U Rwanda na Congo biritana ba mwana nyuma y’irasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Photo/igihe

Nk’uko tubikesha Radio Okapi, ngo abasirikare b’u Rwanda bishe umusirikare wa Congo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012, ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa Kanyanja, mu birometero nka 10 mu majyaruguru ya Goma.

Amakuru atangwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Colonel Olivier Hamuli, ngo abasirikare ba Congo bari bambutse umupaka bagiye kugura amata. (amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko ari umusirikare umwe wa Congo wambutse umupaka agiye kugura inzoga). Abasirikare b’u Rwanda ngo bahise babarasaho, mu gusubiza ngo abasirikare ba Congo nabo bishe umusirikare w’u Rwanda. Colonel Hamuli avuga ko atumva impamvu abasirikare b’u Rwanda bahise barasa kuri bagenzi babo ba Congo akanemeza ko umurambo w’umusirikare wa Congo wasigaye mu Rwanda. Ngo hari itsinda rishinzwe iperereza ryoherejwe kuganira n’abayobozi ba gisirikare b’u Rwanda kuri kiriya kibazo.

Ariko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, general Joseph Nzabamwita, we abisobanura ukundi. Yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abasirikare ba Congo bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda baje gutata ngo ibyo bikaba byari igikorwa cy’ubushotoranyi. Nk’uko akomeza abivuga, ngo ni abasirikare ba Congo barashe bwa mbere, rero ngo abasirikare b’u Rwanda bahise babasubiza bica umusirikare wa Congo. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yemeza kandi ko nta wapfuye ku ruhande rw’u Rwanda, ahubwo hakomeretse umusirikare umwe.

Andi makuru atangazwa n’ikinyamakuru Igihe.com, kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda, cyo cyanditse kivuga ko umunyamakuru wacyo wakurikiraniye hafi iby’irasana avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko bahawe amakuru n’abaturage ko babonye abasirikare ba Congo 7 b’abakomando baje nk’intasi barenze umupaka, bavogera ubutaka bw’u Rwanda, batabaza igisirikare cy’u Rwanda. Mu gutabara kw’igisirikare cy’u Rwanda, mu ma saa yine ku wa Gatandatu ku itariki ya 3 Ugushyingo, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyabahagaritse banze kirarasa, hagwamo abasirikare ba Congo babiri, umurambo w’umwe barawucikana undi usigara mu Rwanda. Ku Cyumweru ubwo igisirikare cya Congo ngo cyazaga gutwara umurambo, cyaje gihakana ko atari umusirikare wabo, ariko bamutwikuruye kiramwemera.

Ngo Umunyamakuru wa IGIHE.com uri i Rubavu avuga ko begereye Umukuru wa Diviziyo ya 8 y’igisirikare cya Congo, ikorera mu mu Majyaruguru ya Kivu, ariko yanga kugira icyo abwira itangazamakuru. Ngo usibye abo basirikare babiri ba Congo barashwe, n’umwe w’u Rwanda wakomeretse, ngo igisirikare cy’u Rwanda cyafashe ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo, birimo imbunda imwe, sharijeri 6 z’amasasu, amasasu 173 n’icyombo. Igisirikare cya Congo cyasinye n’u Rwanda ko gitwaye umurambo wabo.

Nk’uko Radio Okapi ikomeza ibivuga, ngo amakuru atururka muri ako gace avuga ko ngo uruhande rwa Congo rw’umupaka rudatuwe kuko abaturage bari bahatuye bahungiye mu nkambi z’abakuwe mu byabo, ibyo ngo bigatuma abasirikare ba Congo rimwe na rimwe bashakisha ibibatunga hakurya y’umupaka mu Rwanda.

Iki kibazo kije mu gihe umuryango w’abibumbye, Leta ya Congo n’imiryango imwe n’imwe irengera uburenganzira bwa muntu irega u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zihanganye na Leta ya Congo.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. narikubbzwa niyo gisoko batamurashe naho uba mamwishe ndu aribyiza ntibakatumenyere ahubwo nuwundi wese uzakandagira kubutaka bwurwanda azaba ashaka intambara

Comments are closed.