Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter

Maze kubona inkuru y’uko Bwana Nyandwi Salatiel (Cyangwa Nyandwi Celestin) yaganiriye n’abanyamakuru ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe I Kigali, maze kumva ibyo yabajijwe n’ibyo yasubije, maze no kumva ko abantu benshi barimo kwibaza ko ngo Ihuriro Nyarwanda RNC ngo ryaba ryaratereye agate mu ryinyo ngo ntirigire icyo rivuga ku kwegura kwa Nyandwi Salatiel (rimwe na rimwe wiyita Nyandwi Celestin.
Ntabwo rero Ihuriro RNC ryabonye ko ari igitangaza kuba umwe mu bayoboke ahisemo kurisezeraho akajya aho abona hamusubiriza ibibazo yaba yibaza.
Mpereye ku nyandiko yatangajwe na Igihe.com ariko nagira ngo nibutse ko Ihuriro Nyarwanda RNC Atari “rya Shyaka rya Kayumba” Ndibaza ko Kayumba uyu igihe.com yavuze yaba ari General Kayumba Nyamwasa, akaba Atari we reo wahimbye RNC, abashyizeho ihuriro Nyarwanda RNC amazina yabo mwayasanga kuri site ya RNC.
Umutwe w’inyandiko y’Igihe.com rero baragira bati: Uwari ushinzwe umutekano muri RNC uheruka gutahuka yavuze akamuri ku mutima.
Njye nagira nti ni byiza cyane kuba Nyandwi yavuze akamuri ku mutima. Muri make yiniguye twizere ko nta munyarwanda yewe nta n’undi muntu uwo ari we wese ibi byabangamiye” Uziko iyo umuntu avuze akamuri ku mutima yumva aruhutse??”
Nyandwi Celestin (cyangwa Salatiel) bitewe n’iryo ababwira uyu munsi ni umunyrwanda wari umaze imyaka 18 mu buhungiro, muri iyo akaba yari amaze 15 mu gihugu cya Afrika y’Epfo aho yageze mu 1998. Nyandwi akaba ari muri ba banyarwanda bahunze bakiri bato cyane kuko aribwo yari akijya mu mashuri yisumbuye.
Nyandwi kimwe n’izindi mpunzi nke zageze muri Afrika y’Epfo muri iriya myaka yahuye cyane n’ikibazo cy’imibereho kuko kubona akazi byari bikomeye kandi umuntu agomba kubaho, dore ko Africa y’Epfo impunzi nta rwego ruzitaho nk’uko bizwi mu bindi bihugu byateye imbere, Nyandwi rero nk’umuntu wari yaranyuze mu mashyamba ya Kongo ariyo Zaire y’icyo gihe ari muri rwa rubyiruko rwigeze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n’ingabo zari zimaze gutsindwa mu Rwanda. Nyandwi yakomeje ishyamaba ryose ashakisha aho yamenera akibonera ubuzima.
Yaje kugera muri Afrika y’Epfo rero akazi kari gahari yashoboraga kugerageza kari akazi k’uburinzi (Securité), ako kazi Nyandwi yagakoze igihe kinini aza kugera ubwo agera no ku mwanya w’abagenzura abandi aho bapanzwe (Posts).
Nyandwi yaje kurongora umukobwa w’umwenegihugu dore ko abenshi babashaka kugira ngo babashe kubona ibyangombwa bya Afrika y’Epfo, ariko mu gihe we yari akirimo ashakisha uburyo yabona ibyo byangombwa uwo mugore we yamufashije kwandikisha ikompanyi y’uburinzi (Security Company) ndetse baranayifatanya kuko nta munyamahanga ubyemerewe adahagarariwe n’umwenegihugu.
Kompanyi yabo yarakoze ibona n’ibiraka hirya no hino mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria, Nyandwi yabaye umuntu washyikiranaga n’abanyarwanda benshi kandi akanakunda gusabana
Nyandwi rero yaje kumenyana n’abari bashinzwe gucengeza amatwara y’Ihuriro Nyarwanda RNC, ubwo bahuraga n’abanyarwanda mu nama yabo ya mbere bo mu mujyi wa Pretoria dore ko kompanyi ye yari ihafite akazi ko kurinda amazu yo muri za Complex (Umuntu yabyita nk’imidugudu), kubera ko Nyandwi yari atuye I Johannesburg yahise abasezeranya ko azabageza no ku bandi banyarwanda baba I Johannesburg n’ubwo bamwe muri bo bari bahafite n’izindi nshuti.
Igihe cyarageze rero Nyandwi abazana mu nama ya kominote y’abanyarwanda yari yateraniye kuri Kiriziya gatulika (Christ The King Cathedral) I Johannesburg. Aho niho abari bashinzwe icengezamatwara ba RNC bahuye bwa mbere n’abatuye Johannesburg, igihe cyo gushyiraho inzego z’agateganyo Nyandwi nk’umuntu wabahuzaga cyane n’abaturage ba Johannesburg, abenshi bifuje ko yaba muri Komite y’agateganyo agakomeza akabafasha kugera no kubo batari bahuye. Muri Komite rero buri muntu agira icyo ashinzwe, kandi ashobora no gukora, Nyandwi yahimbiwe umwanya w’ushinzwe umutekano kuko aricyo yari asanzwe akora mu buzima bwe busanzwe. Indi irimo yagiye ihabwa abandi ahanini ni imirimo isaba umuntu wize kandi namwe nk’uko mwamwiyumviye aracyakeneye kugera mu ishuri.
Nyandwi mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru nta na hamwe yaba yagaragaje ko yarinze umutekano, ikindi aho Ihuriro ribarizwa ku isi hose nta handi mwaba mwarumvise umwanya w’ushinzwe umutekano uretse muri Africa y’Epfo aho uwo mwanya wari uwa Nyandwi.
Nyandwi yaje kugera aho atandukana na wa mugore we w’umwenegihugu, bituma akazi ke kagenda nabi, ibiraka biragabanuka n’aho bibonetse amafaranga yagera muri banki, umugore agakuraho urwe ruhare kandi ubwo na dosiye yo kwaka ubwenegihugu binyuze mu bushyingiranwe n’uwo mugore yahise ipfa.
Nyandwi rero abifashijwemo n’intore ngo zishinzwe kujyana abantu muri ambasade yashoboye kwegera Didier Rutembesa uy nawe uzwi cyane mu kureshya impunzi azemerera ibitangaza bibaho n’ibitabaho, yamubonyemo iturufu ndetse anamusaaba kujya amugezaho ibyo yise amabanga ya RNC
Mu bibazo yabajijwe ndetse n’ibisubizo Nyandwi yahaye abanyamakuru mwiyumviye ko nta mabanga azi ahubwo yaranzwe no kurya indimi!
Nyandwi rero ntiyegereye abo bantu kuko ashaka kumenya uko u Rwanda rufite amahoro cyangwa rwateye imbere ahubwo yashakaga uko yakwibonera PASIPORO maze kuko yari amaze imyaka myinshi mu gihugu agashaka uko yatezamo uruhushya rumwemerera gukora imirimo ye bwite mu gihugu cy’amahanga (Business Permit), ibi ntibyamuhiriye kuko abayimukinze mu maso bamuhaye conditions.
Mu minsi miki hateguwe ya nama y’umushyikirano yagombaga kuba mu kwezi k’ukuboza 2012 (
12/2012) bamusaba ko yajyayo akajya kureba ngo akazaza akabwira abandi uko mu Rwanda bimeze, ibyo abeshya ko yasanze amahoro ahinda ni ibinyoma kuko yari amaze iminsi abaza uwitwa Emmanuel Imanishimwe nawe watashye muri gahunda nk’iyo ubu ngo akaba akora mu biro bya perezida kagame, yahoraga kuri Telefoni rero n’uyu Emmanuel amubaza niba azagenda bakamwemerera ko agaruka kuko we atigeze ateganya na rimwe gutaha burundu. Emmanuel nawe rero wari ugihabwa akazi ari mu igeragezwa dore ko akora yibombaritse kuko avukana na Hatari Augustin wa munyamakuru uri kuri listi y aba ruharwa.
Kuva Nyandwi yamenyana na Didier Rutembesa umujyanama wa Ambasade y’u Rwanda yatangiye kujya agendera kure bagenzi be bo muri RNC, agashakisha impamvu zimusibya inama n’izindi nzitwazo. Cyakora yabwiye bamwe mu nshuti ze ko akeneye ko Rutembesa amuha pasiporo agashakisha uburyo yayikoresha mu gutabara kompanyi ye.
Igihe cyo kujya mu nama y’umushyikirao rero kigeze ya, abamugejeje kuri Rutembesa aribo Ediso Niyibizi n’umugore we Louise bamubwiye ko nta kundi agomba kugenda.
Nyandwi yagiye aseta ibirenge, agize n’ibyago ku kibuga cy’indege cya Johannesburg bamubajije impamvu atemberana Pasiporo irimo ubusa, itanerekana ukuntu yinjiye muri afrika y’Epfo yasobanuye ko yari impunzi akaba yisubiriye iwabo, bamubajije ikibyemeza abaha ibyangombwa by’impunzi yari asanganywe barabisigarana baramureka aragenda.
Ubu rero Nyandwi arimo kubeshya abanyamakuru ko yatashye kandi ko yishimiye ibyo yabonye, ku rundi ruhande yirirwa ahamagara abari muri Afrika y’Epfo kwa Louise na Edison bamushutse, ko Didierd yamutekeye umutwe akamugurira itike igenda gusa, kandi ko pasiporo yamujyanye idashobora kumugarura kuko nta viza ashobora kubona bityo gahunda yo gutabara kompanyi ye ikaba itagishobotse!
Gusa yavuze ko ashaka kunyura inzira y’ubutaka agapfa gusubira gutangira ubuzima bw’ubuhunzi, na kompanyi akayikoresha mu mazina y’abandi.
Nyandwi rero ngo akaba azahaguruka mu Rwanda mu byumweru 2 biri imbere. Ubwo ba maneko ba Kagame mumucungire hafi.
Nyandwi Salatiel (Celestin )rero mwiyumviye ko Atari akataraboneka muri RNC kuko ahari adahari RNC irakora kandi izagera ku byo yiyeeje kuko Salatiel Atari ashinzwe igenemigambi kandi mwiyumviye ko nta kintu yari yishoboreye, ibyo yabeshywe n’abamujyanye mu Ihuriro yagize amahirwe yo kubivumbura no kumenya ibyo yita ukuri, ahasigaye twamwifuriza kuba mu kuri yahishuriwe na Didier Rutembesa.
Nyandwi Salatiel (Celestin) ntabwo twamenya ibyo tukwifurizamo amahirwe kuko ufite indimi nyinshi. Niba ugishaka kugenda iy’ubutaka ukajya kuramira ikompanyi yawe, niba uzajya I Cyangugu gukora business, ibyo uzahitamo byose nkwifurije amahirwe yo kubigeraho.
Ku bagutayeho amafaranga n’igihe cyabo ngo bazagukuramo amabanga ya RNC nabo nabifuriza kwihangana burya mu rusimbi urunguka cyangwa ugahomba.
Ku banyamakuru mwaganiriye nabasaba kwongera kukubaza neza ku kibazo cy’ubufatanye bwa RNC na FDRL ndetse no ku birindiro bya RNC muri Kongo kuko ari bimwe mu bihangayikishije Kagame kandi nib anta gisubizo ubifitiye bazagufungane n’uwagutayeho akayabo k’amafaranga kuko yababeshye ko uri igihangange mu Ihuriro Nyarwanda RNC.

Claude Marie Bernard Kayitare
Itsinda ry’Itangazamakuru
Africa Chapter

kayitare RNC

 

4 COMMENTS

  1. Claude Marie Bernard Kayitare urakoze kutugezaho aya makuru. Uyu Nyandwi Celestin asa nkuwatezutse kuntego ye ariyo; gusura abana be bi impanga yabyaranye n’umugore wabandi yari yarinjiriye. Uwo mugore (uzwi nka Fina, akaba akoresha izina rya Nyiratunga Jeyden Jordan kuri facebook) yari yarataye umugabo we wumuzungu uba Cape Town, ndetse ubu amakuru twizeye atubwirako nyuma yaho ajyanye abana mu Rwanda, yaba ari munzira agaruka (Mozabique) ajya South Africa kongera kwiyunga nuwo muzungu kuko ngo ubuzima bwo mu Rwanda bwa munaniye. Ikindi kandi uyu Nyandwi Celestin asa nkuwandujwe indwara yo gutera amada, aho umugorewe wemewe n’ amategeko amwanze.

    Mumyaka mike ishize, uyu Nyandwi mbere yuko abyara izo mpanga, yateye undi munyandwaka kazi inda ndetse amubyarira umwana mwiza w’umukobwa atarabasha kubona imbonankubone. Usibye agafoto ke yamwoherereje. Twababwirako uwo mwana nyina ya mujyanye kuba muburayi akimutwite.

    Uyu Nyandwi rero nkaho yakoreye urubyaro rwe, yirirwa abeshya abaturage ngo RNC yaramushutse? Ese niba yaragushutse ninayo yashutse abagore bawe ngo bakwime abana bawe? Emera upfe kigabo aho kwitwaza RNC kuko RNC yo ntiteze kuzasenyuka. Nugira Imana ukava mumenyo ya rubamba, uzashimire Rurema kuko Didie Rutembesa yakurushije ubwabakame.

  2. Iyi nyandiko ntabwo isubiza ibyo Nyandwi yatangaje ahubwo bisa n ibitutsi biri personal. Ese RNC ko yemera democracy kuki umuntu uyivuyemo agomba gutukwa gurcyo? Ikindi kinasekeje ni uko muri abandika ubu, bamwe uzasanga nabo batashye mu minsi ya vuba. Nkuko nakunze kubyandika, kuki inkuru zose ziva South Africa zitajya zisiba kwandika izina rya Rutembesa?? Wamunyereka uwo mugabo rwose.

  3. Ariko Claude wihaye uriya mugabo celestin, ubuse wowr bavuze ibigwi
    byawe byagenda bite? tukwivutse se ucumbikirwa ninshuti yawe utagira aho kuba kubwo umugisha muke akaza gufungwa ntunamusure ahubwo naho afunguriwe ukajya kumuhamagarira abapolsi ngo hari umuntu watorotse gereza byose arukugirango bamusubizemo uhite ubona inzu utaruhiye icyindi uvuga ngo nyandwi yari umurizi nibyo koko kandi we abifitiye na certificate, hanyuma se wowe ko wakoze ako kujya urarira urugo rwo kwa Ethienne mutabazi nkaba bazamu bo murwanda nkwibitse igihe Ethienne yakoreraga Arusha wirirwa wozayo amasahane ukoropakugeza naho wafuraga n amkariso y umugore nabana, none ubu urambara ikote na karuvate ukifotoza ngo
    ushinzwe zamakuru muri RNC. ikindi wowe wa muswa we nawe iyo RNC uvuga ngo siya kayumba,, itangira urabizi? bayishakira izina wari uhari. ariko nkubu umenye ukabimbaza nagusobanurira. nkubwire se aho inama yambere ya kayumba yihohora ngo bamuyoboke yabereye,, uzahabaze Frank muri Soshanguve. muhoteli na karegeya. hamwe naband bana bake babanyarwanda bari baje kumva uduteshwa, gusa mujye mureka amatiku no gushaka gusebanya kuberako mutahuje imyumvire nibitekerezo. kayumba abantu bose nibamara kumumenya neza azasigara arwanwaho namuramuwe gusa kuko .nyirangorwa Rosette we ntanibyo yakwishoborere, ndarangije ngaho nimunyanjame ngo nfana uriya mwicanyi nka kayumba ngo ni Kagame.

  4. Niko bwana Claude Marie Bernard nkwibarize, iyi article wabanje kuyitekerezaho cyangwa wayandize unaniwe. Wavuzeko Nyandwi akeneye kugera mw’ishuri nawe ukeneye kugera mw’ishuri ry’itangazamakuru. Iyi si inkuru ni amatiku, 90% uravuga ubuzima bwite bwa Nyandwi, ese ubwo uwavuga ubwawe waca he? Mbonye Zuma akuzi imbere n’inyuma!!
    Ubwo mu minsi mike nawe nitukumva ku gihe.com uwasigaye inyuma nka Karekezi azandika ati Claude uriya ntiyigeze yandika ibintu bifite ireme, ahubwo se ibiganiro bye kw’itahuka mwumvaga atari ugupapira? Nguko iyo abantu bashwanye hakurikiraho character assassination

Comments are closed.