwizera, barangwa n’ubuvandimwe nyabwo hagati yabo mu muryango wacu nyafurika.

Twifurije abanyamuryango, abashyigikiye ishyaka ryacu Rwanda Freedom Movement – ISHAKWE, Abanyarwanda bose n’Abanyekongo umwaka muhire n’uburumbuke wa 2023!

Bikorewe Lyon, mu Bufaransa
Ku ya mbere Mutarama 2023

Abagize Inama nkuru:

Theogene Rudasingwa
Eugene Ndahayo
Nkiko Nsengimana
Joseph Ngarambe
Sixbert Musangamfura
Jonathan Musonera