Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi

Mu gihe Bwana Faustin Twagiramungu Perezida wa RDI Rwanda Rwiza atashoboye kujya mu Rwanda kubera kwimwa cyangwa gucyererwa kumuha visa naho mugenzi Bwana Karangwa Semushi Gérard we agashobora kugera mu Rwanda, abanyarwanda benshi baratanga ibitekerezo byabo ku buryo babona icyo kibazo:

-Uwiyita King Kalimunda kuri DHR ati:

Banyarubuga,
nasomye ibintu byinshi byavuzwe kuri iki kibazo cyo kubuza cyangwa kwima visa Twagiramungu Faustin yo kujya mu Rwanda, mbona Kagame Paul afite ibibazo byinshi!
 
Hano kuri izi mbuga abantu benshi bavugaga ko Twagiramungu yahawe amafaranga na Kagame kugira ngo ajye ku légitimant ubutegetsi bwe muri ibi bihe amahanga menshi arimo abuha akato. Ubutegetsi bwa Kagame bwirirwa bwigisha ko bufite amahoro na demokarasi kuburyo impunzi zose zigomba gutaha, amahanga arimo asaba Kagame kugirana ibiganiro n’abamurwanya bitwaje intwaro ndetse n’imitwe ya politiki iri hanze… Abantu rero baheraga kuri ibyo byose :bakavuga ko Twagiramungu nataha azaba yerekanye ko mu Rwanda hari demokarasi kandi abanyepolitiki bari hanze bakaba bafite uburenganzira bwo gukorera politiki imbere mu gihugu bityo akaba nta mpamvu yo gushyikirana nabo kuko bose bagomba gutaha nka Twagiramungu…kuki Kagame yirengagije aya mahirwe yarahawe na Rukokoma ?
 
None ingeso mbi ntirara bushyitsi!! Twagiramungu agaragarije amahanga ko Kagame amutinya, ko kandi ibyo ayabwira ngo abanyarwanda nibatahe ari ibinyoma gusa! Twagiramungu ashyize ubutegetsi bwa FPR na Kagame mu kibazo cyo kwisobanura, ntacyo Twagiramungu akibazwa ahubwo bagomba gusobanura impamvu bamwima visa yo kujya mu gihugu cye  (abaye victime )! 
 
Twagiramungu abonye uburyo (renforcé) bwo kuba yakoresha inzira zose zishoboka arwanya ubutegetsi bwa Kagame kuko yabujijwe kujya mu gihugu cye kumugaragaro! None se Twagiramungu akora campagne médiatique yo gutaha i Kigali , FPR yabonaga arimo akina? ntabwo se babonaga ko ari kubatega umutego wo kumwangira gutaha akaba aribo babaye abanyamakosa kandi akaba asenye politiki yabo yo gucyura impunzi no kubeshya amahanga?
 
Kagame urebe neza niba ufite abajyanama bazima cyangwa se Twagiramungu yinjije abacengenzi mu buyobozi bwawe bakaba bagukubise icenga !!
Uwiyita Ngabo we ati:

ubunsanzwe, niba Rukokoma agiye mu Rwanda nk’umunyarwanda, agiye gukorerayo politiki, yari akwiye kugendera ku mpapuro z’u Rwanda, ni ukuvuga pasiporo nyarwanda. Nanjye sinumva impamvu atashatse pasiporo hakiri kare, ubu akaba akeneye visa.Icyo navuga gusa, ni uko ibintu bya Rukokoma bitumvikana. Birasa n’ibirimo amanyanga n’uburiganya bwinshi (hari umuntu wantereye urwenya kare, maze arambwira ati: “wabonye he umusore utumiza ubukwe, akandikisha invitations, azi neza ko atarabona umugeni, cyangwa atarumvikana n’umukobwa ashaka kurongora?” – ngayo amateshwa ya Rukokoma! Birababaje).

Ariko ikibabaje kurusha, ni ukubona ukuntu abanyarwanda birirwa barindagira inyuma y’umuntu nk’uyu utari sérieux mu mikorere ye. Njya nibaza igihugu cyayoborwa na Rukokoma uko cyaba kimeze, uko cyaba gikora (guhuragura ibigambo gusa ntibiyobora imbaga!!! – ariko nyine ubanza ba runyunyuzi baba bifuza abantu nka Rukokoma!!! Nzaba mbarirwa!!!).

-Uwitwa Cyprien Munyensanga ati:
Harya ngo abantu barareshya imbere y’amategeko y’u Rwanda?!
 Semushi abonye visa nyuma y’iminsi itatu gusa, Twagiramungu bati ba utegereje amezi n’amezi! Ku mpamvu ki ko bahuje umugambi?!?
 
Nanjye nabanje gukeka ahari ko Rukokoma yaba ari kw’isiri na FPR mu buryo bwo kwerekana ko urubuga rwa politiki rwagutse, ariko nkurikije amagambo y’iterabwoba amaze iminsi amuvugwaho na ba Rutareremara, Kagame n’abandi (ntituzihanganira uzaza aje kudusubiza inyuma mu ntambwe tumaze gutera, uzaza azirengere ibyo ashobora kubazwa n’ubucamanza,…), biragaragara ko bashobora kuba bafitiye ubwoba uriya musaza!
 
Kuko ubu Twagiramungu asigaye yitwa “Twarabamenye”, kandi bimaze kugaragara ko niba hari ikintu cyamubabaje mu buzima, ari ya “naiveté” opposition yagaragaje mu ntangiriro z’imyaka ya 90, aho bashakaga gusezerera ubutegetsi bwa Habyarimana (bikaba byari uburenganzira bwabo muri demokarasi!), ariko bagakora ikosa ndengakamere ryo kwifatanya na “Rusofero” nyirizina (a.k.a F.P.R) muri uwo mugambi!
 
Njye ndareba ngasanga Kigali ivuga iti: ibibazo bimaze kutubana byinshi, reka tubanze tugabanye n’ibihari, iryo hurizo ryitwa “Rukokoma” reka tube turyigije inyuma ho gato!!!
 
Akabazo k’amatsiko: abazi neza uriya mugabo Karangwa Semushi, bamenya niba ari uwo kwiringirwa koko?! Aho ntibari kugerayo, akikoreza Mzee Rukokoma ibuye rishyushye (ku ruhara!) nk’uko uwitwa Ntawangundi yabigenje kuri Victoire Ingabire?!
Uwiyita Rob Mille Collines ati:
Kubura ibyangombwa kwa Rukokoma, nkurikije ibyo nsoma, byatewe en partie n’uburangare n’akantu ko guhuzagurika bye. Ngo passeport nyarwanda ye yarashize!? Yari he imushirana? Ngo Ambarwanda yarengeje iminsi (21) yo gutanga visa! Ariko ibi s’ukwijijisha kwa Twagiramungu? None se yibwiraga ko ari nk’umuntu usanzwe ugiye gusura Urwanda ku ngoma y’igitugu ya fpr-inkotanyi? Nari nzi ko atayobewe imikorere ya fpr-inkotanyi, igihe yakoranye nayo cyose, haba mu gihe cy’imyivumbagatanyo (n’intambara) mu Rwanda mu gihe cya multipartisme, na nyuma y’intambara. Ahaaa…
Source DHR

8 COMMENTS

  1. Kuri bene The Rwandan
    Ibi bitekerezo byuzuye ubwenge buke (byatanwe na Ngabo, Rob Mille Colline)… uziko byatuma umuntu arwara mu nda! Ibi bitekerezo birimo ubusa cyane! Ubutaha ntimukaduterurire ibitekerezo nk’ibi …

  2. Nabwira uwitwa Ngabo ku gitekerezo cye,ndakumenyesha ko Twagiramungu atanze kugendera kubyangombwa by’abanyarwanda ,ahubwo yimwe passeport nyarwanda ,bityo kuko afite nationalité 2 yashoboraga kuza nku mubiligi,none bamwimye visa!

  3. Kagame , Rutaremara n’abo bafatanyije ubuyobozi bw’igitugu bafite ibibazo byo guhangana n’iriya ntambara yo muri Congo aho bashobora gutungurwa. Ntibashaka Rukokoma ngo abateshe igihe muri politiki kuko ashobora guprofita iyo ntambara akabatega umutego wo kurwana intambara 2 (iyao mu gihugu hagati ya politiki n’iya hanze ya M23 ya gisirikare) babaye bamwigijiyo ngo barebe uko iya Congo irangira ubwo yitonde batamurebera kuri twa turozi (cyanure2) ntazasubire i Rwanda ukundi

  4. None se mu u Bubiligi iyo watse Ubuhungiro bakurekera Passeport ya kavukire? Impunzi se bayiha Passeport cyangwa bayiha Titre de voyage pour Réfugié (Convention du 28 juillet 1951)? Nyakubahwa Twagiramungu se yabonye Nationalité belge? Niba atayifite se yemererwa ate kujya mu Igihugu cye yahunnze ku mugararagaro? Mfite ibibazo byinshi mumbabarire?

    • Muvandimwe emmanuel reka ngusobanurire: Impunzi n’iyo yaba itagira icyangombwa na kimwe ariko ikaba ishaka gusubira mu gihugu cyayo nta kintu na kimwe kiyikumira yewe nta n’icyangombwa igihugu cyayo cyiyibaza kuko urabizi no mu kinyarwanda ko umwana ujya iwabo ntawe umutangira…ibyo rero no mu mategeko mpuzamahanga niko bimeze. Naho F. Twagiramugu afite ubwenegihugu bubiri: Umunyarwanda akaba n’umubiligi (nkwibutse ko itegeko nshinga FPR yishyiriyeho ribyemeza). Nta kibazo yagombye kugira ashatse gusubira iwabo mu Rwanda naho gushaka visa birumvikana kuko yakoreshaga passport itari iy’u Rwanda (Aha naho ndagira ngo nkubwire ko n’iyo yaba adafite passport n’imwe yataha ntakimuhagaritse nk’umwana utaha iwabo anyuze ku miryango ikora ubutabazi nka croix rouge, UNHCR, OIM,…kuko aba ava kure kandi n’inzego z’igihugu cye zigomba kubimenyeshwa ngo yakirwe). Nguhe urugero: Bariya banyarwanda bava muri DRC mu mashyamba wumvise bagira passport (iya Congo cg iy’u Rwanda)???yewe nta n’uba afite agapapuro ko kwa muganga yivurizaho kariho izina rye uretse ibarurwa baba bakorwe n’iyo miryango hanyuma ikamenyesha igihugu cyabo (u Rwanda) ko hari abanyarwanda bashaka gutaha maze u rwanda rukagenzura ko ari abanyarwanda ubundi rukabakira. Sinzi niba wenda Leta y’u Rwanda yaba ikiri kugenzura ko F. Twairamungu ari umunyarwanda!!!!!. None se ubona abava DRC batakirwa bazanywe n’iriya miryango ifasha?! Ubu se ko Leta y’u Rwanda iri gukangurira abanyarwanda bahunze gutaha irabanza ibahe passport??? uwemera gutaha se ariko akaba afite passport y’ahandi baramwima visa kandi bamukangurira gutaha???keretse niba kugira ubundi bwenegihugu ari icyaha. Harya Rwarakabije na bagenzi be bataha bari bafite passport z’u Rwanda cg iza Congo zirimo visa??? Muvandimwe tujye dushyira mu gaciro kandi tureke guca ku ruhande ibintu bigaragarira igitambambuga. Kuri njye F. Twagiramungu nta kindi yagombaga gukora uretse kumenyesha igihugu cye ko atashye kandi ibyo yarabikoze naho nacyo kikamworohereza ibisabwa ngo yinjire mu gihugu cye.(nkwibutse ko hari igihe Leta y’u Rwanda yohereje indege muri Congo-Brazzaville igacyura abanyarwanda bahabaga nta n’icyangombwa nakimwe cy’inzira bafite uretse kwandikwa na UNHCR n’indi miryango ifasha). So iyo ujya iwanyu ntawe ugukumira yewe n’iyo ufite icyaha urataha maze ubutabera bugakora akazi kabwo ariko uburenganzira bwawe bwo kujya cg kuba iwanyu ni ntakuka keretse inzego zibifitiye ubushobozi zikwatse ubwenegihugu…(sinzi niba F. Twagiramungu aribyo byamubayeho…)Ese nibarize: Buriya iyo aza rwihishwa akitura mu Rwanda agahita ajya kwiyereka ubuyobozi bw’umurenge cg Akarere k’iwabo ati naje, bamugira bate? Abazi amategeko munsubize. Ngaho tubeho.

  5. KUGURISHA URUHU RW’IMONDO UTARAYIRASA MU CYICO.

    Twagira yagombye kuba yarabanje gushakisha Passeport y’u Rwanda mbere yo kugira ibyo atangaza.
    Bitihi se akabanza akabona Visa y’u Rwanda.
    Yagombye kuba afite plan B nyuma yo kwimwa visa.

    IKIZAKURIKIRAHO

    Urwanda nk’igihugu cyigenga rufite uburenganzira bwo kwima visa umunyamahanga uyisabye (Umubiligi Twagira).
    Ngo azakora ibishoboka arwinjiremo: Ngaho rero, agiye kuba umucengezi, umu clandestin cyangwa umu sans papiers: Bazamujyana ku Iwawa.
    Twagira imyaka yamaze ni myinshi ariko gushishoza ku macenga ya FPR byaramwihishe, azarinda yinjira mu mva, atarasobanukirwa.

    Padiri Nahimana ibyo avuga ko Politike yaharirwa aba jeunes ntaho yibeshye, kuko ikosa nkiri ntiyarikora!!! Mbere yo gukozanyaho na Musenyeri Bimenyimana uhagarariye Diyosezi ya Cyangugu na FPR yaho, yarabanje yishakira impapuro z’i Buraya, icumbi n’uburyo bwo kwibeshaho. Ibyakurikiye mwarabibonye, bingwa ubu yirihira inzu, aritunze kandi afite ubwenegihugu bw’i Burayi. Uyu niwe mu stratège dukeneye, apana Twagira wahereye za 94 ashyigikira FPR.
    Niba ari umugabo niyerekane plan B, naho kuvuga ngo azarujyamo byanze bikunze kandi yimwe visa, bazamurasa nk’umucengezi ibye bishirire aho !!!!

  6. Nk’umuntu ukuze kandi wakoranye na FPR, Rukokoma yari ukwiye kureba kure akareba impamvu FPR iri kwanga ko aza mu Rwanda nk’umunyamahanga, impamvu ishoboka, nuko baramutse bemereye Rukokoma gukoresha impapuro zo ku mugabane w’ubulayi, bishobora kutorohera Kagame kumufunga no kumukoza icyo ishaka cyose kuko hagize ikimubaho, Leta y’ububiligi yasakuza kuko umubara nk’umwe mu bana bayo, Kagame rero mu kwirinda urusaku n’igitutu cy’abazungu, agomba kumwima kumwangira kuza mu Rwanda yitwa umubiligi, kuko namuta ku ngoyi yitwa umunyarwanda, nta gihugu kizatera hejuru ko umuntu wabo ari kurenganira mu Rwanda, Rukokoma nawe nkeka ko ibi nawe abizi kdi abyiteguye, nagende ariko yiteguye uburoko nkuko biri kuri Ingabire, Mushayidi, Maitre Ntaganda n’abandi.

Comments are closed.