Kibati: abasirikare b’u Rwanda na Congo barasanye hagwa babiri.

Abasirikare 2, umunyarwanda n’umukongomani, bitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012 mu mugoroba mu irasana ryabereye i Kibati, mu majyaruguru ya Goma, ku mupaka w’u Rwanda na Congo, nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Congo kuri iki cyumweru.

Nk’uko bitangazwa na Colonel Olivier Hamuli, umuvugizi w’ingabo za Congo, umukomando wo mu ngabo za Congo yarashweho n’abasirikare b’u Rwanda igihe yangaga guhagarara, nyuma yo gutungurwa ari ku butaka bw’u Rwanda aho yari yagiye kugura agatama!

Abasirikare b’u Rwanda bamurasheho baramwica agwa aho. Abasirikare ba Congo babonye ibibaye nabo barasa ku basikare b’u Rwanda bicamo umwe, nk’uko byatangajwe n’umu ofisiye wo mu ngabo za Congo.

Uko kurasanaho kwemejwe n’umukapiteni wabajijwe ku murongo wa telefoni n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP. Anongeraho ko umurambo w’uwo musirikare wa Congo bagenzi be bashoboye kuwubona.

Kibati iri mu birometero nka 15 mu majyaruguru ya Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru ufatanye n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda. Ako gace kagenzurwa n’ingabo za Congo zihanganye n’inyeshyamba za M23 zo zigenzura utundi duce turi mu majyaruguru yaho hegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Ubwanditsi