ISHYAKA FPP URUKATSA RIRASHISHIKARIZA ABANYARWANDA BOSE GUSHYIGIKIRA URUGENDO RWA DEMOKARASI RWATANGIJWE N’ISHYAKA PDP-IMANZI.

Nyuma y’aho umugambi wa PDP-Imanzi wo kujya gukorera mu gihugu ugiriye mu bikorwa none kuwa gatanu tariki ya 21 umwaka w’2013 twishimiye gutangariza abanyamuryango bose b’ishyaka PDP-Imanzi n’abayobozi baryo ko abifuza impinduka zishingiye kuri demokarasi mu Rwanda twese dufatiye  iry’iburyo ishyaka PDP-IMANZI kuri iyi ntambwe iteye yo kwegera abanyarwanda bari mu gihugu imbere kugirango ibahumurize mukaga batewe n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.

Tuboneyeho kandi gutangariza abanyamuryango n’abayobozi b’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ko twifatanyije n’abo muri ibi bihe barimo batewe no gukomwa mu nkokora n’ubwoba bwa leta ya FPR-Inkotanyi.

Ishyaka FPP-URUKATSA rirasanga ukwangirwa kwa Bwana Faustin twagiramungu uhagarariye iryo shyaka kwinjira mu Rwanda bigaragaza imbaraga ishyaka ahagarariye rimaze kugira n’ubwoba (faiblèsse) muzehe Kijyana afitiye igitutu yotswa n’inkubiri y’impinduramatwara ituruka mumashyaka ya opozisiyo abanyarwanda bose bifuza kugeraho.

Ubwo bwoba bwa FPR-Inkotanyi kandi buragaragaza ubuhangange n’agaciro bya FAUSTIN TWAGIRAMUNGU bishingiye kuburambe n’ubunararibonye afite mu milimo yo kwitangira igihugu aharanira ukwishyira ukizana kwa buri muturarwanda.

Turizeza abanyarwanda bari bategereje iyi nararibonye ngo ize ibahumurize ko basubiza umutima mugitereko kubera ko n’ubwo urugendo rwe rwadindijwe ariko ko FPR ntabushobozi bwo kuruhagarika burundu ifite nk’uko yananiwe guhagarika imbuto yo kwitangira igihugu ziriya ntwari ziboshye zatubibyemo none ubu opozisiyo nyarwanda ikaba ibaye ubukombe.

Muri make rero FPR yabishaka itabishaka FAUSTIN TWAGIRAMUNGU azaza kandi atange ubutumwa buzaba bwamuzinduye. Natanaza ntibizaba biturutse kubushake bwa FPR.

FFP- URUKATSA iragusaba Bwana GERARD KARANGWA SEMUSHI waserukiye PDP-IMANZI mu rwa Gasabo, ko wayigereza ubu butumwa kuri zirya ntwari  zatubimburiye, ubu zikaba ziboheye mu mabohere hirya no hino mugihugu uzaziduhere intashyo y’ishyaka FPP-URUKATSA n’iy’amacumu acanye.

Uzazibwire ko ishyaka FPP-URUKATSA ari ishami ryazishibutseho kugirango ryuse ikivi zateruye.

Ntuzibagirwe no kudutahiriza abanyarwanda bose muri rusange banyotewe n’impinduramatwara.

Nawe kandi komera  utubere imbere natwe amacumu acanye dufatanije n’Imanzi ndetse n’abandi banyarwanda dusangiye itabaro tuzakubera inyuma ntituzagoheka mugihe tuzi ko ukiri ku itabaro, uzabe intwari kuko aho ubu uhagaze ari mu irasaniro ujye uhora uzirikana ko utari wenyine ; tukwijeje ko aho uzagera mu ikona rigoye tutazagutererana.

Twizeye tudashidikanya ko uzi neza imikorere y’iriya ngoma kuburyo utayobewe ko  ntacyo itakora kugirango idindize inzira ya demokarasi yaguhagurikije nk’uko idahwema kubikorera abakomye munkokora imigambi yayo mibisha .

Kuba wemeye  gusiga umuryango wawe n’izindi nyungu bwite ngo utubimburire kuri ruriya rugendo tunyotewe twese biragaragaza ubutwari bukomeye kandi ndizera ko Imanzi n’amashami yazishibutseho ndetse n’umuryango wawe batewe ishema n’ uko u Rwanda rwibarutse indi ntwari

Nk’uko  tubihamirizwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka  PDP Imanzi bwana MUNYAMPETA Jean Damascène aragira ati. « Karangwa ubwe yivugiwe mu nama ati : “Nimpfa ntimuzandirire, ni mfungwa ntimuzandirire kuko ibyo byose narabyiteguye. Muzandirire ninjya mu kwaha kwa PFR kuko je serais à plaidre et je ne serais plus Karangwa wa Semushi.”

None rero dushingiye kuri iyo mvugo yawe yuje ubutwari ntagereranywa,Imana Rurema niramuka yemeye ko utabarukira ku itabaro uzajyane umunezoro muri iyo si yindi tutazi kuko tukwijeje ko utazasiga ibigwari inyuma.

Natwe rero amacumu acanye y’URUKATSA duhamya ko uko ariko intwari yose igomba gutekereza no kuvuga.tukaba  dusanga ari ihame rikomeye ko igikorwa ishyaka PDP-IMANZI ritangije amashyaka atavuga rumwe n’ubutetsi twese nk’abitsamuye tugomba  kugishyigikira kuko umusaruro kizatanga si PDP yonyine uzagirira akamaro.

Nidushyira hamwe imbaraga zacu ntakabuza tuzatsinda

Bikorewe Mayotte kuwa 21kamena 2013

AKISHULI Abdallah: Umuvugizi (Porte parôle) w’ishyaka

(Sé)                                      FPP-URUKATSA

Tel: 00262639030023

Skype: Abdallah.Akishuli