’ ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA BWANA ERASTE BIZIREMA WARI UMUYOBOZI WARYO MU MUGI WA KIGALI WABURIWE IRENGERO ‘’

INTANGAZO N° 010/PS.IMB/NB/2022

Mu kwezi ku Kwakira umwaka wa 2O21, Bwana Eraste BIZIREMA yagiranye ikiganiro cyimbitse kuri politiki y’u Rwanda na TV UMURABYO aho yanenze bikomeye ishyaka rya FPR INKOTANYI.

Muri icyo kiganiro, Bwana Eraste BIZIREMA yavuze ataziga ukuntu ishyaka rya FPR INKOTANYI rikomeje gucura bufuni Abanyarwanda maze arigereranya n’ishyaka rya MRD kugeza aho yemeza ko ishyaka FPR INKOTANYI rishobora guteza akaga u Rwanda rigakora nk’ibyo MRND yakoze ndetse ibintu bikadogera kurushaho.

Kuva Bwana Eraste BIZIREMA yatanga icyo kiganiro yatangiye guterwa ubwoba n’abantu bamuhamagaraga kuri telefoni zitagaragaza nimero ndetse hari n’abamutegeraga mu nzira atashye ku mugoroba.

Mbere y’iryo terabwoba ryiruye yakorewe nyuma yo gutanga kiriya kiganiro, ishyaka PS Imberakuri riramenyesha ko mu gihe cy’ ibazwa rya Prezida Fondateri waryo, Me NTAGANDA Bernard, ubwo yari akurikiranyweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ibyaha binyuranye birimo no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba yabajijwe uko akorana n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri izina na Bwana Erate BIZIREMA rikaba ryaragarutsweho.

Nyuma yo gushakisha igihe kirekire irengero rya Bwana Eraste BIZIREMA maze rigashoberwa, Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri, Me NTAGANDA Bernard yitabaje Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha ( RIB) ariko kugeza ubu ntaraboneka.

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’iryo zimira rya Bwana Eraste BIZIREMA bityo rikaba rimutabariza kandi risaba inzego z’umutekano z’u Rwanda kuba zamwerekana niba zimufite dore ko byagiye bigaragara kenshi ko zifata abantu nyuma yigiye kirekire zikaza kuberekana abandi zikabafungira ahantu hatazwi nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye z’Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu gusoza, ishyaka PS Imberakuri riraburira kandi rigahanurira abakomeje guhohotera inzirakarengane z’Abanyarwanda ko bazabiryozwa bityo rikaba ribasaba gusubiza inkota mu rwubati.

Bikorewe i Kigali, kuwa 15 Kamena 2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri Umukadinda Prezida mu Matora ya 2024 (Sé)