Umuryango wa Assinapol Urasaba Abashaka kugurisha Hotel yawo Gutegereza

Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol urasaba abashaka kugurisha Hotel yawo iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali gutegereza icyemezo cy’urukiko ruzaterana mu kwezi kwa gatanu. Kuri uyu wa gatanu, ushinzwe kugurishwa ingwate, Maitre Silas Ndayobotse woherejwe n’ikigo RDB ntiyashoboye kwinjira muri ityo nyubako. Madame Adeline Rwigara Mukangemanyi yamwangiye kwinjira. Maître Ndayobotse arabyubahiriza. Ijwi ry’Amerika yahageze bashaka uko bakumvikana, ivugana n’impande zombi. Mungezi wacu Venuste Nshimiyimana yabanje kubaza Adeline Rwigara ubo ibintu byifashe: