Général Laurent Munyakazi yaguye muri Gereza ya Kimironko

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Général Laurent Munyakazi yitabye Imana aguye muri Gereza ya Kimironko kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeli 2013.

Gen Laurent Munyakazi yakomokaga mu cyahoze ari Byumba, yabaye umujandarume mu gisirikare cya mbere ya 1994, yinjiye mu gisirikare ari muri Promotion ya 14 y’ishuri rikuru rya Gisirikare ari kumwe na bagenzi be, twavuga nka Gen Paul Rwarakabije, Gen Iyamuremye Gaston na ba nyakwigendera Lt Col Léonard Nkundiye, Lt Col Dr Mugemanyi n’abandi.

Mu 1994 yari muri Jandarumori ategeka Groupe Mobile, Camps Muhima afite ipeti rya lieutenant colonel, FPR imaze gufata ubutegetsi kubera ubucuti yari afitanye na General Karenzi Karake kubera ko babanye mu kitwaga GOMN (Groupe d’Observateurs Militaires Neutres) yagarutse mu Rwanda asiga abasirikare bagenzi be ba FAR yategekaga mu kigo cy’ahitwa Buronge hafi y’umujyi wa Bukavu.

Akigera mu Rwanda yarizewe ashyirwa imbere ku buryo yazamuwe mu ntera kugera ku ipeti rya Général Major, ndetse ashingwa no gutegeka akarere ka Gisirikare ka Gisenyi na Ruhengeri.

Nyuma  yo gukora raporo ishinja lieutenant général Charles Kayonga kwiba inka z’abagogwe akabeshyera abacengezi, kimwe n’uko yari afite amakuru ahagije ku bwicanyi na za kinamico byakorwaga n’ingabo z’u Rwanda mu ntambara yiswe iy’abacengezi, abahanga mu gutekinika bamukoreye dosiye aregwa muri gacaca   icyaha cya Genocide ngo yaba yarakoreye kuri Sainte Famille. (Ngo hari abasore b’abatutsi batwawe n’interahamwe zijya kubica ahari ntiyagira icyo abikoraho) Abamushinjaga bamuregaga ubufatanye mu bwicanyi na Padiri Munyeshyaka wari Padiri mukuru wa Sainte Famille mu 1994.

Nyuma yo gukatirwa na Gacaca ya Rugenge yari yateraniye muri Camps Kigali igihano cyo gufungwa burundu, urubanza rwe rwakomereje kuzurungutana mu nkiko za gisirikare aho mucuti we Karenzi Karake yari ayoboye inteko yongeye kumukatira burundu ndetse urwo rubanza rwageze no mu rukiko rw’ikirenga rurusubiza mu nkiko za gisirikare ruvuga ko nta bubasha bufite bwo kuburanisha urwo rubanza. Munyakazi n’ubwo ntako atari yagize ngo yerekane ko ari umwere yongeye gukatirwa n’inteko yari iyobowe na Lt Gen Nyamvumba.

Yaguye muri Gereza ya Kimironko kubera ubuzima bubi dore ko yitabye Imana atangiye guhuma kubera kuba ahantu hatari urumuri ruhagije no kubera indwara y’amaso yari asanganywe.

Ubwanditsi

The Rwandan

16 COMMENTS

  1. Imana imuhe iruhuko ridashira na famille ye yihangane.Rwarakabije afashe famille ashyingurwe mucyubahiro cy,umusirikare.Wamwirengagije arwaye ariko noneho gira imbabazi.Ni uko bigenda mu isi icyo nzi ni uko umuntu wese Habyara yahaye amata akiha gucira amaraso ayereka inkotanyi apfa atagira kirengera.

  2. Amakuru y’impamo avuga ko General Munyakazi yakorewe ibintu bibi cyane. Ngaho kwanga kumuvuza amaso, ngaho kwanga ko asurwa bitewe n’uwarinze gereza uwo munsi, nguko gucishwa bugufi, ibitutsi, nguko kushyirwaho igitugu ngo ashinje ibinyoma bagebzi be ba FAR bari Arusha ariko we akabyanga…byose Kagame abizi kandi abishaka.

    général Munyakazi amaze iminsi arwariye i Kibagabaga aho kumuvuriza Faical ifite ubushobozi buhagije kugeza ubwo ashizemo umwuka muri iki gitondo. abarwarije abantu Kibagabaga bazi maneko zari zihuzuye zihinda abaje kumusura. Ese babonaga yabacika.

    Amakuru avugwa ubu, Gereza ntiraha umurambo umuryango we. Abavugana na Kagame na Rwarakabije bababwiye ko kumwica rubozo byarangiye noneho baretse byibura umurambo we ugahabwa umuryango agshyingurwa. Kagame, Kayonga Charles ko mutazatura nk’umusozi mwarekeye aho.

    Munyakazi iruhukire, unsange izindi nzira karengane za FPR Imana iguhe iruhuko. ridashira.

  3. Ntawashimishwa nuko undi yapfuye! aliko Munyakazi yahagalikiye abicanyi kuli ste Famille ndetse abo basore babuze bavuzwe haruguru batwawe nyuma gato yo kwca muli ste Famille byose yali abizi, halimo uwitwaga Gasongo,n’undi wali ufite kiosque kuli ste famille n’abandi ntibuka,Imana imwakire aliko ibyabaye muli iliya kiliziya ntacyo yabikozeho kdi yarabifitiye ubushozi. kuba yarafunzwe ntiyahohotewe mwibeshya,gufatwa nabi afunze byo sinabihakana birashoboka,nimwe mubizi.

  4. Ntambabazi nankeya mifitiye. None se yagambaniraga bagenzi be ba FAR yumvako FPR izamuhemba iki? Ngicyo gihembo kandi nundi uri kwiyumvamo kugambanira abandi, FPR izamukoresha maze nirangiza imuhembe urwo ihembye Munyakazi.

  5. yari yaratinze gupfa nabanyarda yahemukiye agakorera kagame nubwo ntawutazapfa abandi nkawe bitegure eg gatsinzi niko satani akora

  6. uriya wunze mubahimba binyoma ngo Munyakazi ngo batwaye Bagasongo ahari ntiyagira icyo akora, mwibutse ko nawe amaraso ya Munyakazi azamugendaho.

    kalisa we ko nanjye nabikurikiranye, hariya Rugenge uhakanye ko abishe bariya Bagasongo batabihaniwe kandi ko batigeze bavuga ko Munyakazi yarebereye. urubanza ntirwabaye 2003 duhari twese. uzabaze abakoze ayo mahano ko batabihaniwe.

    Mubonye ko mutakimukeneye mutekinika dossier ya génocide ya sainte Famille n’ahandi muri Kigali nkaho yari hose nk ‘Imana. Uzabaze Rugege uriya ko muri cours supreme Munyakazi aterekanye ibinyoma bya Major Bizimungu urupapuro k’urundi akaba imbwa akakwepa urubanza. Wowe ibuka ko auditorat yariye indimi igasaba ko urubanza ruhagarikwa. Rugege ati sawa, rusubiwemo ati ndi incompetent ruge muri gacaca ya Rugenge.

    Mbwira ukuntu umuntu aburana kugeza cours supreme noneho bakaba ariho bavuga ko inkiko zisanzwe ari incompetent…nawe nduzi uzi gutekinika ibinyoma.

    Ese kagame na Kabarebe babonye ubwicanyi bwe amaze gutera amapeti yose kugeza naho ategetse akarere ka gisirikari. Izo mbabazi raa zivuye niba atarazize ubuhutu gusa.

    Nduzi ubabajwe nibyabereye sainte Famille ni byiza ko udasabira gufungwa FPR yishe impunzi n’amabombe kugeza naho ibasenyeho kiliziya bihishemo. Ni nde wayateraga mukwibutse afandi Kagamé ubu wigize président w’u Rwanda, na bakoreshaga ibibunda binini bica abatutsi ba sainte Famille. Ko utabavuze ..ntubazi

    Nkurangirize ngo Gereza ntiyafashwe nabi Munyakazi wowe ko uvuga ko tubeshya uruhakana ko banze kumuvuza amaso, urahakana igitutu bamushyiragaho ngo abeshyere ba Bagasora..urakana ko batamujyanye kwa muganga bamutindanye iminsi n’iminsi bakamwivanaho ngo angwe mu bitaro…

    kimwe n’abashinja binyoma ba Rugenge babitojwe n’abategetsi babi ba FPR amaraso ye azabahame.

    Icyo duhurijeho ni kimwe koko Imana imwakire nongeye ho ko yarenganye.

    Jim nawe ntawe ugusabye kumugirira imbabazi yigendeye nawe rangiza urwo urimo n’inzangano zawe. Gusubira mu Rwanda ntacyaha ikibi ni uguhemukira abandi kandi arinze apfa yanga gushinja ibinyoma aba ex FAR. ariko we bamwe mu aba ex FAR bamushinje bigura

    • Ikiza ni uko ijuru ridatangwa nawe Gasana. Ntawe Munyakazi yagambaniye keretse niba ari wowe ubwo wabiduha neza. niba ari uko yatashye mu Rwanda, uutaha mu Rwanda si ubugambanyi. Hari abari hanzi bagambana kurusha abatashye. Ibuka intore, ibuka abahutu nka Camarade ba Rwambonera….ahubwo musabire iruhuko ridashira nkuko nawe hari abazagusabira kuruhuka igihe Imana izabigenera.

  7. Let say thanks to Munyakazi for serving RPF and getting a real reward for his work. I am sure that the next one will be General Paul Rwarakabije. RPF is just waiting for Rwarakabije to extreminate his own people in jails and then make disappear the idiot Hutu (Rwarakabije) as just they did to Munyakazi.

    ahahahahaaaa!

    Umva mwene data John, ntarwangano ngira kandi ntanurwo nteze kuzagira, yewe niba ari n’umuryango wawe, I am sorry… Ariko kandi rero niba tuvuze ko Munyakazi yirirwaga arata inkotanyi n’ubutegetsi bwayo none bakaba bamweretse aho babera inyenzi, ibyo ntibyakagombye kukubabaza ahubwo wakwicara ukabitekerezaho???? What did he get???? Kumwuriza kwipeti rya General wo kwicazwa hasi maze abana n’abagore bakamucira urubanza rutari n’urwukuri!!!Reka nkubwire, ibyo watekereje kuri jye ntabwo ari byo ahubwo n’umubabaro n’agahinda nta nikindi kubona kugeza uyu munsi wa none hari abanyarwanda FPR na Kagame bakoresha muguhiga, gurenganya no kwica bagenzi babo kandi FPR na Kagame barangiza bakabica nk’imbwa!!!. Ubwo se biba bimaze iki? Ubu se nituvuga ko bimye Visa uwabifurizaga (Rukokoma) ko niyo bafata Byumba na Ruhengeri ntakibazo Urwanda rwagira muri za 93, ibyo nabyo turaba turengereye? Ariko na Visa barayimwimye yo kujya mu Gihugu cye??? Mwagiye mwiga!

  8. ni mushishikare ikingenzi ni uko iriya taxi twese tuyicayemo kandi tuviramo kuri arret zitandukqnye

    Imana imuhe iruhuko ridashira

  9. muvandimwejim ndabona tutu mvikana kurufyu rwa gen munyakazi bacumugani ngo habara uwariraye ndumusirikare wa RDF nkabana ofisa ndiriyetena ndumututsi navukiye kongo NR kivu zone ya masisi nakoze imirimo myishi haba mwiperereza mubuyobozi bwa bataryan nibindi sistam dukoresha ndazizi nkumusirikare nkawe niba urimuri babandi dutwara nasho na gashora ngo nintore twetuzi impamvu tubikora nibyo tugamije ,twaramukoresheje nikobimera nabandi urutunguranye barutegereze .na inyumba aroyzia ntawamurushaga gukorera ichama apf GEN dani gapzizi kariwe twarikumwe dufata gisangani arihe, kankubwizukuri nari mu batoranyijwe na ETAMAJOR nkuwizewe twishe impunzi haba ,MUGUNGA,TINGITINGI,MBANDAKA,GISANGANI ,NGUNGWE,KAMI,RUHENGERI NAHANDI NUBUTURACHAKOMEJE gukora isuku ntuburangira bisaba guhozaho mpaka mwisho bora uvumirivu dawa ya wahutu ipo

  10. iyo usomye comments abantu bashyiraho hano ubona ko abantu bagisinziriye. muri make dore urugendo rwa Gen munyakazi:

    nyuma yo kuba recruter na CIA i kigali , iyo CIA ikoresheje abandi bantu bayo bari mu butegetsi bwo kwa habyarimana , leta imwohereza muri GOMN kuyihagarariramo. byakozwe mu rwego rwo kugirango bamworohereze mu kazi bari(cia) bamuhaye ko gufasha rpf.nuko rero Gen munyakazi yatangiye gufasha rpf.

    nyuma yaho GOMN irangiriye hatangiye MINUAR , abakoresha be(cia) bakoreshejea babandi nubundi bamwohereje muri GOMN , bamuhaye kuyobora groupe mobile mu kigali hamwe na Camp muhima. aha byakozwe kuko ni mumugi hagati kandi afite ubushobozi bwo kujya hose. aha twibuke ko abasilikare nyuma ya amasezerano ya arusha. gucunga umugi byakorwaga na MINUAR na gendarmerie. ubwo urumva ko mubari bacunze umugi niwe na abandi bari bafite amabwiriza yo gufasha rpf. byarakozwe nkoko byateganyijwe …..

    nyuma yo kuva muri bukavu(DRC), abakoresha be bategetse ,rpf gushyira mu ngabo zayo abahoze muri ex Far cyane cyane abantu bahoze ari contact za cia kimwe na renseignement za ababiligi . nubwo Kagame yabanje kubyanga ariko byarangiye yumviye ba shebuja!gusa kuko yari yabonye uko bakoze ubwa mbere nubundi yarabizi ko abo bashebuja bakongera bakabakoresha bibaye ngombwa. humvikanywe kop ntacyo ashobora kubakoraho igihe cyose nta kintu kibangamiye ubutegetsi bari gukora, nubwo bagira ibindi byaha …. byarakurikijwe igihe umubano na usa wakomeje kugenda neza. nibwo abo bose bakomeje kumurwa mu ntera kugera kuri Generals.

    ikibazo cyabaye igihe abasilikare bakuru bagiye gukora coup igapfa, icyo gihe abari abayobozi ba za division za gisilikare bose babigizemo uruhare. nibwo hatangiye gukurwaho abakuru mu gisilikare bamwe babohereje hanze kwiga abandi baricazwa .kuri Gen munyakaziwe byabaye ibindi kuko nta protection ya ba shebuja (cia) yari agifite kuko yari yarenze ku masezerano bari baragiranye. ngaho rero aho gacaca yatangiriye none birangiye yisubiriye ku muremyi wa twese.

    ibindi byose byakozwe nibyo details technique! aribyo bihinwa ngo ni ugutekinika!

    Imana imuhe iruhuko ridashira.

Comments are closed.