Muri M23 ubwumvikane bucye bukomeje kuba bwose

Nyuma y’irasana hagati y’abashyigikiye General Sultani Makenga n’abashyigikiye General Bosco Ntaganda i Rutshuru ku cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013 mu mugoroba, ubu ibintu ntabwo birasobanuka kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2013.

General Makenga
General Makenga

Benshi mu basirikare ba M23 bashyigikiye  General Makenga bakunze kwitwa Kimberembere bavuye mu duce twa Rubare, Rutshuru-centre, Ntamugenga, Nyongera et Mabenga, utwo tukaba ari uduce dukomeye two muri Rutshuru, abo basirikare bagiye gushinga ibirindiro ku misozi yirengeye ya Mbuzi, Runyonyi na Nyabitona, muri groupement ya Bweza, chefferie ya Bwisha.

Nk’uko bitangazwa n’umusirikare mukuru wa M23 utashatse ko amazina ye atangazwa, ngo gufata imisozi bigamije kubuza ingabo zishyigikiye General Bosco Ntaganda zizwi nka Kifuwafuwa kugira igikorwa zakora kigamije kurwana.

Col. Baudouin Ngaruye
Col. Baudouin Ngaruye

Abandi basirikare bashyigikiye General Makenga berekeje i Bunagana ku mupaka n’igihugu cya Uganda hakaba ari mu birometero bigera kuri 20  uvuye i Rutshuru Centre.

Ubu ingabo ziyobowe na Colonel Baudouin Ngaruye uri ku ruhande rwa General Bosco Ntaganda ziragenzura Rutshuru-centre, Nyongera, Kiwanja na Rubare. Ariko ingabo zabo ni nkeye mu tundi duce.

Amakuru aturuka muri Rutshuru aravuga ko uduce tumwe twavuyemo ingabo za M23, ubu twatangiye kwigarurirwa n’ingabo za FDLR, ngo ku wa mbere tariki ya 25 Gashyantare ingabo za FDLR zigaruriye igihe gito localité 3 y’i Rugari ahagana mu birometro 40 mu majyaruguru ya Goma.

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. Turabashimira amakuru meza mutugezaho tunabifuriza amahirwe nimigisha ariko rwose nimutuvaganire rwose kuko igihugu cyacu kigejejwe aharindimuka mugihe abakigejeje aha bo batemberere muri za RangeRover,V8 nibindi twe inzara itumaze sawa murakoze.

  2. uhuu kabila ntababonye urwaho se muzongere inzozi za Kazarama zo kujya kinshasa wapi mwitege SADC,nubundi abakongo ntibigeze baha amahirwe m23 itarimo Napoleon Laurent Nkunda

Comments are closed.