Itangazo: Ishingwa rya komite y’ubumwe n’ubwiyunge

    Taliki ya 23 Gashyantare 2013

    Mu kinyejana gishize, amateka y’U Rwanda yakunze kurangwa  n’umwiryane n’intambara za kirimbuzi. Abanyarwanda basubiranyemo, bahekura abavandimwe.

    Inkomoko y’ayo mahano ni irari ry’ubutegetsi, ni ubutegetsi bubi bugendera kw’iterabwoba, kw’ivanguramoko n’uturere, bugakoresha akarengane, igitugu no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhindura Abanyarwanda ingaruzwamuheto.

    Joseph Matata

    Abanyarwanda muli rusange ntibahabwa ubwinyagambure ngo batange ibitekerezo byubaka, ahubwo barafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo bagahinduka impunzi.

    Ubwicanyi bwarenze inkombe  mu ntambara yo muli 1990 kugeza muli 1994, aho abarasanaga batatiye igihango cy’u Rwanda, bakoshya abatoni babo kwica abo badahuje ubwoko, akarere cyangwa ibitekerezo bya politiki. Iryo shyano ryarakomeje kugera n’aho byarenze imipaka y’igihugu, maze abayobozi b’u Rwanda batangira gukurikirana impunzi  mu bihugu zahungiyemo bagamije kuzica no kuzigirira nabi. Ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’U Rwanda.

    Kubera izo mpamvu zose, twe abashyize umukono kuli ili tangazo, dufatanyije na bagenzi bacu duhuje umugambi, twashinze Komite yo gukusanya, kwiga no gutanga ibitekerezo ku bibazo birebana n’Ubumwe, Amahoro  n’Ubwiyunge mu Rwanda.

    JMV Ndagijimana

    Komite  y’ubwiyunge ni urwego rwigenga, rudakorera mu kwaha kwa Leta. Ifashwa n’abajyanama n’abahuza b’inararibonye, bakunda U Rwanda n’Abanyarwanda nta vangura, kandi bazwiho kuvugisha ukuri no gukoresha ubutabera.

    Umwe mu bahuza bakuru bemeye gushyigikira inshingano y’ubwiyunge ni Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

    Komite y’Ubwiyunge iboneyeho kumushimira by’umwihariko no gushimira abandi banyarwanda b’inararibonye bahise bitabira uyu mushinga bakemera kutubera abahuza cyangwa abajyanama.

    Amashyaka ya politiki, amashyirahamwe yigenga, abantu ku giti cyabo batugiriye icyizere, nabo  tubashimiye tubikuye ku mutima.

    Komite y’Ubwiyunge iraritse Abanyarwanda bose bakunda amahoro n’ubumwe, b’intera zose, b’amoko yose n’uturere twose, aho batuye hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kugira ngo bashyigikire kandi bitabirire uyu mushinga ugamije kubafasha gusasa inzobe, kubabarirana, kwiyunga no gusabana, maze bakarangamira kubaka U Rwanda rushya rugendera ku buyobozi buhumuriza kandi burengera buri munyarwanda, muli demokrasi, mu mahoro, mu bumwe no mu majyambere.

    Mw’izina rya Komite y’Ubwiyunge

    Ndagijimana Jean-Marie Vianney

    Matata Joseph

    Sisi Evariste

     

    Comments are closed.