Ishyirahamwe Jambo asbl rigiye kujyana mu nkiko abaryibasiye bakoresheje iterabwoba n’ibitutsi

Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kiganiro cyakozwe imbona nkubone hakoreshejwe urubuga nkoranyambaga rwa Facebook kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018, uhagarariye ishyirahamwe Jambo asbl, Bwana Gustave Mutware Mbonyumutwa yatangaje ko iri shyirahamwe ahagarariye ririmo gutegura uburyo rizarega abantu batandukanye bibasiye abagize iri shyirahamwe bakoresheje iterabwoba n’imvugo isebanya ndetse igamije n’ivangura.

N’ubwo bwose benshi muri abo bantu batabarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ariko ibimenyetso si iby’ibura kuko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari mu baje kw’isonga ubwo yagereranyaga abanyamuryango ba Jambo asbl nk’abana b’abaNAZI kandi ibyo akabikora ku rubuga nkotanyambaga rwa twitter!

Muri icyo kiganiro kandi buri wese yahabwaga umwanya wo kubaza imbona nkubone agahabwa igisubizo, humvikanye bamwe mu banyarwanda bagaragaza impungenge z’uko iri tegeko ririmo kwigwaho mu nteko nshingamategeko y’ababirigi ryahindurwa intwaro ya politiki na Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye hagamijwe gufunga umurwa abavuga ibitagenda mu Rwanda cyangwa hagamijwe gucecekesha abavugira ahagaragara ibyaha bitagira ingano byakozwe ndetse bikomeje gukorwa na FPR mu Rwanda no mahanga.

Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi akenshi cyakozwe mu rurimi rw’igifaransa:

https://www.facebook.com/jambo.asbl/videos/1622578684523820/