ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IBYO PEREZIDA KAGAME YAVUGIYE I TORONTO MURI CANADA

Taliki ya 28/09/2013, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugiye ijambo i Toronto muri Canada agira ati:“iby’abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiye kugenda, ntabwo igihugu cy’abantu miliyoni cumi n’imwe bose batekereza kimwe”. Yakomeje avuga ko abantu aho kujya impaka z’ukuntu umutekano,ubutabera n’ibindi byaba byiza ngo bagaragaze mu bitekerezo inzira zatuma bigerwaho ngo ahubwo bakora “politiki itagaragaza ibitekerezo, itagaragaza inzira, ikaba politiki ivuga abantu, ituka abantu, [ko rero muri iyo politiki] nta gaciro karimo na busa”.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riranyomoza Perezida wa Repubulika kuri biriya yavuze kuko taliki ya 28/04/2013 twamwandikiye ibaruwa ifunguye ivuga ku karengane n’imiyoborere mibi biri mu gihugu cyacu u Rwanda, dutanga n’ibitekerezo by’uburyo byakosorwa bikabonerwa umuti. Ibyo bitekerezo twabitanze mu bika bitanu: (1)ubutabera, (2)politiki n’imiyoborere, (3)umutekano, (4)ubukungu, (5)n’imibereho myiza y’abaturage. Hashize amezi atanu tumwandikiye mu kinyabupfura biriya we yavugiye i Toronto muri Canada ariko ntiyigeze adusubiza cyangwa se ngo tunabone ko hari ibyo yaba yarakosoye akurikije ibitekerezo twamwandikiye. Ibi bikagaragaza rero ko we ahubwo ibyo avuga n’ibyo akora ari ibintu bibiri bitandukanye. Ibi ariko ntibidutangaza kuko ubutegetsi bwose nk’ubwe bwubakiye ku gitugu n’ikinyoma ari ko bukora.

Muri iryo jambo rye ry’i Toronto aragaya ubwe icyo yise  “politiki ivuga abantu, ituka abantu” kandi ari we muperezida wa mbere w’u Rwanda wadukanye umuco wo gutukana atuka abanyapolitiki batavuga rumwe nawe ngo ni “isazi” azicisha inyundo, ngo ni “ibigarasha”, ngo ni “imbwa”, ngo ni “imburamukoro”, n’ibindi bitutsi tutiriwe turondora hano bitari bikwiye guturuka mu kanwa k’Umukuru w’Igihugu. Abanyarwanda baca umugani ngo “ Umwera uturutse i Bwami bucya wakwiriye hose”. Niba rero Perezida Kagame atukanye nkuko bikunze kumubaho, ntagatangazwe n’uko rimwe na rimwe hari abanyarwanda yamaze gutoza uwo muco mubi wo gutukana bazajya bifata ku gahanga nawe bakamutuka. Biba ari ikosa ry’abongabo, ariko mbere na mbere biba ari ikosa rya Perezida Kagame ubwe wabibatoje. Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI nti turi muri abo nta n’ubwo tuzababarizwamo; kuko mu mahame-remezo yacu yatangajwe taliki ya 10/03/2013 ku rupapuro rwa 24 ingingo ya 6 handitsemo ko imwe mu mikorere yacu ari iyi: “Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy’intege nke n’ubuswa bukabije muri politiki”.

Turamushimira noneho ko i Toronto muri Canada ateruye ngo atuke abantu ku mugaragaro avuga ko baje ino mu mahanga y’Uburayi, Canada n’Amerika gukora mu misarane nkuko yigeze kubivuga kandi azi neza ko mu Rwanda ayobora kuva 1994 kugeza ubu ibibazo bitera ubuhunzi bitigeze bishira, ko ahubwo bigenda byiyongera aho kugabanuka. Ingero za hafi cyane ni Ambasaderi w’u Rwanda i Burundi Agusitini Habimana wahunze mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, Leta ya Kenya ikaza kwanga kurinda ubuzima bwe ikamusubiza u Rwanda, abasore cumi na batandatu baherutse guhungira muri Uganda ikabaha ubuhungiro imaze kumva ikibazo cyabo cy’uko Leta y’u Rwanda yari mu nzira zibajyana ku gahato kurwana mu nyeshyamba za M23 muri Congo, n’abandi benshi bababaye.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje ubu butumwa ku banyarwanda bose risaba Perezida Kagame ko niba yaba afite umutima wo gukora politiki ishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo mu gushaka inzira n’ibisubizo by’ibibazo igihugu cyacu gifite nkuko yabivugiye I Toronto muri Canada, yahera ku gufungura abanyapolitiki yafunze abaziza gusa ko biyamamarije cyangwa se bashatse kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda aribo Dr. Theoneste Niyitegeka na Madame Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi, gufungura abanyapolitiki bashinze amashya atavuga rumwe na FPR aribo  Deo Mushayidi waciriwe igihano cyo gufungwa burundu azira ko yashinze ishyaka  PDP-Imanzi, Bernard Ntaganda uzira gusa ko yashinze ishyaka PS Imberakuri, no gukura Perezida Pasteur Bizimungu na MinIsitiri Charles Ntakirutinka mu gifungo cyo mu rugo nyuma y’icyo muri gereza bazira gusa ko bashinze ishyaka PDR-Ubuyanja. Amashyaka yabo yose kimwe n’ayacu twese agomba guhabwa uburengazira busesuye bwo gukorera mu Rwanda no kwimenyekenisha ku banyarwanda bose hirya no hino mu gihugu abagezaho nta nkomyi  amahame n’imigambi ya politiki ya buri shyaka, maze abanyarwanda bakazihitiramo ikibanogeye binyuze mu nzira z’amatora adafifitse.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 30/9/2013;

Dr.  Gasana Anastase, Perezida w’ishayaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.