Iyicwa rubozo muri Gereza ya Nyanza.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza witwa Kamugisha Michel asigaye afungira abagororwa ahatemerewe gufungirwa, aho afite agace yagize nko kwa Gacinya aho afata imfungwa akazambura imyenda akaziboha amaguru n’amaboko akazifungira mu nzu ziri hanze y’urupangu akamena amazi mu byumba abafungiramo.

Aho abafungira ni ahitwa Delta wing, iyo akora ibyo ababwira ko yakoze mu iperereza imyaka myinshi ngo ko bamuzanye muri iyo gereza ngo abemeze.

Iyo ashaka gukorera ibyo bikorwa amushinja telephone hanyuma bagakubita yamara kuba intere bakamujyaba muri ibyo byumba yateguye.

Turabaha ingero z’ibikorwa bibi byabereye kuri iyi gereza Tariki ya 14/04/2020. Yasohoye abayobozi bahagarariye imfungwa abakoresha inama atangira ababwira amateka ye (uko yabayeho, uko yakuze, uko yahunze) hanyuma arababwira ngo igihe cyose dushakiye twabica amahirwe yanyu ni uko president yanze ko twihorere.

Ati: ariko mujye mwibuka ko murizwe n’abo mwiciye kandi ngo igihugu kidahora kirutwa n’igicuma.

Ku bw’ayo magambo imfungwa ziri mu bwoba bwinshi. Urebye uko zifashwe n’uburyo zifungirwa ahatemewe hafatwa nk’ahantu Leta ikoresha mu kunyereza abantu, mu minsi iri imbere muzumva zimwe mu mfungwa zarashwe ngo zari zigiye gutoroka.

Urugero twatanga ni umugororwa witwa Nsengiyumva Jotam wasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza bakamurasa 2018 na none kandi Boniface Twagirimana muri uwo mwaka niho yashimutiwe.

Tariki ya 06/04/2020 umuyobozi wa Gereza yasohoye abafungwa 28 bageze hanze babazwa telephone barakubitwa baboshye amaboko n’amaguru ubu bameze nk’imirambo kandi banze no kubavuza.

Muri iryo yicarubozo gereza yashyizeho umutwe wabafungwa bahoze mu gisirikare cy’Inkotanyi, uwo mutwe bawise RP aba nibo bahagarikirwa n’umuyobozi wa gereza bagakubita bagenzi babo. Iyo babakubita baba bababwira bati: FDLR bene wanyu twarabamaze.

Na none kandi mu nama umuyobozi wa gereza yagiranye n’abacungagereza yababwiyeko bagomba gushaka akandi kazi kuko 2027 nta muntu n’umwe uregwa jenoside uzaba akiriho, ko bazaba barapfuye kubera ubuzima bubi barimo.

Ubu umuyobozi wa Gereza yamaze kwambura abafungwa imyambaro yabo yose buri wese asigarana ikabutura n’ishati bya gereza.

Iyi nyandiko tuyihawe n’umucungagereza ubabazwa n’ibiba ku bafungwa.