Ipfundo  rituma u Burundi budafungura imipaka ubuhuza n’u Rwanda ryamenyekanye

Albert Shingiro

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Burundi yarahiye ko ikibazo cy’abashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015 nikidakemuka, imipaka yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda itazigera ifungurwa.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rwafunguye imipaka yo ku butaka iruhuza n’ibihugu bihana imbibe guhera tariki 7 Weruwe 2022, hafunguwe iruhuza n’ibihugu nka Uganda, Congo-Kinshasa na Tanzania gusa

Abajijwe n’abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abanyamakuru bo mu Burundi igihe imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda izafungurirwa, Shingiro yarasubije ati “Uburundi buzafungura imipaka n’u Rwanda nyuma y’uko ikibazo cy’abashaka guhirika ubutegetsi cya 2015 gikemutse.”

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu 2015, uburundi bushinja u Rwanda gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Kuva icyo gihe ibi bihugu byahise bicana umubano, bidateye kabiri imipaka ibihuza irafungwa.

U Burundi bushinja u Rwanda uruhare muri Coup d’État yaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera.

Abaturage b’ibihugu byombi ntibagihahirana kandi ntibakigenderana nka mbere ya 2015, ibi byagize ingaruka mbi ku mibereho y’ibihumbi amagana by’abaturage b’ibi bihugu, bihuriye kuri byinshi.

Si ibi gusa kandi kuko u Burundi  bushinja u Rwanda kuba rwarakiriye ibihumbi by’impunzi muri icyo gihe, bagatorezwa ku butaka bw’iki gihugu uko bazajya guhungabanya umutekano mu Burundi.

N’ubwo bimeze bityo ariko, kuva aho Perezida Ndayishimiye agiriye ku butegetsi asimbuye Pierre Nkurunziza mu myaka ibiri ishize, hari ubushake bwa Politike ku mpande zombie bwo kuzahura umubano.

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bamaze kugirana ibiganiro inshuro ebyiri kuva mu  2020, abashinzwe iperereza mu bihugu byombi nabo barahuye, abaguverineri b’intera zihana imbibe nabo ni uko.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, Perezida Ndayishimiye yoherereje ubutumwa Perezida Kagame bugamije gutsura umubano.

Ubwo yarahizaga abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kugana aheza.