ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Nyuma y’uko abashoferi ndetse n’abanyeshuri bamariye gutanga ibaruwa mu biro bya minisiteri w’intebe ndetse bakanagenera kopi perezida wa repubulika n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda igaragaza akarengane bakomeje gukorerwa n’ubutegetsi burangajwe imbere na FPR,maze bagahurira muri gare ya Kacyiru,aho bari bategerejwe n’abagera kuri Magana abiri kugirango babamenyeshe ko iyo baruwa yakiriwe ndetse babonereho no gutaha,bakimara kuhagera bagatungurwa no gufatwa n’igipolisi kitwaje ibikoresho bwop guhosha imyigaragambyo,ishyaka PS Imberakuri riratangariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko igikorwa cyo gufata aba bashoferi ndetse n’abanyeshuri kigayitse kandi kidahesha agaciro ubutegetsi buyobowe na FPR.Kuba kandi abafashwe bagaragaramo Imberakuri cyane cyane umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste ndetse nuhagarariye FDU Inkingi mu mugi wa Kigali bwana NTAVUKA Martin bigaragara ko byari mu mugambi wo gufata abasanzwe bagaragara mu mashyaka atavuga rumwe na leta.

Igitangaje nuburyo abafashwe baribiturije nta gikorwa na kimwe kigaragaza imyigaragambyo bakoze maze,igipolisi kikarenga kikabafata.Niba no gutanga ibaruwa bibaye icyaha ubwo u Rwanda ruraganahe?

Ubutegetsi burangajwe imbere na FPR bukwiye kureka kwikanga baringa y’imyigaragambyo kuko abanyarwanda bazi neza inzira zikoreshwa kugirango abantu bakore imyigaragambyo.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kurekura aba bashoferi ndetse n’abanyeshuri bafashwe basaga mirongo ine (40),maze bugakorera abanyarwanda ibyo bifuza bakareka kugumya kwikanga ko abaturage bashobora kubahinduka.

Ubuyobozi bw’ishyaka.