Itangazo rigenewe abanyamakuru « Faustin Twagiramungu, ruhukira mu mahoro »

Faustin Twagiramungu

Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko bwana Faustin Twagiramungu, umwe mu bashinze icyo kigo, yatabarutse kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023.

Faustin Twagiramungu ni umwe mu ntwari z’u Rwanda zarwanyije igitugu zivuye inyuma, aharanira demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ni muri urwo rwego Faustin Twagiramungu yabaye umwe mu banyabwenge bafashe iya mbere mu mwaka wa 1990 bagashyira umukono ku nyandiko yasabaga ko politiki y’amashyaka menshi yakongera guhabwa urubuga mu Rwanda. Ntibyateye kabiri, mu mwaka wa 1991, yabaye mu bari ku isonga ryo kuvugurura ishyaka MDR, atorerwa kuriyobora mu mwaka wa 1992.

Faustin Twagiramungu azahora yibukwa mu mateka y’u Rwanda nk’umunyapolitiki wagerageje guhuza uruhande rwa guverinoma y’u Rwanda n’urw’inyeshyamba za FPR Inkotanyi zarwanyaga iyo guverinoma.
Nyuma yuko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994, bwana Faustin Twagiramungu yemeye kuyobora guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge yagiyeho mu bihe bitari byoroshye, ubwo ubwicanyi ndengakamere bwari bumaze guhekura umuryango Nyarwanda.

Bwana Faustin Twagiramungu yeguye ku buyobozi bw’iyo guverinoma tariki ya 28 Kanama 1995 ari kumwe na Seth Sendashonga wari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, ku mpamvu zishingiye ahanini ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorwaga kandi binashyigikiwe n’ ubuyobozi bw’ingabo zari zimaze gufata igihugu z’ishyaka FPR.

Mu mwaka wa 2003, bwana Faustin Twagiramungu wari warahungiye mu gihugu cy’ u Bubiligi yiyemeje gutaha ndetse yiyamamarira umwanya wa perezida wa repuburika. Ayo matora yaranzwe n’iterabwoba n’uburiganya ku buryo yarangiye mu Rwanda hongeye kwimikwa igitugu ari nacyo gikomeje gushora abanyarwanda n’abatuye akarere mu ntambara zidafite ikindi zunguye uretse ubusahuzi, kumena amaraso y’abaturage no kwimakaza umwiryane.

Institut Seth Sendashonga irahamagarira abanyarwanda gukomeza urugamba rwa Faustin Twagiramungu rwo guharanira amahoro arambye mu Rwanda, ayo mahoro akaba agomba gushingira kuri demokarasi nyayo, ku bwisanzure bw’abaturage, ku butabera nyabwo, ku bumwe n’ubwiyunge bw’abagize umuryango Nyarwanda.

Institut Seth Sendashonga iboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera kandi irawizeza gukomeza kuwuba hafi.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 03/12/2023

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa Iscid asbl

Faustin Twagiramungu