Maze iminsi nkurikirana ibibera mu gihugu cyacu cy’uRwanda, nkibaza ibintu byinshi ntabonera ibisubizo ndetse ntafite n’uko nabibaza abakwiye kubibazwa, akaba ariyo mpamvu nahisemo kwandika iyi baruwa kuko nzi ko iri bugere ku bo igenewe.
Mu kiganiro kinyura kuri BBC Gahuzamiryango buri wa gatandatu, bamwe mu bashoferi bavuze amagambo akomeye kandi ahishe urwango abaturage basigaye bafitiye leta y’igitugu iyobowe na Kagame Paulo.
Umwe mu bashoferi yaciriye umugani FPR ati “Ntacyo itwaye igeraho ikagitwara” akomeza asobanura uwo mugani ati “byahereye ku banyonzi babirukana mu mujyi wa kigali turicecekera kuko bitaturebaga, biza kugera ku bahinzi bababuza guhinga ibyo bishakiye turaceceka kuko bitaturebaga, none nitwe bigezeho”.
Undi mushoferi nawe yaravuze ati “Ntabwo tuzakomeza kwihanganira kuvutswa uburenganzira bwacu”.
Ese wowe isomo wumva riri muri izo mvugo ni irihe? njyewe ndasanga ibyo leta y’igitugu ikora byose, ikwiye kumenya ko amazi atangiye kurenga inkombe kuko abaturage barambiwe. imyaka 20 batotezwa,babuzwa epfo na ruguru, bicwa urw’agashinyaguro ubu batangiye kuvuga ikibari ku mutima.
Agapfa kaburiwe ni impongo. twabyanditse kenshi mukatwita abanzi b’igihugu kugeza ubwo muduciriye imahanga kubera kubabwiza ukuri. ese ubu noneho murazibandwa muziganisha he ko abenegihugu bashiritse ubwoba bakaba basigaye basaba uburenganzira bwabo bemye nta mususu?
Imbaraga zo kwica murazifite ariko nazo hari aho zigera zikabura, uwahigaga agahinduka uhigwa. niba musoma amateka,mwagombye kuba mwarakuye amasomo muri Libiya,muri Tuniziya n’ahandi henshi aho abanyagitugu baririmbwaga nk’uko namwe bamwe mu baturage birirwa babaririmba nyamara bagera hirya bakabavumira ku gahera.
Ubu abanyeshuri n’abasheferi babokeje igitutu murabafunga ariko ubwoba bubataha mu mara muba mubasubije bourse zabo n’abandi murabafungura. ese mwibaza ko mwakwica mukanafunga Miliyoni 12 zose z’abanyarwanda?
Abashoferi mwamenesheje mubirukana mu mujyi bafitiye uburenganzira mwiyumviye ibyo bavuze kandi abwirwa benshi akumva beneyo. Demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage,bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage. mwebwe rero ibyo mupanga byose biba bigamije kumenesha umuturage, imiborogo n’amarira byasaze uRwanda kuva ku ruhinja rutakibona agasukari ukagera ku musaza mwabujije guhinga amasaka ngo yinywere urwagwa.
Igihugu mwarakiyogoje umunyarwanda utirimutse akava mu Rwanda ariruhutsa akagenda akubita agatoki ku kandi, abari mu Rwanda nabo babuze aho baca, umunyarwanda yabaye igicibwa mu Rwanda twarazwe na gihanga, umurage dusangiye twese nk’abanyarwanda.
Erega ntimworohewe, haba imbere mu gihugu, haba mu bihugu bibatera inkunga ndetse haba mu bubanyi n’amahanga, ugize icyo avuga muhigira kumumena agahanga.
Ubu umunyarwanda asigaye ahutazwa azira ibyo ingoma yanyu ikora hirya no hino. ntawe mworoheye uhereye kubo mwafatanyije ku ikubitiro mushinga FPR, ukamanuka ukagera no banyarwanda badafite n’aho bahuriye na politiki yanyu basigaye bazingishwa uturago uko bwije nuko bucyeye aho gutaha mu Rwanda bagahitamo kwangara mu mahanga. Ibyo ntawutarabibonye ejobundi muri Tanzania, muri Congo ndetse n’ahandi.
Murababaje kandi mukwiye gusengerwa mukareka amahano mukora.
Itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 11 rigira riti “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.
Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko”.
Itegeko nshinga kandi rivuga ko riri hejuru y’andi mategeko yose. None mwebwe kuko igitugu aricyo mwimirije imbere, muba muvanguye abaturage mushingiye ku bukungu bwabo mubirukana mu mujyi rwagati mubabuza gutwara abagenzi kuko badafite ubushobozi bwo kugura za bisi nk’izo mwazanye muri uwo mujyi.
Mwibagirwa ko nta gihugu kigira abakire gusa, urugero nabaha nuko muri London habamo abanyonzi bakora akazi ko kunyonga ku magare. ese iryo terambere mushaka muzarirusha London? ahaa uwavuga iby’abanyagitugu ntiyabirangiza reka nongere mbahe umusanzu w’inama nk’uko ntahwemye kuwubaha.
Nimusubize inkota mu rwubati, musubize agatima impembero muhe abanyagihugu agaciro mwumve ibyo bavuga iryo terambere mushaka murigereho rihereye hasi ku muturage apana gukubura Kigali mwujujemo imitamenwa yanyu mukabeshya abanyamahanga ngo ni iterambere mugejeje ku Rwanda naho ryahe ryokajya.
Harakabaho uRwanda n’abanyarwanda
Nelson Gatsimbazi
[email protected]