Kampala: Impunzi y’umunyarwanda Emmanuel Munyaneza yishwe

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022, Polisi y’umujyi wa Kamapala yatangaje ko yasanze umunyarwanda Emmanuel Munyaneza w’imyaka 69 yiciwe iwe mu rugo, muri zone ya Kakajjo mu Kagari ka Namasuba, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru Chimpreports, New Vision na TrumpetNews. Urupfu rwe rukaba rwatahuwe n’abaturanyi bafatanije na polisi. 

Nku’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri Kampala Luke Owoyesigyire, urupfu rw’uyu Emmanuel Munyaneza, wari umpunzi y’umunyarwanda, hakaba hakekwa ko yishwe anizwe nk’uko bitangazwa n’umukozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuko  umurambo wa nyakwigendera wasanganywe ibikomere ku ijosi. Ubu umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murago ngo ukorerwe ibizamini bya nyuma byabugenewe. Polisi akaba yatangije iperereza kuri urwo rupfu.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse kuri uru rupfu kandi cyanatangaje ko magingo aya Uganda yahaye ubuhungiro impunzi zigera kuri miliyoni imwe n’igice (1.5) ziva mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kikaba ari kimwe mu bihangayikishije Leta ya Kigali, aho avuga ko nta munyarwanda wakagombye kwitwa impunzi kuko ngo igihugu gitekanye. Nyamara ariko, ikigaragara ni uko impunzi z’abanyarwanda zirushaho kugenda ziyongera. Ikimenyimenyi, uyu Emmanuel Munyaneza yahawe ubuhungiro muri 2018, bigaragara ko yari amaze imyaka mike ahunze igihugu cye.

Nyakwigendera Emmanuel Munyaneza wavutse ku itariki ya 1 Mutarama 1951, akaba yarahawe ikarita y’ubuhungiro ku itariki ya 16 Mutarama 2018, yahoze ari umwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’u Rwanda, aho yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wari uhagarariye Ishyaka rya PSD. 

Urupfu rwa Emmanuel Munyaneza rwateye benshi kwibaza byinshi bijyanye n’imfu zitunguranye zagiye zigaragara ku mpunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda mbere y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi muri za 2017. Benshi bemezaga ko Leta ya Uganda yaba yarihanangirije Leta y’u Rwanda gukomeza gukurikirana impunzi z’icyo gihugu ikazivutsa ubuzima. Ibyo bikaba bitarashimishije Leta ya Paul Kagame n’abambari bayo.

Nyuma y’uko imipaka y’u Rwanda na Uganda ifungurwa, nanone impungenge zabaye nyinshi, cyane cyane ziganisha ku buzima bw’impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda, dore ko Leta ya Kagame yo ibafata nk’abanzi b’igihugu. Hibazwaga niba iyo Leta itongeye kubona umwanya wo guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda yitwaje ko ari abayirwanya. 

Mu myaka yashize, hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziba muri Uganda zaburiwe irengero, aho bamwe bajyanywe mu Rwanda bakaba baraburiwe irengero na magingo aya, abandi bakicwa. Hadaciye  kabiri rero, Emmanuel Munyaneza asanzwe mu nzu ye yanizwe. Twakwibaza niba urupfu rwe rwaba rudafitanye isano n’ibyabaye mu myaka yashize. 

Kugera magingo aya, Ibiro bishinzwe impunzi muri Uganda ntacyo biratangaza ku rupfu rwa Emmanuel Munyaneza ndetse n’ubuzima yari abayemo mu Mujyi wa Kampala. Twibutse ko mu mujyi wa Kampala ndetse no mu nkampi z’impunzi zitandukanye ziri muri Uganda higanjemo umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda, baba abaje kera cyangwa se abaje vuba. Ikibazo cy’umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda gikomeje kuba ingorabahizi!